Hussein wa Rayon na Mbogo wa Kiyovu berekanywe mu bishe amabwiriza ya Guma mu Rugo - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:42 56

Hussein wa Rayon na Mbogo wa Kiyovu berekanywe mu bishe amabwiriza ya Guma mu Rugo

Ba Myugariro Hussein wa Rayon Sports  na Mbogo wa Kiyovu Sport, batawe muri yombi  na Polisi nyuma yo gufatwa banywa inzoga banasakuriza abaturage, bari muri benshi beretswe Itangazamakuru.

Umukinnyi wa Rayon Sports Hussein ari mu berekanywe bishe amabwiriza ya Guma mu Rugo

Polisi y’u Rwanda yasabye abanywi b’inzoga ko uwakwifuza kuzinywa azigura akazinywera iwe ariko ntahagire akabari (ngo atumire abandi ngo basangire), kugira ngo amabwiriza yo kuguma mu rugo akomeze kubahirizwa.

Tariki ya 23 Mata, 2020 inzego z’umutekano zafashe ba myugariro babiri, Habimana Hussein ukinira Rayon Sports na Mbogo Ally ukinira Kiyovu Sport. Barimo kunywa inzoga ariko banasakuriza abaturanyi babo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020,  Police y’Igihugu yaberakanye ku mugaragaro kuri Stasiyo ya Remera bari mu bandi benshi.

Muri iyi minsi, u Rwanda rukomeje gusaba Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange gukomeza kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, harimo no gusurana bya hato na hato mu ngo kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza Coronavirus.

Police yerekanye abantu basaga 40 batubahirije gahunda ya Guma mu Rugo.

Muri iki gihe abaturage basabwa kuguma mu ngo kugira batandura cyangwa bakanduza abandi Coronavirus, hari abatabyubahiriza

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *