Hon Bamporiki yahimbye insigamigani ayikomoje kuri ‘Paul RUSESABAGINA’ | UMUSEKE

Hon Bamporiki yahimbye insigamigani ayikomoje kuri ‘Paul RUSESABAGINA’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard yahimbye insigamigani yakomoye kuri Rusesabagina uherutse gutangaza ko atari Umunyarwanda ari Umubiligi ayita “GUSESABAGINA”.

Mu rubanza ruherutse kuburanishwamo Paul Rusesabagina aho urukiko rwamusomeye umwirondoro we ko ari Umunyarwanda wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama (mu Rwanda), ndetse runavuga ababyeyi be n’agace ariko Paul Rusesabagina uwo mwirondoro arawuhakana avuga ko atari Umunyarwanda, ko ahubwo ari Umubiligi.

Hon Bamporiki Edouard usanzwe ari umuhanzi ndetse n’umuhanga mu Kinyarwanda yakoze mu nganzo maze ahimba insigamigani igira iti “Gusesabagina ni ukwihakana igihugu kavukire mu rwakavukire.

Yagize ati: “GUSESABAGINA; ni ukwihakana igihugu kavukire mu rwakavukire. Ibi byabaye ahasaga 2021 ubwo u Rwanda rwari ruhanganye n’ibyorezo 3: Ibyihebe bihetse bibiriya, Abapfobya Jenocide yakorewe abatutsi na Covid19. nibwo Rusesa, yatunguranye ati si ndi Umunyarwanda, ndi impfubyi MBIRIGI.”

Abakurikira urubuga rwa Twitter rwa Hon Bamporiki bamwe bafashe iyi nsigamigani nko gutebya, abandi batanga ibitekerezo bitandukanye bashima abandi banenga.

Benshi babihuza n’ubuhanzi bwe afatanya n’imirimo ashinzwe muri Guverinoma.

Uretse kuba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard ni umukinnyi w’amafilime, umukinnyi w’amakinamico ndetse Umusizi w’imivugo, akaba n’umwanditsi w’ibitabo, azwi cyane mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Tadeyo.

Arien Kabarira Urwibutso/UMUSEKE.RW

21 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yego rata “bo gari”, ururimi uruhuza n’igihe.
    Uruta za Nyombya zisesa amazi, zitazi ko impfizi icugita iminsi yitwa ibihe birahinduka.
    Amateka aracyisubiramo ndakaca…!

    • Ariko ndeba abavugishije menshi da.

      • Uyu mugabo azazira ururimi rwe.Dore aho nibereye!!

    • Ariko ndeba abavugishije menshi da.

  • Byaba byiza Bamporiki acishije make.Ngaho yagiye gusura Idamange,ngaho aciriye imigani Rusesabagina,etc…Tujye twitondera iyi si.Wibuke abantu benshi bali bameze nkawe uko byarangiye.Benshi bali I Burayi barahunze.
    Bakoreshaga amayeli menshi,bashaka kwihakirwa ibukuru.Bashaka kwibonekeza.Cishamake ni umwana w’umunyarwanda.

  • Bamporiki? Aha hari igisubizo cy’icyo bamuhora! Hari ibihugu bisaba ko ureka ubwenegihugu warufite mbere yuko baguha ubwabyo yuko utemerewe kugira ubwenegihugu bubili. Yewe no muri Afurika birimo yuko byabaye imbogamizi nko ku banyarwanda bahungiye muri Namibia. Niba se ariko byagendekeye Rusesabagina, yabivuga ukundi gute? Yego ntawasubiza uriya mutegetsi ko bamuhora ubuswa yuko ntawatuka umutegetsi, ariko umutegetsi arashishoza akamenya Gitera n’ikibimutera.

  • Ubwo se ubuhanga buri muri ayo magambo ya Bamporiki ni ubuhe? Abagina bisanzwe bifite icyo bivuga kizwi mu kinyarwanda. No gusesa bikaba uko. Jye muri iki gihugu iyo mbonye umuntu useka imbohe, cyane cyane ari umuyobozi utaka ko ahora asimbuka imitego aho gukora ibyo bamushinze, ndatangara pe! Si ukurengera Rusesabagina gahunda ze ziramureba n’ibibi yaba yarakoze azabiryozwe, ariko na Bamporiki imitego avuga abandi bamutega, jye ndabona ashobora ahubwo kuzirenzwa n’uwo yiteze ubwe.

  • Umugabo ti: Gahanga Gahanga wishwe n’iki?
    Nako kati: Nazize urw’abagabo, ariko wowe uzazira ururimi rwawe.

    • none ugirira impuhwe Bamporiki wewe kubera urinde kuri we
      ubujiji bega

  • Honorable Bamporiki yatubwiye ko yagiye kureba Idamange akamugira inama yo guceceka ngo agire amahoro. Ariko se we iyo nama azayigira ryari ko ujya gutera uburezi abwibanza?

    • mureke raba ivyawe umurusha ubwenge wewe?

  • Ariko njya mbona abantu bigira intyoza n’inshyanutsi kuri Internet .

    Ko ndeba mufitiye impuhwe Rusesabagina igihe yazaga gutera Nyabimata mwari Kumwe ?

    Ese mwumvise abihakana !

    Rwose harubwo ndeba bikancanga
    . Niba Hon Bamporiki yanditse kuriya biramaze mawe uzandike uko ushaka .
    Mwirirwa mumutega iminsi kubera iki ? Afite droit yo kwandika noneho biri no mu nshingano ze as well .

    Nimba udafite ivyo uvuga mu gihe igihugu cyawe cyugarijwe n’abantu barema imitwe Y’ITERABWOBA ubwo mawe Waba ahari uri ikihebe mu bandi .

    Ese ubwo muba mwumva umwana wasizwe iheruheru na FLN abareba jisho ki ?

    Hano masubizaga Ababa bigira intyoza Bari Aho bazi ko bavuga neza batega iminsi Hon Bamporoki

    • Icyo kibazo wakibaza abari batuye za Byumba muri 1990.

      • Gasharu, uyu munsi abo banyabyumba uvugira ugiye kubabaza icyo kibazo cy’ibitero bigarika ingogo, bakureba kuva ku kirenge kugeza ku mutwe, bakareba niba uriho ufata amajwi, maze bakakubwira ukuntu bishimye cyane rwose kuko babohotse, bakaba bashishikajwe no kwiteza imbere kandi bakataje muri iyo nzira. Ko bamwe bashoye ibihumbi bitanu none bakaba barimo biyubakira amagorofa. Cyangwa bahereye ku rukwavu none bakaba boroye inka z’inzungu zitabarika. Ndetse washaka ko banakubyinira bakabikora. Wataha unezerewe cyane.

        • Abanyarwanda niba Nkezuwimye.Uwo babyinira none nejo babyiniye undi nejobundi bazabyinira undi ejobundi.Icyo mfa nabanyarwanda nuko bavuma uwo babyiniye ejo.

  • Ikintu maze kubona.Ibyerekeye abantu bafitanye ikibazo na leta uzasanga abitanguranwa mukuvuga babacira urwa pilato ari bamwe. Fora icyo bahuriyeho. Gucyeza, gucinyinkoro, kuramira umugati kuko umugati wabo uhora mu manegeka ugeranyije cyane nabandi.

    • @Yuhi, uzi kwitegereza neza kandi ubanza warasomye no kuri “psychologie”…

  • Ariko buriya Bamporiki azi cyangwa aribuka ko mu gihe Rusesabagina yahabwaga ubwenegihugu n’Ububili u Rwanda rutemeraga double nationalite mu itegeko nshinga ryarwo?

  • Abanyafrika barota kwitwa abanyamahanga mu bindi bihugu aho kuba mu bihugu byabo uko bimeze uyu munsi, ubabaruye ushobora gusanga ari bo benshi kurusha abiteguye kwihaambira ku bihugu byabo kugeza bashizemo umwuka?

  • ARIKO ABANYARWA NTIMUGIRA ISONI
    MURUBAKUKA MUKAVUGIRA RUSESAMUGINA N’ AMABI AMUKORERA
    MBE AHO MUSHIGIKIRA ABAZUGU BAVUGA NGO SI UMUNYARWANDA NI UMUBILIGI? UMU US
    NONE LES AMERICAINS KOBACIRIRIYE URUBANZA SADAM NA BEN LADEN RWO GUPHA?BAR ABI IWABO
    ndemera leta y’urwanda idatega amatwi ivyo bigarashi
    rusesabagina nabambwe

  • ako kantu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *