Hari abandi basore n’inkumi bafatiwe Kicukiro mu birori banywa inzoga, banatumura SHISHA | UMUSEKE

Hari abandi basore n’inkumi bafatiwe Kicukiro mu birori banywa inzoga, banatumura SHISHA

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry avuga ko bari kugenza icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ku basore n’inkumi 22 bafashwe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakora ibirori banywa inzoga ndetse banakoresha ikiyobyabwenge kitwa Shisha.

Dr Murangira B Thierry, ni Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Photo Archives

Twari twabagejejeho inkuru y’abasore n’inkumi 14 bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, rishyira ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama, banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu birori banywa inzoga ndetse batumura kuri Shisha.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry kuri uyu wa Gatandatu yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, nabwo RIB yafashe abandi basore n’inkumi 9 muri Kicukiro banywa inzoga ndetse banakoresha Shisha.

Yagize ati “Bose bahurira ku kuba barafatiwe mu nzu banywa inzoga kandi bakoresha Shisha. Shisha ifatwa nk’ikiyobyabwenge cyo mu rwego rwa kabiri, ni ukuvuga icyiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye.”

Bariya basore n’inkumi bafungiye kuri RIB ya Nyarugunga, na Nyarugenge aho bita Lagarette.

Dr Murangira B Thierry  avuga ko Dosiye zabo ziri gukorwa, ndetse bajyanywe gupimishwa ngo hagaragazwe ababinyoye kiriya kiyobyabwenge cya Shisha n’ikigero biriho mu maraso yabo.

Abafashwe bose bari mu kigero k’imyaka 19 na 35.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bariya basore n’inkumi uretse kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 banakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, akavuga ko abantu bakwiye kureba ikigero Covid-19 igezeho, kuko ngo irakwirakwizwa n’abantu nka bariya.

Ati “Muri iki gihe umuntu ntakwiye gukwepakwepana n’inzego z’umutekano ashaka kujya mu birori.” 

Igihe bariya basore n’inkumi ibyo bakurikiranyweho byazaregerwa urukiko bikabahama, ingingo ya 263 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igihano cy’umwaka umwe kitarenga imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

RIB ivuga ko bariya bakurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge ariko iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho babikura.

COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda irafata intera, imaze guhitana abantu 140, abarwaye bagera ku 3 517.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko mubona hadakwiye ibihano byihariye ku bantu basuzugura ubuyobozi babigambiriye? Nta n’impamvu ifatika? Nibura uwo mwafata ari guhahira abana biba bifite uruvugiro. Gusa ibi bibereke ababyeyi u Rwanda rufite mu minsi izaza, mwibaze aho bakura ubwo burere. Ubwo no mu miryango bavukamo barananiranye nyine.
    Kandi nk’izo ngirwa bakobwa ubwo ababyeyi bazi ngo bari mu cyumba bararyamye, abo babeshyana ko bakundana bazi ngo bagiye gufasha abatishoboye.

  • Ariko rero uru rubyiruko muzarebe neza muzasanga ari babandi ngo ntibakora akazi gaciriritse ngo bazatungwa na leta ,ngo nibasanirwe amazu yenda kubagwaho barangiza bagafata yamafranga yimisoro yacu dutanga bakayishimishirizamo mbese ibyinaha birababaje ntamunyaruhengeri uzasangamo pe

    • Uri umu racist, abanyaruhengeri turakwiyamye! Toka satani

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *