Hari ikizere cyo kubona imibiri y'abiciwe mu bitaro bya Gitwe- IBUKA | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:23 29

Hari ikizere cyo kubona imibiri y’abiciwe mu bitaro bya Gitwe- IBUKA

Guhera kuri uyu wa Kane, taliki 11, Kamena, 2020 abafite ababo batawe mu cyobo kiri mu bitaro bya Gitwe biri mu murenge wa Bweramvura  mu Karere ka Ruhango, batangiye kugicukura kugira ngo babakuremo. Ejo bwije batayigezeho ariko IBUKA mu karere ka Ruhango ivuga ko hari ikizere ko izaboneka.

Abantu bari gushakishiriza imibiri mu gikari cy’ibitaro bya Gitwe

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Narcisse Munyanziza avuga ko imirimo yo gushakisha imibiri muri kiriya gice yatangiye kandi iri gukorwa ku bufatanye n’inzego za Leta n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “ Imirimo yo gucukura iri gukorwa kandi irakomeje, turi gukorana n’abaturage, abayobozi n’abandi bafite ababo biciwe muri kiriya kigo.”

Avuga ko hari abantu baje bavuga ko bafite ababo biciwe muri kiriya kigo bityo bakemeza ko ‘bashobora kuba’ barajugunywe muri kiriya cyobo.

Umwe mu bantu bari aho kiriya gikorwa kiri kubera  utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko  mbere ya Jenoside kiriya cyobo cyari cyaracukuwe, ariko muri Jenoside bagitamo imibiri y’Abatutsi hejuru barenzaho igitaka kinshi.

Avuga ko iyo abyitegereje asanga imirimo yo kuhacukura izagorana kubera ubwinshi bw’igitaka barengeje ku mibiri.

Yabwiye Umuseke ko ejo hashize, imirimo yo gucukura yatangiye saa mbiri n’igice za mu gitondo(8h30’), abaturage bakomeza gucukura bashakisha aho iyo mibiri iherereye ariko bwira batayibonye igikorwa kikaba cyakomeje kuri uyu wa Gatanu.

Icyobo kiri gucukurwa kiri mu gikari cy’ibitaro bya Gitwe.

Hari andi makuru Umuseke wahawe n’abarokokeye i Gitwe avuga ko no muri Kaminuza ya Gitwe hashobora kuba hari indi mibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hariya hantu se buriya hatabwe n’abaturage, cyangwa n’imashini? Ndabona ari amaboko y’abantu kuko iyo biba imashini ntihaba hanamye kuriya. Uko byagenda kose, hari abanyagitwe bari basanzwe bazi ibya biriya byobo, kuko biticukuye, abantu ntibijugunyemo, kandi n’ibyobo ntibyitabye ubwabyo. Birakwiye ko abanyagitwe bari barahungiye mu nkambi za Zone Turquoise nk’i Kibeho no ku Kibuye, n’abagaruwe bava muri Kongo, bakoreshwa inama bose bagasobanura uko ibya hariya byagenze. Ariko se abakeya baharokokeye buriya bo nta kanunu kabyo bari bazi? Kuki bamaze imyaka ingana gutya barinumiye? Ni amayobera atari matagatifu.

  • Kwicirwa mu bitaro bya Gitwe ni kimwe, kujugunywa mu cyobo cyaho ni ikindi. Ndibaza niba umuntu yashyira ikimenyetso cya “bihwanye” (=) hagati ya byombi. Abanyagitwe nibo ubwabo bashobora kubitangaho ubuhamya.

  • Ibi byose bibazwe Gerard Urayeneza niwe wabishe ahubwo kuki Leta itaramufunga disi we.

    • Odette, umbaye kure mba nkuguriye agacupa, rwose Leta yakabajije Gerard abatutsi baguye mu Bitaro bye, ibaze nawe kwica abarwayi ushinzwe kuvura di. Bakurikirane rwose ibi ni icyaha kidasaza yakoze jenoside.

    • LETA NAYO YARAGOWE: YAFUNGA GERARD ITE KANDI WARAYIMYE IBYO USHINGIRAHO UMUSHINJA! NYARUKIRA KURI PARIKE NO KU RUKIKO UBAHE IBYO BIMENYETSO MAZE UBONE KUTUGAYIRA LETA…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *