Huye: Umubyeyi watwaye umwana kuri moto mu buryo bugayitse arashakishwa | UMUSEKE

Huye: Umubyeyi watwaye umwana kuri moto mu buryo bugayitse arashakishwa

*Motari wari umuhetse yatawe muri yombi

Uyu mumotari witwa Vedaste Nzayisenga ukorera mu Karere ka Huye, yivugira ko uriya mubyeyi yamukuye muri Gare ya Huye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu masaa kumi za nimugoroba, amujyanye mu Murenge wa Gishamvu.

Tariki 13 Kamena 2021 nibwo iyi foto yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Ngo yamusabye guheka umwana neza, maze amushyira kuri moto hamwe n’ivarisi yari afite. Bageze ahitwa ku Mukoni bahagaritswe n’ababyeyi basabye nyina w’umwana guheka neza, ni uko bakomeza urugendo.

Yaje gutungurwa n’uko ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 yabonye ubutumwa bwa Polisi bumusaba kwishyura amande ya Frw 45, 000 y’ikosa ryo gutwara abantu barenze umwe kuri moto, kandi agatwaraho n’ibintu.

Ikinyabiziga cye cyarafashwe, na we ubwe arafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho ubu cy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 118 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko na none kitarenze amezi atandatu, cyangwa amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko na none atarenze miliyoni.

SP Théobald Kanamugire ati “N’uriya mubyeyi turi kumushakisha, kandi mu minsi mikeya turaba twamubonye. Na we kimwe n’umumotari akurikiranyweho kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, kandi nahamwa n’icyaha na we azahanishwa biriya bihano byo mu ngingo ya 118.”

SP Kanamugire asaba n’abandi bamotari kwitwararika bakareka kurenga ku mategeko yo mu muhanda nkana, batwara abantu n’ibintu, cyangwa batwara ababyeyi bahetse abana.

Agira ati “Ubundi moto igendaho abantu babiri, ari na bo moto iba yarafatiye ubwishingizi. Iyo umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana baba babaye batatu.”

Ifoto iriho umugore ahetse umwana udapfutse umutwe, yateye benshi kwibaza impuhwe yamugiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: KigaliToday

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ayiwe iriya ngobyi niko iheka nta kosa na rito Eeeeeee byabindi byo guhambira u mwana na amaguru akabura ntabikibaho byabaye amateka ririya ni iterambere none ngo arashakishwa ???????

  • Aho kwica Gitera, ica ikibimutera! Uyu mubyeyi ashobora kuba yarabuze ayo kuriha imodoka ngo nawe agende akikiye umwana. None abagendera mu za Leta, zaguzwe mu miruho y’abaturage, barimo batwumvishako uriya mubyeyi yanga umwana we! Nimwige uko abaturage babona ikibageza iyo bajya aho kubashinyagurira ngo banga ababo iyo bakoresha ubulyo bishyikiraho. Ese yenda abamucira urubanza ntibariye ayari kugura bisi igana aho uyu mubyeyi yajyaga? Byanyibukije ibya Karasira ugira ati nariciwe ariko abanyiciye nibo bampamya ibyaha byo kuvuga ko niciwe.

    • @karamaga izina niryo muntu umwaga mu mutima.com. Umunyarwanda ubabazwa na Karasira…icyo upfana nabamushutse kizamenyekana vuba aha. Ngo abavuga ko uriya mugore yahetse umwanawe nabi kandi kuri moto….ngo ni abarya aya Leta…birababaje kumva bivugwa nuwiyise Jeanine…yari kuba ari umubyeyi…Jeaninne ni izina ubundi ry´umuntu…ariko ko ubabajwe ko police igenda ni modoka abayobozi bakagenda ni modoka….kandi ibihugu byose ntibukora kimwe….icyo wita imododa za leta , imisoro yabaturage ..ntukizi…umuyobozi utunze imodoka yakazi mu Rwanda ariha iki? ayibona gute? urashaka kubimenya ko uzi Leta ya Kinani…niba waragenze naho uzi iya ba biligi!!!!Umuswahili yaravuze ngo zamura ibitekerezo n´imyumvire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *