Mu mpera z’iki cyumweru dusoje mu Karere ka Rubavu Humble Jizzo uririmba muri Urban Boys yasezeranye n’umugore we Amy Blauman. Imyenda yabo yari yiganjemo igitenge nk’ikimenyetso cyo gushyigikira no kurimba ibyakorewe mu Rwanda.

Humble n’umugore we bari bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda
Abageni n’ababambariye bose barimye Made in Rwanda, n’ababyeyi ku mpande zombi bahisemo kurimba iyi myenda yari ifite umwihariko wo kuba mu bitambaro bitandukanye ariko cyane birimo igitenge.
Mbere y’uko ubu bukwe buba, Humble yari yatangarije kimwe mu binyamakuru byandika kuri Internet mu Rwanda ko ari kuvugana n’abantu benshi bifuzaga kumwambika.
Mu gihe ubu bukwe bwabaga byaje kumenyekana ko uwitwa Delphine Uwamahoro ari we wahawe akazi ko guhanga imideri yambawe n’abageni muri ubu bukwe.
Delphine yatangarije Umuseke ko ari we wahanze imideri yose yambawe muri ubu bukwe bwa Humble Jizzo.
Ati “Nakoze imyenda 107 yambawe n’abageni, ababyeyi ndetse n’abari bambariye abageni. Nambitse ubukwe bwose yaba mu misango yo gusaba no gukwa no mu rusengero igihe basezeranaga imbere y’Imana.”
Akomeza avuga ko aribwo bwa mbere yari akoze imyenda myinshi ishobora kwambarwa mu bukwe ndetse ngo cyari n’igihe kuri we cyo kwerekana icyo ashoboye.
Delphine ati “Kwambika abageni byampaye umwanya wo gutekereza byinshi ndetse mu minsi ya vuba ndashaka guhita nkora collection y’abageni.”
Delphine yabwiye Umuseke ko yatangiye guhanga imideri nk’umwuga mu 2016, ibi kandi ngo yabifashijwe na John Bunyeshuli umuyobozi wa Kigali Fashion Week.
Ubu amaze kumurika imideri akora muri Kigali Fashion Week ya 2016 na 2017, Rwanda Modesty Fashion Show no muri Show Room yari yateguwe ku bufutanye na ambasade y’ababarigi mu 2017.
Muri Werurwe 2018 nabwo yagiye kumurika imideri yahanze mu Buholandi mu birori bya Kigali International Fashion Week.

Abari bambariye abageni nabo bari bambaye imyenda idozwe mu gitenge

Iyi myambaro yakozwe n’uwitwa Delphine Uwamahoro

Delphine Uwamahoro niwe wahanze imyenda yambawe mu bukwe bwa Humble Jizzo n’umugore Amy Blauman
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
1 _
Kabisa uyu munyamideri wabambitse arabasha! bari bambaye neza kabisa! Gusa muduhe cantact yuwo mu nyamideri.