Haryoha inzara!…Umugabo atunzwe no kurya ibibabi by’ibiti – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Haryoha inzara!…Umugabo atunzwe no kurya ibibabi by’ibiti

Umugabo w’imyaka 50 ukomoka muri Pakistan mu mu Ntara ya Penjab asigaye yaramenyereye kwirira ibibabi by’ibiti nyuma yo kubirya igihe kirekire yarabuze ubushobozi bwo kwigurira ifunguro risanzwe.

Ubu akora business yo gutwara imizigo ku ndogobe, akinjiza amaEuro atanu ku munsi ariko ntibimubuze no kurisha

Ubu akora business yo gutwara imizigo ku ndogobe, akinjiza amaEuro atanu ku munsi ariko ntibimubuze no kurisha

Mehmood Butt ukomoka mu gace kitwa Gujranwala mu Ntara ya Penjab ngo yatangiye kurya ibiti n’ibibabi byabyo mu gihe cyashize kubera ubukene bwo kubura n’ayo kwigurira ifunguro risanzwe.

Mbere byabanje kumutonda ariko ubu ngo igifu cyaramenyereye, asigaye yirira ibibabi by’ibiti nta kibazo. Kabone nubwo ubu abashije kuba yagura ifunguro.

Abaturanyi be batangazwa no kubona atajya ataka mu nda kubera uburwayi bo bashobora guterwa no kurya amababi y’ibiti.

Uyu mugabo ubu akora business ko gutwara imizigo ku ndogobe ye bigatuma abona byibura ama Euro atanu ku munsi.

Ibi ariko ntibumubuza gutapfuna ibyatsi n’ibibabi bikiri bibisi akimira nk’ihene.

Umuturanyi we witwa Ghulam Muhammad ati: “Buri munsi mubona ahagaze imbere y’iwe agafata ibyatsi agahekenya ubundi akurira indogobe ye akigira mu kazi nta kibazo.”

Uyu mugabo ubu arazwi cyane aho atuyemo kubera imirire ye idasanzwe.

Ngo nta na rimwe arajya kwa muganga.

Asoroma ibibabi by'ibiti

Asoroma ibibabi by’ibiti

Agahita abirisha aho nyine akaba abonye ifunguro ry'umunsi

Agahita abirisha aho nyine akaba abonye ifunguro ry’umunsi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Buzima

    April 21, 2017 at 6:02 pm

    Uyu nguyu azaramba imyaka irenga 100

  2. Dodosogi

    April 21, 2017 at 6:56 pm

    Imbwija na dodo n’itika n’isombe n’isogi se si ibibabi?

  3. Dodosogi

    April 21, 2017 at 7:04 pm

    Usibye umurengwe se ibiti biribwa amababi wabibara ukabirangiza? Icyo inka cyangwa inguge irya chose n’umuntu yakirya.

  4. Bgenge

    April 21, 2017 at 8:50 pm

    Afite abadayimoni si gusa!

  5. alexis

    April 26, 2017 at 10:24 am

    ahubwo yigiriye IMANA uyuse yahurirahe ninzara keretse havuyizuba ibiti nibyatsi bikuma kandubwo ntiyapfawenyine kuko imbaga yabanubenshi yabayarangiye,numukoboyi ahubwo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock