Huye: Abajyanama b’ubuzima biyemeje kwigisha abakobwa bato kwirinda inda zitateguwe  – UMUSEKE

Huye: Abajyanama b’ubuzima biyemeje kwigisha abakobwa bato kwirinda inda zitateguwe 

Mu gihe bikomeje kugaragara ko abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bikabaviramo ingaruka zirimo no guta ishuri no kwandagara, bakisanga mu buzima batateganyije, abajyanama b’ubuzima ngo bagiye gufasha mu bukangurambaga bwo kwigisha abakobwa iby’ubuzima bw’imyororokere. 

Abajyana b’ubuzima bahugurwaga ku kwita ku bana no kwita ku isuku

Abajyanama b’ubuzima barashishikaruzwa gutanga inama n’umusanzu wabo mu kwigisha no kugira inama urubyiruko ruterwa inda ku bwinshi, babigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakirinda ingeso z’ubusambanyi ndetse bakigishwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Umuryango ugizwe n’urubyiruko ‘Rwanda Youth Voice for Change’ umurika ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukumira inda zitateguwe mu bana bakiri bato b’abakobwa no kurwanya umwanda mu ngo hubakwa ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bujyanye n’igihe, bagarutse ku kibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Rwanda Youth Voice for Change ni umuryango watangiriye muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2009, utangizwa n’abanyeshuri biga ubuvuzi n’imiti.

Umuyobozi w’umuryango Youth For Change ushinzwe itumanaho, Munyaneza Jean Paul avuga ko muri uyu mushinga basanzwe bakora ibikorwa byo gutera inkunga abatishoboye, ariko kuri iyi nshuro bagomba gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo k’inda zitateguwe ziterwa abakobwa bakiri bato.

Munyaneza ati ”Ikibazo gihari ni uko usanga hari abashaka kuboneza urubyaro rwihishwa bakagura imiti bakaba bayikoresha nabi, bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bwabo ariko tubona ibikorwa twatangiye bizakemura ibyo bibazo byose.”

Hakorimana Geneveve umwe mu bajyanama b’ubuzima mu murenge wa Huye akagari ka Muyogoro avuga ko ikibazo k’inda ziterwa abakobwa bato gihangayikishije aho batuye.

Ati ”Icyo tugiye gukora nyuma y’amahugurwa, ni ukwegera abana tukabagira inama zo kwirinda ibishuko, ndetse bigishwa kuboneza urubyaro.”

Hagiye gushyirwaho amatsinda abakobwa bazajya bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere mu masaha y’umugoroba by’umwihariko muri iki gihe k’ibiruhuko ku banyeshuri.

Huye, ni hamwe mu hagaragara abana baterwa inda bakiri bato benshi kuko ibarura ryakozwe mu mirenge yose y’akarere ryagaragaje ko kuva 2015 kugeza 2017, abana b’abakobwa 315 bafite hagati y’imyaka 12 na 17 batewe inda zitateguwe bibagiraho ingaruka mbi.

Ibarura ryagaragaje ko abana b’abakobwa 42% batewe inda muri 2015, na ho 48% bazitewe muri 2016 mu gihe 10% bazitewe mu mezi ya mbere ya 2017.

Abajyanama b’ubuzima bahuguriwe kwigisha abakiri bato kwirinda inda zitateguwe

Munyaneza JEAN PAUL iburyo wicaye, uhagaze ni uhagarariye abafatnyabikorwa mu karere ka Huye Kayitare Leon wishimiye iki gikorwa

Abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Huye biyemeje kwigisha abana baterwa inda no gukangurira abaturage isuku no kugira ubwiherero

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

1 Comment

  1. Twahirwa jean Pierre

    28/11/2017 at 10:30 am

    Nibakomereze aha nubundi kuva nambere NUR aboyareze bagira ibitecyerezo byiza
    courage Pharmacie Hyacinthe Dr NDAYIZEYE na jean Paul nimwebwe na shoboye kumenyamo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017