Huye: Umugabo wari uragiye inka bamusanze hagati y'imigende yapfuye | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:14 10

Huye: Umugabo wari uragiye inka bamusanze hagati y’imigende yapfuye

Mu ijoro ryakeye mu Kagari ka Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Ndabunguye Vincent  w’imyaka 57 y’amavuko yari yavuye mu rugo agiye kuragira baza kongera kumubona yapfuye, ndetse n’inka ze 6 zabuze.

Amakuru avuga ko yavuye iwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba agiye kuragira inka mu gishanga cy’Akagera nyuma bakaza kuhamusanga yapfuye afite ibikomere mu maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney avuga ko aya makuru y’uru rupfu bayamenye ahagana saa sita z’ijoro bayabwiwe n’Umukuru w’Umudugudu.

Na we ngo yari ayabwiwe n’umukuru w’Isibo, ubwo umugore wa Ndabunguye yategereje ko umugabo we ataha acyuye inka agaheba.

Umugore ngo yagiye kubaza mu baturanyi mu masaha ya saa yine z’ijoro bamubona mu masaa sita z’ijoro yapfuye.

Nkubana ati ”Twamenye amakuru bitinze tubibwiwe n’umukuru w’umudugudu ko bamusanze mu gishanga cy’Akagera yapfuye ari hagati y’imigende ibiri afite ibikomere mu maso, bigaragara ko ari abantu babikoze…”

Nkubana asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano bakirinda ikintu cyose gishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko inka 6 nyakwigendera yari aragiye zaburiwe irengero, ubu hakomeje iperereza kugira ngo barebe ko hari andi makuru yaboneka.

Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bikuru bya Kaminuza i Huye (CHUB) kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera yari umubyeyi w’abana 6, yasize n’umugore bashakanye.

UMUSEKE.RW/Huye

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Viziyo 2020 tuyirimo indani!

  • Umutekano mu gihugu ni wose. Inkuru nk’izi ni izo kuduharabikira ubuyobozi bwiza tuganjemo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *