Hari impungenge z’uko indwara yitwa Kawasaki yaba ifitanye isano na covid-19 - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:48 09

Hari impungenge z’uko indwara yitwa Kawasaki yaba ifitanye isano na covid-19

Abahanga mu buzima hamwe n’abaganga bo mu Bwongereza no mu Butaliyani bafite impungenge ko ubwiyongere bw’indwara  yitwa Kawasaki mu bana muri iki gihe bwaba bufite aho buhuriye n’ubukana bwa coronavirus yibasiye abatuye isi muri iki gihe. Indwara yitwa Kawasaki yibasira abana bafite cyangwa bari munsi y’imyaka ikenda.

Indwara yitwa Kawasaki yibasira abana

Bimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubuheri, guhinda umuriro mwinshi, kuma iminwa, kuninda amaraso mu birenge no mu biganza no kugira amaso atukura cyane.

Ibitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Butaliyani no mu Bwongereza bivuga ko biri kwakira abana benshi baza bagaragaza ibimenyetso bya Kawasaki disease.

Abahanga bari kwiga bashishikaye kugira ngo barebe niba nta sano yaba iri hagati yo kwiyongera kw’abana berekana ibimenyetso by’indwara yise Kawasaki n’icyorezo cya covid-19 cyazahaje u Butaliyani n’ahandi ku isi.

Indwara ya Kawasaki ikunze kugaragara cyane mu bana bo mu bihugu byo muri Aziya.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ubuzima wtwa Matt Hancock avuga ko na we ahangayikishijwe n’umubare munini w’abana bagaragaza ibimenyetso by’iriya ndwara yiswe Kawasaki, akemeza ko ari ikibazo kiri gukurikiranirwa hafi.

Igiteye impungenge abaganga muri iki gihe n’uko bataramenya neza igitera indwara ya Kawasaki.

N’ubwo hari abemeza ko hari abantu barwara iriya ndwara bayikomoye mu muryango, ariko kugeza ubu ntibiremeranywaho n’abahanga mu buvuzi ku isi.

Iyo igeze ku rwego rukomeye cyane, Kawasaki yica umwana biturutse kukwanga imijyana ivana amaraso mu mutima iyajyana mu mubiri.

Umwarimu muri Kaminuza yitwa University of Reading wigisha imiterere ya za virus n’uko zandura witwa Prof Ian Jones avuga ko n’ubwo indwara ya Kawasaki hari ibyo ihuje na coronavirus, haba hakiri kare kugira imyanzuro abakora mu buvuzi babifataho.

 Metro.co.uk

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *