Hon. Donatille Mukabalisa arasura Israel anatangeyo ikiganiro – UMUSEKE

Hon. Donatille Mukabalisa arasura Israel anatangeyo ikiganiro

Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon.Donatille Mukabalisa ari mu bayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Africa itandatu (6) bizasura Israel muri iki cyumweru gitaha, by’umwihariko we akazanavugira ijambo mu Nteko ishinga amategeko yaho.

Hon Mukabalisa Donatile (photo: ububiko)

Abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandatu bya Africa zizakirwa mu nteko ishinga amategeko ya Israel “Knesset” ku wa kabiri w’iki cyumweru tugiye gutangira. Bikaba ari ubwa mbere Israel yakiriye abayobozi b’inteko bangana gutya.

Inkinyamakuru “The Jerusalem Post” dukesha iyi nkuru kiravuga ko “Knesset” itari yakirira rimwe abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibindi bihugu barenze babiri, none ikaba igiye kwakira abazaturuka mu Rwanda, Uganda, Ghana, Tanzania, Seychelles na South Sudan.

Umuyobozi w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon.Donatille Mukabalisa akaba azavuga ijambo ku kongerera ubushobozi abagore ndetse n’uuringanire bw’ibitsina byombi, dore ko inteko ayoboye ubu ariyo ifite umubare munini w’abagore ku isi.

Aba bayobozi bazaturuka muri Africa n’abo ku ruhande rwa Israel kandi bazaganira ku bibazo bitandukanye birimo ibibazo by’umutekano hagati ya Africa na Israel.

Kuwa gatatu, abayobozi bazaba baturutse muri Africa barimo Hon. Mukabalisa bazasura Kompanyi zicunga umutekano w’ikoranabuhanga ndetse n’iz’ikoranabuhanga mu buhinzi, ndetse atemberezwe umujyi wa Yeruzaremu (Jerusalem) n’ibice nyaburanga bishingiye ku iyobokamana byawo nk’umujyi w’umwami Dawidi uvugwa muri Bibiliya, n’ahandi hatandukanye.

Kuva mu myaka 3 ishize, Inteko ishinga amategeko ya Israel ikomeje kwagura umubano wayo n’inteko z’ibindi bihugu, ndetse imaze gusinya amasezerano n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 20 harimo n’iz’ibihugu bitanu (5) bya Africa aribyo Rwanda, Uganda, Cote d’Ivoir, Ethiopia na Kenya.

Uru ruzinduko ruje kandi nyuma y’uko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu w’Abayahudi asuye Kenya muri iki cyumweru (yitabiriye irahira rya Uhuru Kenyatta), ndetse akaba yaranatangaje ko Israel igiye gufungura Ambasade mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Singirankabo

    03/12/2017 at 5:29 pm

    Azavuga mu ruhe rurimi ko kubon’umuntu uvuga ikinyarwanda n’igiheburayo neza hano ari intambara? Cyakora ari ugusoma gusa agafaransa yagerageza. Courage ariko uzaduserukire neza.

  2. Rubuye

    03/12/2017 at 6:31 pm

    Bije nyuma yuko Abo bise Ibigarasha, ba Rukokoma, n’abandi basakuje buri 24/24.Naho ubundi byari kuba nk’ibaruwa ushyize mu Iposita.

  3. Kagoma

    03/12/2017 at 10:11 pm

    Yagombye kuba yaragiyeyo batarasinya amasezerano.Mbere y’uko ibinyamakuru byo muri Israeli byandika na Mushikiwabo akabyemeza imbere yitangazamakuru.

  4. Mwanainchi

    04/12/2017 at 10:15 am

    Israel isanzwe itugurisha intwaro. None igiye no kutwoherereza abimukira idashaka. Ubucuti bwacu nta kuntu bwarenga iyo ntera bukajya no mu bifitiye abanyarwanda akamaro kurushaho?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock