Hubuye intambara ikomeye hagati ya Armenia na Azerbaijan imaze kwangiza byinshi | UMUSEKE

Hubuye intambara ikomeye hagati ya Armenia na Azerbaijan imaze kwangiza byinshi

Imirwano ikomeye yatangiye hagati y’ingabo za Armenia n’iza Azerbaijan ibihugu byombi biri ku Mugabane w’Uburayi, birapfa agace k’urubibi rwabyo kitwa Nagorno-Karabakh, indege z’intambara zimaze guhanurwa, ndetse hari abantu bahasize ubuzima.

Armenia ivuga ko Azerbaijan ari yo yashoje intambara ikoresheje indege, n’abasirikare barwanira ku butaka. Nyuma yaje gutangaza itegeko ridasanzwe ryemera kohereza abasirikare ku rugamba.

Azerbaijan yo ivuga ko yarashe isubiza amasasu menshi yayirashweho. Buri ruhande mu zishyamiranye bivugwa ko hari abaturage b’abasivile bamaze kugwa mu mirwano.

Amakimbirane amaze igihe yongeye kuzuka mu mezi make ashize.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yasabye ko iyi ntambara ihita ihagarara hagakurikiraho inzira y’ibiganiro kugira ngo akarere kagire ituze.

Ibi bihugu byombi byigeze kuba mu ihuriro ry’ibihugu byegamiye ku Burusiya (Union Socialiste et Sovietique, URSS) ryaje guhirima mu 1991 Uburusiya busigara bwonyine.

Hashize imyaka mirongo ine ibihugu byombi birebana ay’ingwe ku bijyanye n’agace ka Nagorno-Karabakh, mu buryo mpuzamahanga gafatwa nk’intara y’igihugu cya Azerbaijan ariko gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bwa Aba-Armenians.

Muri Nyakannga imirwano yo ku rubibi yahitanye abantu 16, abaturage bajya mu mihanda mu myigaragambyo isaba ingabo za Azerbaijani kugaba igitero kigamije gufata iriya Ntara.

Amakuru ava ku ruhande rwa Armenia aremeza ko hari ibitero byagabwe ku baturage cyane ku murwa mukuru w’iriya ntara, Stepanakert, bikaba byatangiye mu gitondo kare ku saha ya saa 08:10 (04:10 GMT).

Armenia ivuga ko imaze guhanura kajugujugu ebyiri z’intambara n’utudege tuyoborerwa kure (drones) eshatu, n’imodoka za bulende 3.
Ku ruhande rwa Azerbaijan bavuga ko bagomba gusubiza ibikorwa na Armenia, kandi ubuyobozi bukabyirengera.

Bahakanye amakuru y’uko biriya byose byangijwe, ahubwo bavuga ko ari kajugujugu imwe yarashwe, ndetse n’umuntu umwe wapfuye.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuva Muntu yaremwa,hamaze kuba intambara ibihumbi n’ibihumbi.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 . Abumvira Imana,nibo bonyine bazaba mu bwami bwayo.

  • Nyagasani atabare aba bavandimwe bareke kumena amaraso amahoro agaruke.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *