Hatangajwe inzira nshya n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2022 | UMUSEKE

Hatangajwe inzira nshya n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2022

Tour du Rwanda 2022 iteganyijwe hagati ya tariki 20-27 Gashyantare, izitabirwa n’amakipe 19 arimo abiri yo mu Rwanda mu gihe iri siganwa ry’amagare rigiye kuba ku nshuro ya 14 ritazajya i Huye nk’uko byari bisanzwe.

Ku nshuro ya 14, mu Rwanda hagiye kubera isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2022”, isiganwa rizitabirwa n’amakipe 19 arimo amakipe y’ibihugu, amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane, amakipe ayabigize umwuga, ndetse n’ikipe imwe ikina amasiganwa akomeye ku isi.

Ni isiganwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 nk’uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw’irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

Ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms, Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms), Ku wa Kabiri tariki tariki 22 Gashyantare 2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms).

Ku wa Gatatu tariki tariki 23 Gashyantare 2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms), Ku wa Kane tariki tariki 24 Gashyantare 2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms), Ku wa Gatanu tariki tariki 25 Gashyantare 2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms).

Ku wa Gatandatu tariki tariki 26 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms), Ku Cyumweru tariki tariki 27 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms).

Amakipe y’ibihugu azitabira “Tour du Rwanda 2022” arimo Team Rwanda, Team Morocco na Team Algeria.

Amakipe ya ya UCI Continental harimo Benediction Ignite Tartelletto-Isorex(Belgium), Bike Aid Terengganu(Malaysia), Pro Touch(Afurika y’Epfo), SKS Saurel Wildlife Generation(USA), Team Coop(Norvege), Novo Nordsik(USA).

Amakipe ya  UCI Pro harimo B&B Hotels (France) Drone Hopper-Androni (Italy) Total Direct Energie (France) Team Burgos-BH (Espagne).

Amakipe ya UCI World harimo Israel Start-Up Nation (Israel) .

Biteganyijwe ko Umuyobozi wa Tour de France, Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022.

Muri iri rushanwa rikundwa n’abanyarwanda benshi,iImodoka nyinshi zizaba zirimo zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda.

Uzegukane agace azajya yambara umwambaro wa Amstel mu gihe uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda.

Uhiga abandi mu kuzamuka( Meilleur Grimpeur) azajya yambara Cogebanque , Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda, Umunyafurika wa mbere azambara Rwandair, Uwa mbere mu guhatana (Most Combative) azamabara Horizon mu gihe Ikipe ya mbere azambara umwambaro w’uruganda rw’Inyange.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *