His hands on Africa na Twohereze Delivery Company batanze inkunga y'ibiribwa  - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:56 05

His hands on Africa na Twohereze Delivery Company batanze inkunga y’ibiribwa 

Umuryango His Hands on Africa ugamije guteza imbere ubuvuzi bw’amenyo ku bufatanye n’ikigo cyoherereza abantu babyifuza ibyo bakeneye binyuze mu ikoranabuhanga, Twohereze Delivery Company bafashije imiryango ibiri itari iya Leta, abanyeshuri biga muri Kaminuza baba Kicukiro ndetse n’Ibitaro bya Nyamata, babaha ibiribwa.

Ibiribwa bitandukanye batanze

Iyi nkunga yahawe imiryango nyarwanda itari iya Leta, Best Family Rwanda, Kids Hope Rwanda ndetse n’Ibitaro bya Nyamata, yatanzwe kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi 2020, mu rwego rwo kugomeza kugoboka abagizweho ingaruka na Covid-19 bakeneye ubufasha.

Rwagasore Jean Claude Umunyamategeko wa Twohereze Delivery Company ikora ibikorwa byo kujyanira abantu ibiribwa, ibinyobwa ndetse n’ibindi biciye mu ikoranabuhanga (Online Services) yabwiye Umuseke ko bo nka Company bafite mu nshingano kugeza ibiribwa ku bantu batandukanye, bagize uruhare rwo kujyana iriya nkunga bakayigeza ku bo igenewe mu ngo zabo.

Ati “Twohereze Delivery Company nubwo dukora imirimo ibyara inyungu ntabwo twibagirwa ko hari abababaye kandi na bo ni abacu, ni yo mpamvu muri iyo nyungu dutekereze gutabarana, gufasha ndetse no kubera urumuri, tukababarana n’abababaye”

Yavuze ko muri ibi bihe bitoroshye Abanyarwanda barimo n’Isi muri rusange, habayeho kubagenera inkunga ku bufatanye n’Umuryango His hand on Africa.

Rwagasore Jean Claude yakomeje avuga ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye kizakomeza, kuko ngo usuye urubuga www.tworohereze.rw ubona ahanditse ngo “Nturi wenyine”, ngo bashobora kugera ku muntu uwo ari we wese ubabaye bagakora ku nyungu yabo bakamufasha.

Abatanze ibiribwa banatanze Bibiliya kuko mu byo bakora harimo kwigisha urukundo

Rwagasore ati “Tuzakomeza turusheho kwiyubaka mu buryo bw’inyungu ariko iyo nyungu izajya idufasha dukore ibyo dukora bijyanye na Company kugira ngo ibeho, ariko tunyuzemo tunafashe abababaye.”

Kuri Rwagasore ngo ibigo by’ubucuruzi byajya bishyiraho imbere umutima wo gufasha, n’impuhwe.

Yifashishije Igitabo cya Bibiliya, yavuze ko hari ahanditse ngo “Tubabarane n’abababaye, twishimane n’abishimye.” Bityo ngo mu nyungu ibigo by’ubucuruzi byabona, bitabangamiye ubucuruzi bwabo bareba n’abababaye kandi “Imana ngo ikazajya ibaha Umugisha.”

Ishimwe Blase Pascal ukorera umuryango His Hands on Africa yavuze ko intego yawo ya mbere ari ukuzamura ikizere n’ihumure mu Banyarwanda.

Ati “Dukorana na Best Family Rwanda kuko ni Umuryango itari wa Leta, ufasha abana mu byerekeye uburezi, kwivuza ndetse n’imibereho myiza kandi tugafasha n’abaturage kubona ubuvuzi bw’amenyo, kandi turi mu nzira yo kuza gukorera mu Rwanda.”

Avuga ko ibyo bakoze bafatanyije na Twoherereze Delivery Company byari bisamzwe bibaho, ariko kuko byari mu bihe bikomeye bya COVID-19 biba akarusho.

Ati “Iyo dutanze ibiribwa, dutanga na Bibiliya, tukanagerageza kubigisha mu ngo aho baherereye.”

Umuryango His Hands on Africa ufite izindi ntego zo kuzamura ubuvuzi bw’amenyo, bazakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kuzamura iyo serivisi no kongera Abaganga n’ibikoresho bikenewe muri buriya buvuzi.

Irabizi Rachel umwe mu banyamuryango ba Best Family bahawe Inkunga yavuze ko yishimiye, asabira umugisha uturutse ku Mana abamufashije.

Ati “Batangiye kumfasha kera ndetse no muri ibi bihe baramfashije Imana ibahe umugisha.”

Twohereza Delivery Company itanga serivisi yo kujyana ibiribwa ku babyifuza mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu  nkengero zawo nka Nyamata, Ku Ruyenzi, na Rwamagana.

Company ivuga ko yorohereza Abanyarwanda guhabwa Serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga (Online services) kandi ibyo bashaka bikabageraho badahenzwe.

Mu bahawe inkunga harimo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza bagizweho ingaruka na Covid-19
Bavuga ko inkunga ifite agaciro k’asaga miliyoni 5Frw

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *