Hari umugore watemwe mu mutwe “azizwa UBWOKO”, benshi bagaye uwabikoze | UMUSEKE

Hari umugore watemwe mu mutwe “azizwa UBWOKO”, benshi bagaye uwabikoze

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye ifoto y’umugore uri mu myaka iri hejuru ya 40 wakomeretse cyane mu mutwe, amakuru avuga ko yatemewe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Umuseke wamenye ko abakekwaho buri bugizi bwa nabi bafashwe.

Amakuru avuga ko uwatemye uwo mugore yamujije ubwoko bwe

Umukobwa uriya mugore abereye nyinawabo yumvikana muri video yifashe anenga cyane uwatemye umubyeyi we.

Ati “Mureke ibintu nka biriya bya Jenoside iriya ni imitekerereze y’ubucucu. Biriya ni ibintu birimo ubujiji bwinshi gushaka kwica umuntu gusa ngo ni uko ari Umututsi, byongeye muri ibi bihe bikomeye aho kumufata mu mugongo urashaka kumushengura birenze.”

Muri iyo video uriya mukobwa avuga ko umubyeyi we yatemwe mu ijoro ryakeye ajyanwa kwa Muganga akaba “Yagaruye ubuzima.”

Ati “Ntibyakozwe n’umuntu mukuru wakoze Jenoside, byakozwe n’umuntu ungana natwe.”

Ku mbuga nkoranyambaga, haba kuri Whats App na Twitter abazikoresha banenze cyane uwakoze biriya ndetse basaba ko ubutabera bukora akazi kabwo.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mme Umwali Pauline adusaba kwumwandikira ubutumwa bugufi ntaradusubiza.

Hari amakuru yizewe twamenye ko uwakoze biriya yafashwe.

Muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunda kumvikana ibikorwa bibi bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru turacyayikurikirana….

UMUSEKE.RW

12 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kwanga umuntu waremwe mu ishusho y’Imana umuhora UBWOKO,ni nko kwanga Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.

  • Hum!

  • Birababaje cyane ntago nabona icyo kuvuga.

  • Imana koko izageza ryari kwihanganira ibibi bikorwa n’abantu yiremeye,koko nk’uyu wihandagaza agashaka kuvutsa umuntu ubuzima agendeye k’ubucucu bumwuzuye mumutwe yumva amaherezo ye atazaba mabi!

  • Ntabwo ari ubucucu ibi ni ubunyamaswa mujye mutandukanya ibintu, ubucucu buroroshye ntabwo kumena amaraso uziza umuntu uko yavutse ari ubucucu ahubwo ni ubunyamaswa ni ubugome buterwa n ishyari ry umuranduranzuzi uba umufitiye.

  • Ibi bintu birababaje kandi biteye agahinda, bene aba batuma imitima yacu isubira mu icuraburindi ry’ubugome mwene muntu yagaragarije mugenzi we hano iwacu mu rwa Gasabo, bigashyira igihu mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge twiyemeje.

    Gusa nta gucika intege, Mubyeyi watemwe ihangane kandi ukomeze wizere urukundo rw’Imana. Hagowe umugiranabi, ugiriwe inabi we aba asogongeye ku nkongoro Yezu Kristo yanywereyemo (kugirirwa nabi bikabije kandi ari nta buryozwe bw’icyaha bukurangwaho).

    Police & RIB mudufashe ubutabera butangwe;

    Baturage twese natwe dufatsanye gukumira amabi nk’aya ngaya, twimakaze ubugwaneza n’ubumuntu;

    Rubyiruko murebe kure muzirikane ko nta nyungu Muntu akura mu gukora amahano/amabara, kuko uwakoze jenoside wese yaba uwahanwe cg ucyihishe n’ubu ntarambura ijisho ngo rirebe kigabo, nta terambere agana, bityo birababaje kugira amahitamo aganisha kukuzagira amasaziro nk’ayo ngayo. Muhitemo neza, muzabeho mufite ubuzima buzira ipfunwe.

    Uwiteka tabara U Rwanda kandi komeza abafite imitima yuje intimba.

  • Jesus ubu 27 years ago twiga dusobanurirwa turacyafite abanyarwanda bagipfuye mumutwe bene aka kageni?? Gusa ubutabera bukore akazi kabwo uretseko icyo ataricyo kibazo ndibaza nkabura igisubizo niba ababyeyi bakoze genocide baribafite ubugome bubane nubucucu nurubyiruko narwo rwunge mubucucu bwababyeyi babo koko!!! Mana tabara

  • ese ubwo umuntu icyiyumvisha ko kwica undi hari aho byamugeza aba yumva afite ubwenge!

  • ariko mubwize ukuri abatutsi ntacyo bapfana na ba Israel ko mbona nabo bangwa nka ba israel gusa aba Israel bo bafashe mesure zo kwirinda
    harabura iki ngo nabatutsi nabo bafate gahunda
    yo kwirinda koko izi nyamaswa bantu zigishaka
    kubamara bibaye nangobwa igihugu ba gikatemo 2 abatutsi ukwabo nabahutu ukwabo byaba byiza pe

  • babuzwa niki ko bafatwa bakarekurwa bakajya kwidegembya hanze!!!bazakomeza babikore igihe batarahanwa bikomeye

  • Babwiwe n’iki ko nta kindi bapfaga+ Anketi yakozwe nande?

  • None se yewe Karamaga ugize icyo upfa nundi bwo solution nukumutema? Mpise nibaza iyo mitekerereze yawe birantangaza,mbese ubwo nawe urumva ibyo yakoze aribyo?yewe haracyari urugendo kko wasanga uri urubyiruko rufite imyumvire nkiyo.Erega njya nibaza impamvu Bible ivuga lignage ya Abel ntivuge iya Kayini.Ni hatari

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *