Ubwo kuri uyu wa 4 basinyaga imihigo y’umwaka wa 2018/19, imbere y’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuze ko bagiye kurushaho gukorana n’abaturage kugira ngo bazabashe kwesa iyi mihigo uko bikwiye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba Huye bavuze ko bazarushaho gukorana n’abaturage
Mbyayingabo Athanase umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira ati “Ubundi umuturage ni umugenerwabikorwa w’iyi mihigo, dusanzwe tuganira tukababwira ibyo tugiye gukora tugafatanya kubishyira mu bikorwa ariko noneho tugiye kurushaho.”
Nyuma y’uko abayobozi b’Akarere ka Huye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 14 igize aka karere, bari bamaze gusuzuma uko umwaka ushize w’imihigo wagenze, Mayor wa Huye, Ange SEBUTEGE yabasabye kwegera cyane abaturage.
Yasabye ko bajya mu baturage bakareba bumwe mu butaka budakoreshwa ndetse na bimwe mu bisigara bya Leta bakabiha abashoboye kubukoresha mu rwego rwo kububyaza umusaruro kuko ngo byamaze kugaragara ko hari ubutaka bupfa ubusa kandi hari abaturage badafite aho bakorera (bahinga).
Umuyobozi w’akarere kandi yabasabye kunoza ibyo bakora niba ari umuhigo bahize ugomba kweswa 100%.
Mayor Sebutege ati “Guhiga umuhigo ubu ni ukujya uwesa 100% kuko kuvuga ngo 75% cganga 80% ntacyo bivuze. Ubutaka budakoreshwa bwose nibuhabwe abashoboye kubukoresha bubyazwe umusaruro kuko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi.”
Mbyayingabo we avuga ko ubutaka butari bufite ababukoresha bwahawe abaturage bakabubyaza umusaruro ngo mu murenge wa Rusatira hasigaye ubutarenga Hegitari 20.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Huye bavuga ko nyuma y’imihigo basinye, bagiye kurushaho gukorera ku gihe kandi buri muhigo ukajyana n’igihe wagenewe, ngo bazongera imbaraga mu bufatanye bw’inzego zose.
Mu mwaka w’imihigo 2016-2017, Huye yaje ku mwanya wa kabiri mu kuyesa ku rwego rw’igihugu. Muri uyu mwaka w’imihigo dusoje 2017/18, Huye yabaye iya 19.

Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ubutaka bwa Leta n’ubw’abaturage butakoreshwaga

Ba Gitifu bose b’Akarere ka Huye basinye imihigo ya 2018/19

Huye mu mwaka ushize yasubiye inyuma cyane mu kwesa imihigo
UMUSEKE.RW/HUYE
2 _
Ubwo mukaba mwongeye kujya kunyaga abaturage rero. Muzakoreshe ubwa leta gusa.Kuva nabaho nibwo nabona leta ivogera umuturage akanyagwa mu buryo buziguye nubutazuguye. Iyo sambu ya Gakondo wenda inashyinguyemo amateka yose yumuryango we murayishakamo iki? Kera ko batubwiraga ngo Habyarimana arutisha abanyarwanda inyamaswa mwagiye muri Nyungwe, Gishwati Akagera, Ibirunga maze amahoro agahinda koko mukareka umuturage akihumekera mukareka kumubyinisha muzunga?
Uru rudogo se ko numva ari rujukundi !