Havutse Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda….Kigali n’Uturere 8 muri Guma mu Rugo | UMUSEKE

Havutse Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda….Kigali n’Uturere 8 muri Guma mu Rugo

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame ariko hifashishijwe ikoranabuhanga yashyizeho Ministeri nshya yitwa “Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu”, iyi nama yanashyizeho ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zirimo Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 tw’Igihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni we wayoboye inama y’Abaminisitiri

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko Minisiteri Nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

 

Guma mu Rugo i Kigali no mu Turere 8

Amarenga ya Guma mu Rugo no mu Turere 8 dukomeje kurangwamo n’icyiza cya Covid-19 yaciwe tariki 29 Kamena 2021, itangazo rimenyesha ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19, ryasinywe na Minisitiri w’Intebe nta Nama y’Abaminisitiri yari yateranye.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali n’Uturere 8, ari two Uturere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu, Rutsiro mu Ntara y’Iburengera zuba na Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba byari byashyiriweho ingamba zihariye.

Ubu noneho ni two twashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko ubukana bw’icyorezo bukomeje kuba ndanze.

Iyi Guma mu Rugo ya 3 i Kigali izatangira tariki 17 Nyakanga 2021 izageze tariki 26 Nyakanga 2021. Ni umwanzuro “utaryoshye mu matwi ya benshi” ariko wari witezwe n’abakurikirana ibya Covid-19 mu Rwanda n’ahandi ku Isi uko bihagaze.

Ingamba nshya zizatangira kubahirizwa kuva ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, Moto n’amagare bibujijwe gutwara abantu, ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusanze zirabujijwe.

Gusurana n’izindi ngendo zitari izijyanye na gahunda z’ubuzima birabujijwe. Ibikorwa by’abikorera birafunzwe uretse ahacururizwa ibiribwa na pharmacy, ariko naho hemewe gukora abatarenze 30%.

Ahandi mu gihugu harakomeza kubahirizwa ingamba zari zisanzweho.

Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Wasoma itangazo ryise rijyanye n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi Minisiteri nshya byaba byiza bayihaye Rucagu Boniface akayiyobora.

    • Abanyarwanda bagize UBUMWE,byaba ari ibintu byiza cyane.Ariko nk’umukristu,umuti umwe rukumbi wazana Ubumwe,ni uko abantu bakundana.Bakora iki?Bakurikiza Principle Yezu yaduhaye muli Matayo 7:12.Haravuga ngo:” …Ibintu byose mushaka ko abandi babakorera,nibyo namwe mugomba kubakorera”.Mu bikorwa bisobanura iki?Abantu bahagarika Ruswa,Ubujura,Intambara,Ubusambanyi,Amanyaga,Imishahara ntikabye gusumbana cyane,kuronda amoko n’aho umuntu yaturutse ntibyabaho,etc…Nguwo umuti rukumbi.Ibindi byaba ari Wishful Thinking (ibyifuzo gusa).

      • @ MUSEMA,rwose uwo muti utanze niwo wonyine wazana ubumwe.Ikibazo nuko abayobozi batumva iyi nama.Urugero,Mwarimu ahembwa 42 000 Frw ku kwezi,nyamara yararangije University.Mu gihe Nyakubahwa biganye ahembwa 5 millions Frw ku kwezi,bombi bakorera Leta.Iki ni kimwe gikomeye kibuza ubumwe.

  • Icyifuzo: Iyo ministeri nishingwe umwe muri aba bakurikira: Bizimana Jean Damascene, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Ingabire Immaculée, Tom Ndahiro, Mukagasana Yolanda, Antoine Mugesera, Isaie Murashi, Jenerali Kabarebe James, cyangwa Jenerali Mubarak Muganga. Bayiyobora neza pe!

    • Aba bose uvuze ntawe urimo.Ahubwo Bamporiki .

      • Kubera ko NURC ivuga ko abanyarwanda biyunze ku kigero cya 95%,numvaga iyi Ministry atari ngombwa!!! Gusa uyu ni umukino wa politike.Mwibuke ko na mbere ya le 01/10/1990,Leta ya Habyarimana yali yaraduhumye amaso,turirimba “Ubumwe,Amahoro n’Amajyambere”.FPR iteye,nibwo twasobanukiwe ko UBUMWE twaririmbye imyaka 17 cyali IKINYOMA.Iyo Ministry bagiye gushinga,nta bumwe izazana.Hali ibintu byinshi cyane bitanya abanyarwanda.Ikibazo nuko abategetsi batajya babivuga,ahubwo nabo baririmba ibyo ku ngoma ya Kinani: Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere.A Spanish man yaravuze ngo:” Those who cannot remember the past are condemned to repeat it”.Bivuga ngo:” Utibuka iyo ava,ntamenya iyo ajya”.UKURI konyine niko kwazana UBUMWE.

        • @ Abiyingoma,uwo mugabo yitwa George SANTAYAMA.

      • Hahahahahaaaa!!!Uvuze ngo ministeri bayiha BAMPOLIKI??? Wa wundi wavuze ngo asabye imbabazi mu izina ry’abahutu bose bo mu Rwanda??? Urabihuhuye.
        Umuntu ucinya inkoro ibukuru ntabwo yakunga abanyarwanda.Kubera ko aba ashaka gushimisha uwamuhaye umugati gusa.

    • Tubashyire ku murongo uko bakurikirana: (1) Kubera inshingano zihariye, Perezida ubwe yabifatanya n’izindi nshingano. (2) Tom Ndahiro na (3) Bizimana Jean Damascene kubera ubushakashatsi bwabo n’ibisobanuro ku bantu bakoze n’abakorewe jenoside. (4) James Kabarebe yuko asabanukiwe amateka n’ubulyo abarwanya kwibohora batsindwa. Hagize impamvu zituma ntawe uhiswemo muri abo bane. Hari abandi batumva ibintu kimwe nabo ariko nabo bagira akamaro: (5) Ingabire Victoire Umuhoza na (6) Karasira Aimable yuko babishyira mu bibashishikaje cyane cyane mu mvugo. Basabwa kubishyira mu bikorwa. (7) Cyuma Hassan, impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

  • Ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda, buzatangira ari uko FPR irangije urugamba ikirwana n’abazimu ba PARMEHUTU na MRND.

  • Ubumwe nyabwo mu gihugu, bwubakirwa ku kuba abaturage bose bareshya imbere y’amategeko, akabarengera kimwe, kandi bagasaranganya neza ibyiza by’igihugu. Ibindi ni za “make-up” za politiki.

    • Umvugiye ibintu! Tekereza umuntu urwana no kubona idolari rimwe ku munsi, ni ukuvuga mirongo itatu ku kwezi (30 US$], yiyunga na nyakubahwa ngo uhembwa ibihumbi bitandatu (6.000 US$)! Ubu bumwe tuzabubatize ubudasa!

  • Ngo Ministeri y’Ubumwe bw’abanyarwanda! Abanyarwanda bunze ubumwe se ntitubafite. Barahari rwose batwicaye ku gakanu!

  • Niba FPR imaze imyaka 27 iyobora igihugu ubwo bumwe bukaba ari ntabwo, ikwiye kwikebuka itihenze, byaba bivuga ko yubakiye igihugu ku musenyi. Ariko se akaburiye mu isiza gashobora kubonjekera mu isakara?

  • Iyo abayobozi bacu bavuze ubumwe, ishusho ihita inza mu mutwe ni iy’urukundo hagati y’ifarasi na nyirayo uyigendaho. Rwose baba bakundanye nta buryarya.

  • Dusubijwe muri gumamurugo CDC y’abanyamerika yaradushyize mu mutuku kimwe n’ibihugu byose bidukikije ku bijyanye n’uburemere bw’ubwandu bwa COVID19. Kandi iyo gumamurugo izarangira tukiri muri uwo mutuku kimwe na biriya bihugu byaretse abaturage bagakomeza ubuzima busanzwe. Ikintu tugamije kugeraho ni iki mu by’ukuri? Ubu se turibwira ko ibihugu byateye imbere biriho bisubira mu buzima busanzwe kubera ko bigeze kure ikingirwa ry’abaturage babao ari byo bizadutunga ntacyo dukora twicaye mu ngo zacu?

  • Tubashyire ku murongo uko bakurikirana: (1) Kubera inshingano zihariye, Perezida ubwe yabifatanya n’izindi nshingano. (2) Tom Ndahiro na (3) Bizimana Jean Damascene kubera ubushakashatsi bwabo n’ibisobanuro ku bantu bakoze n’abakorewe jenoside. (4) James Kabarebe yuko asabanukiwe amateka n’ubulyo abarwanya kwibohora batsindwa. Hagize impamvu zituma ntawe uhiswemo muri abo bane. Hari abandi batumva ibintu kimwe nabo ariko nabo bagira akamaro: (5) Ingabire Victoire Umuhoza na (6) Karasira Aimable yuko babishyira mu bibashishikaje cyane cyane mu mvugo. Basabwa kubishyira mu bikorwa. (7) Cyuma Hassan, impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

  • Amasezerano y’Arusha yasinywe muri 1993 yasobanuraga ku buryo butomoye ibyashingirwaho ngo ubumwe bw’abanyarwanda bugerweho na rwaserera bahoramo zirangire. FPR irangije iyakuba na zero ifata byose muri 1994. Niba igiye noneho gushyira mu bikorwa iby’ingenzi mu byari biyakubiyemo, cyane cyane ibirebana no kugabana ubutegetsi (ku buryo abanyarwanda bose babwibonamo uyu munsi, atari ugushingira ku mashyaka atakiriho n’ayarangije kwitesha agaciro), kubahiriza uburenganzira bw’abantu no kwimakaza demokarasi, byaba ari sawa. Niba ari andi macenga bashaka kutuzanira, bikwirirwa bapfusha ubusa amafranga y’igihugu n’igihe. Plus ça change, plus c’est la même chose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *