Huye: Bavuga ko hari umusore ubiba inkoko akazica imitwe akayisiga mu kibuti cyazo | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:39 26

Huye: Bavuga ko hari umusore ubiba inkoko akazica imitwe akayisiga mu kibuti cyazo

Bamwe mu baturage batuye mu Kagali ka Mugogwe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye bavuga ko bahangayitse kubera umusore w’imyaka 25 ubiba inkoko akazica imitwe yazo akayisiga aho mu kibuti yaziciye.

Izi ni inkoko zaciwe imitwe n’uriya musore bavuga ko ari bwo buryo abibamo

Aba baturage babishingiraho ko uyu musore witwa Iradukunda Valerie yagiye abikora mu bihe bitandukanye akanafatwa.

Kabazayire Seraphine ati “Narabyutse mu gitondo mbona mu kiraro uduhanga 8 tw’inkoko nari noroye n’amababa mbibwira abaturage na bo bajya kureba, Iradukunda kuko asanzwe abikora basanga ari we ufite ibihimba by’izo nkoko.”

Nyiraneza Mary we avuga ko kwiba inkoko kuri Iradukunda akazica imitwe atari ubwa mbere kuko yigeze gufatanwa inkoko 12 na zo yaziciye imitwe akagira impungenge ko asanze umuntu mu nzu na we yamwica.

Mugushaka umuti kuri iki kibazo, Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye avuga ko uyu musore yatawe muri yombi.

Ati “Hari ibimenyetso yafatanwe ari muri RIB iri gukora iperereza.”

N’ubwo uyu Muyobozi avuga ko uyu musore yatawe muri yombi, abatuye muri aka gace bemeza ko atari ubwa mbere atawe muri yombi ashinjwa ibyaha nk’ibyo bifitanye isano no kwiba ariko akarekurwa mu gihe gito ari ko na bwo yongera kugaruka akiba.

Uriya musore ngo si ubwa mbere afatwa akarekurwa
Uyu ari mu bibwe inkoko asanga zishwe kuriya

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/HUYE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *