Huye: Abangavu batewe inda basabwe kudaheranwa n’agahinda no kudahishira abazibateye | UMUSEKE

Huye: Abangavu batewe inda basabwe kudaheranwa n’agahinda no kudahishira abazibateye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abana b’abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye basabwe kumva ko guterwa inda atariryo herezo ry’ubuzima ahubwo ko bakwiye gukomera, aho bibukijwe ko badakwiye guhishira ababatera inda kuko bakwiye kuryozwa ibyo bakoze.

Abangavu batewe inda basabwe kudaheranwa n’agahinda no kudahishira abazibateye

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni, ni mu ruzinduko yari amazemo  iminsi mu Karere ka Huye mu murenge wa Mbazi, aho Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango Association Modeste et Innocent(AMI)  basuye abangavu batewe inda batagejeje ku myaka y’ubukure.

Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni, yibukije aba bangavu ko guterwa inda atariryo herezo, ari naho yahereye abasaba kujya batanga amakuru ku bazibateye.

Ati “Abagize ibyago mugaterwa inda ntimukumve ko birangiye ngo mwihebe, ahubwo mujye mushaka uko mwiga imyuga itandukanye yabafasha kwiteza imbere n’abana banyu. Aba bana nabo ni nk’abandi bakwiye kwandikwa mu irangamimerere rero mubandikishe. Turabasaba kudahishira ababateye inda kugirango bashyikirizwe ubutabera baryozwe ibyo bakoze.”

ACP Muhisoni, yakomeje anenga ababyeyi babona abana babo batwaye inda batarageza ku myaka y’ubukure bakabatererana, aho yabibukije kuba abana bagira ikibazo nk’icyo bitabaha uburenganzira bwo kubaca mu muryango cyangwa kubahoza ku nkeke.

Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni, yasabye abana b’abakobwa kwirinda ababashukisha utuntu tw’intica ntikize dutuma baterwa inda, agaragaza ko umuti ku kibazo cy’abana baterwa inda ari ugutangira amakuru ku gihe ku bashora abana b’abakobwa mu gukora imibonamo mpuzabitsina.

Ati “Mugomba kwirinda abantu bose babashukisha utuntu bagamije kubasambanya kuko niho hava kubatera inda mukiri bato. Muracyari bato kuko mufite igihe cyo gutegura ejo hazaza hanyu binyuze mu kwiga, ariko iyo mutewe inda biba ngombwa ko muhagarika amashuri mukajya, aho biviramo bamwe muri mwe kureka ishuri burundu.”

Uwari uhagarariye umuryango, Association Modeste et Innocent (AMI), Uwizeye Jean de Dieu, yasabye abangavu bamaze guterwa inda ko bakwiye gusubira mu ishuri,  ndetse abibutsa ko bakwiye kujya bagaragaza ibibazo bafite byaba ibijyanye n’imibereho cyangwa se mu miryango aho bafashwe nabi.

Ati ”Hari bamwe mu babyeyi babona abana babo b’abakobwa batewe inda bakahoza ku nkeke babatoteza. Turabasaba kujya mwegera ubuyobozi bubegereye cyangwa indi miryango mugaragaze ibibazo mufite kugira ngo mufashwe. Abagifite ubushake bwo gusubira mu ishuri bashakirwe uko bakwiga cyangwa bashyirirweho imishinga iciriritse ibafasha kwibeshaho ubwabo.”

Kuva tariki ya 17 Kanama kugeza kuri iyi tariki ya 20 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango witwa Association Modeste et Innocent (AMI) basuye abana b’abakobwa bo mu Karere ka Huye,umurenge wa Mbazi batewe inda batarageza imyaka y’ubukure. Mu bana 150 basuwe, 50 muri bo batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18.

Abana b’abakobwa 50 batewe inda bakiri munsi y’imyaka 18, nabo bakaba bari bitabiriye ibi biganiro. Ababateye inda ntibaramenyekana ngo bashyikirizwe ubutabera.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abana b’abakobwa 150 bari munsi y’imyaka 18, bikaba byamaze iminsi ine aho bagendaga baza mu matsinda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Kubera ko Yezu yasabye umukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *