Huye/Nyanza: Abatuye Rwaniro basaba ko ku mugezi wa Kaviri hubakwa ikiraro | UMUSEKE

Huye/Nyanza: Abatuye Rwaniro basaba ko ku mugezi wa Kaviri hubakwa ikiraro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu baturage baturiye umugezi wa Kaviri aho Akarere ka Huye gahana urubibi n’aka Nyanza barasaba kubakirwa ikiraro kibahuza kuko kwambuka umugezi bibasaba kunyura mu mazi.

Abaturage bavuga ko mu gihe cy’imvura kwambuka Kaviri biba ari ikibazo

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwaniro,  mu Karere ka Huye n’abatuye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza basaba kubakirwa ikiraro kibahuza kuko kugira ngo babashe guhahirana bibasaba gukuramo inkweto bakajya mu mazi bakambuka.

Abagabo babanza kuzinga amapantalo, abagore bakazamura ibitenge, hari nabo biba ngombwa mugenzi we yitanga akamuheka mu mugongo akabasha kumwambutsa.

Umwe ati “Nk’ubu iyo imvura iguye nta muntu wongera gutambuka aha ngaha.”

Ku ruhande rw’Akarere Huye abaturutse mu Kagari ka Nyaruhombo, mu Murenge wa Rwaniro nibo bakunze gukoresha hariya hantu, naho i Nyanza baba baturutse mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi.

Abaganiriye na UMUSEKE baravuga ko kuba nta kiraro gihari cyatuma bambuka bibagiraho ingaruka kuko mu mvura ubuhahirane burahagarara.

Uwitwa Mukamana Judith utuye i Huye ati “Mu gihe cy’imvura ntitwabona uko twambuka ngo tuze guhaha.”

Mugenzi we witwa Uwimana Joyeuse nawe utuye i Huye ati “Abatwite ntibambuka, abahetse ntibambuka kandi kujya ahari ivuriro bibasaba kwambuka, abana bajya kwiga bakaba bagwamo cyangwa bakabakumira bababwira ngo barare uruzi rwuzuye.”

Bakomeza basaba ko kiriya kiraro cyakubakwa. Uwitwa Namahoro Cyprien utuye mu Karere ka Nyanza ati “Dukorana ubuhahirane, urebye muri Nyanza niho ivuriro riri abatuye i Huye bakaza. I Nyanza niho hari amashuri, isoko n’ibindi bityo hakwiye kubakwa ikiraro.”

Mugenzi we yagize ati “Twasabaga ubufasha Leta igire icyo itumarira n’iyo bashaka umusanzu wacu wo kuzana amabuye twawutanga.”

Inzego zombi z’ubuyobozi zabwiye UMUSEKE  ko iki kibazo kizwi bityo hari ikigiye gukorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko hategerejwe ubushobozi  kuko hagenwa ingengo y’imari. Mu mwaka ushize ngo hubatswa ikiraro  cya Ntaruka mu Murenge wa Rwaniro na cyo gihuza Huye n’Akarere ka Nyanza ari nacyo babonaga kihutirwa.

Ati “Turagira inama abaturage birinde kunyura mu mazi kuko hashobora kubamo impanuka naho kubakwa byo hari gukorwa inyigo ku biraro byose bihari hanyuma hagashakwa ubushobozi, bizakorwa ubushobobozi bubonetse.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme ukayobora avuga ko ikigiye gukorwa harimo kugirana ibiganiro  n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Ati “Ntabwo ari hano dufite muri gahunda nk’Akarere ho gukora ikiraro gisanzwe kinini, ariko vuba turaza gukorana n’Akarere ka Huye turebe niba twabona ikiraro cy’abanyamaguru bashobora gucaho turanifashisha n’abandi bafatanyabikorwa basanzwe babikora.” 

Gusaba kubakirwa ikiraro kuri aba baturage batuye i Rwaniro icyarimwe n’abatuye Nyagisozi kandi barabishingira ko ngo buri mwaka hapfa abantu baba bagerageje kuhanyura bakarohama.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Bamwe bambuka bahekanye
Bamwe bambuka bahekanye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/AMAJYEPFO

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *