Haruna Niyonzima yakoresheje umwanya w'ikiruhuko asezerana n’umugore wa 2 - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:28 42

Haruna Niyonzima yakoresheje umwanya w’ikiruhuko asezerana n’umugore wa 2

Kapiteni w’Amavubi ukinira Young Africans muri Tanzania, Haruna Niyonzima yasezeranye na Cassandra Rayaan aba umugore wa kabiri nyuma Uwineza Consolee bamaranye imyaka irenga 10.

Haruna atwikurura umugore we wa kabiri ngo abari mu bukwe bamubone

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Uyu mugore bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nk’uko idini rye ribimwemerera.

Haruna asezeranye na Cassandra Rayaan mu gihe Idini ya Islam abarizwamo n’ubundi yemerera umugabo kuba yashaka umugore urenze umwe.

Cassandra Rayaan cyangwa Cassa Rayaan nk’uko yitwa ku mbuga nkoranyambaga, azwi mu mashusho y’indirimbo ya MC Fab na Tom Close yitwa “Igitabo”.

Haruna waciye mu makipe nka Etincelles, AS Kigali, Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda, yasezeranye na Cassandara nyuma y’uko nta mikino iri kuba muri Tanzania kubera ibihe iki gihugu kirimo cyo kurwanya Coronovirus.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amahirwe masa mu nzira yahisemo yo kugira abagore benshi, reka nizereko bitazamutesha umutwe bikanangiza career ndetse n’ejo hazaza he. All the best

    • Ariko ibi bige bibereka amadini y’ikinyoma,abeshyera Imana ngo iyemerera gutunga abagore benshi.Leta ubwayo,idusaba gutunga “umugore umwe gusa”.Abaslamu bitwaza ko Abayahudi batungaga abagore benshi. Nyamara muli Matayo 19:8,Yezu yasobanuye ko impamvu Imana yaretse Abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko bari barinangiye imitima.Muli make,ntabwo Imana ishyigikira Polygamy.Polygamy iteza ibibazo mu ngo.Niyo mpamvu na Leta iyibuzanya. HARUNA yishe itegeko ry’Imana n’irya Leta.Impamvu Imana idusaba gutunga umugore umwe gusa,nuko iyo uzanye abandi bagore biteza “akavuyo”.Umva nawe ko umugore wa mbere wa Haruna byamutesheje umutwe.Dore icyo Imana ibivugaho:Muli Intangiriro 2:24,Imana isaba Umugore n’Umugabo kuba “umubiri umwe” (one flesh/une seule chair).Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ntabwo byongera gutandukana.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Ntabwo Imana yemera amadini yose.Ndetse idusaba “gusohoka” mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.

      • Tuge dutandukanya IDINI n’IMANA.Nibyo koko,idini ya Haruna imwemerera guta umugore wa mbere akarongora undi ukiri muto.Ariko ntabwo Imana ibimwemerera.Kubera ko “bibabaza cyane umugore mukuru”.Birababaje kubona amadini yose yiyitirira ko aturuka ku MANA.Mwibuke ko n’Abafarisayo bavugaga ko baturuka ku Mana.Nyamara Yezu yababwiye ko baturuka kuli SATANI.N’amadini y’iki gihe aturuka kuli Satani,nubwo yose yiyita ko aturuka ku MANA.Aramutse aturuka ku Mana,ntabwo twabona ubu busambanyi,intambara,etc…byuzuye mu isi,bushyigikiwe n’abakuru b’amadini.Reba intambara IRAN irimo kurwana muli Yemen,Syria,Irak na Hezbollah.
        Nyamara IRAN iyoborwa na Ayatollah uvuga ko ayoborwa n’Imana!!!

      • Ndabona agashyari kabishe kuko mwe mutabishobora ariko inshoreke mufite ntawazibara na ba POTUS byarabananiye kugira umugore umwe, ibyiza rero wamuzana imiryango ikamumenya naho ibyuvuga bya bibilia uwajyamo yasangamo ba salomon na ba abraham na daniel nabandi bari abatambyi kandi babatunze ari benshi. Ushobora kwibwira ko hari kera ariko buriya niho isi yari nziza. Ubuse SA ko ibyemera nayo ni idini? Niko abantu turemye nta mugabo uhazwa numugore umwe. Tu chasse le naturel il revient au……..

    • Nubwo n’andi madini akora ibintu byinshi bibi,Islam yo iteye ubwoba ku kitwa abagore.Uzi ko na bariya bituritsa bavuga koko baba bagiye mu ijuru.Ngo iyo bagezeyo,Imana yabo ibahemba ABAGORE 72 bitwa aba Houris mu Cyarabu.Ngo baba ari beza cyane,ku buryo umwe wenyine aje ku isi,yayicanira yose kubera ubwiza!!!! Amadini aragwira.Intumwa yabo Muhamadi,igihe yapfaga yasize abagore be 9 nkuko History ibyerekana.

  • Idini ye irabimwemerera rwose. Ariko nyine uyu mwana w’umukobwa ntabwo Leta yacu izamwemerera kwitw’umugore we. Azitw’inshoreke mu mvugo y’iwacu. Gusa n’amugumisha muri Tanzaniya, ho azitw’umugore w’isezerano kuko Tanzaniya yemer’abagore benshi mu mategeko yayo. Wa mukobwa we, ntacyo nkwijeje rwose. Ni uko nyine iby’aba star birangira mu masegonda, ariko warikuzahura n’agahinda mu myaka iri imbere. Mukureho ibyo umukuraho gahunda zigishyushye, ubundi bizajye kuzamba waramaze kwikuriramo igishoro. Umugoyi wiyumviseho agafaranga ntacyamubuza kurundany’abagore nk’urund’imyumbati mu gitebo.

  • hahhhhhh. cyango yaramusuye gumamurugo imugereraho abura uko ataha. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! hahhh ntibyoroshye tu

  • Abantu bagaya Haruna mukoresha imirongo ya bibiliya muri injiji zikeneye kurandatwa!

    Kuko we agendera kuri Coroan kandi yo irabimwemerera.
    Mwigize ishyomotsi no gushyira ibinyoma byanyu imbere,ariko umunsi nugera muzumirwa igihe muzisanga mu gihombo.

    Gushaka kwerekana ko bibiliya ariwo muyoboro isi yose ikwiye kugenderaho ni ubujiji butagira ikigero!

  • Abantu bagaya Haruna mukoresha imirongo ya bibiliya muri injiji zikeneye kurandatwa!

    Kuko we agendera kuri Coroan kandi yo irabimwemerera.
    Mwigize ishyomotsi no gushyira ibinyoma byanyu imbere,ariko umunsi nugera muzumirwa igihe muzisanga mu gihombo.

    Gushaka kwerekana ko bibiliya ariwo muyoboro isi yose ikwiye kugenderaho ni ubujiji butagira ikigero!
    Mufite idini yanyu nawe akagira iye,mumuhe amahoro!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *