I Kigali nijoro…Amwe mu mafoto meza

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 20/10/2018 05:05 9 _

Simbi Yvan, camera ye nijoro yayifatishije amwe mu mafoto meza mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura hamwe n’i Nyarugenge. Aya ni amwe mu meza kurusha andi.

Umuhanda mushya ugana ku Kacyiru uvuye kuri imbere ya MINIJUST

Umuhanda mushya ugana ku Kacyiru uvuye kuri imbere ya MINIJUST

Camera ifata uruhererekane rw'amatara y'ibinyabiziga amurikira umuhanda n'ay'inyubako ku ruhande

Camera ifata uruhererekane rw’amatara y’ibinyabiziga amurikira umuhanda n’ay’inyubako ku ruhande

Inyubako y'ubucuruzi ya Kigali Heights aha ku Kimihurura

Inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Heights aha ku Kimihurura

Kigali Business Center yarahinduwe bitangaje, nijoro iba ari igitangaza

Kigali Business Center yarahinduwe bitangaje, nijoro iba ari igitangaza

Iyi nzu iranga Kigali ubu iba inogeye ijisho na camera nijoro

Iyi nzu iranga Kigali ubu iba inogeye ijisho na camera nijoro

Hari ubwo yaka ibara rimwe mu runyurane rw'andi mabara nayo camera ibasha gufata ku ruhande

Hari ubwo yaka ibara rimwe mu runyurane rw’andi mabara nayo camera ibasha gufata ku ruhande

WIgiye hino ngo uyirebane na Hotel biri kumwe ndetse n'ishusho iri muri Round About ya Kimihurura, biba binogeye imboni zose

WIgiye hino ngo uyirebane na Hotel biri kumwe ndetse n’ishusho iri muri Round About ya Kimihurura, biba binogeye imboni zose

I Nyarugenge mu gace k'inzu ndende

I Nyarugenge mu gace k’inzu ndende

Rwagati i Nyarugenge ureba no hakurya ku Kacyiru

Rwagati i Nyarugenge ureba no hakurya ku Kacyiru

Ijoro ry'i Nyarugenge riba rituje kandi ryuje umucyo w'inyubako zirana uyu mugi

Ijoro ry’i Nyarugenge riba rituje kandi ryuje umucyo w’inyubako zirana uyu mugi

Kureba ibice nk'ibi bishimisha ubyitegereje atuje

Kureba ibice nk’ibi bishimisha ubyitegereje atuje

Iyi ni inyubako ya Pension Plazza

Iyi ni inyubako ya Pension Plazza

Utereye ijisho hagati y'ibyubako ukitegereza umuhanda ugana CHUK no hakurya za Nyamirambo

Utereye ijisho hagati y’ibyubako ukitegereza umuhanda ugana CHUK no hakurya za Nyamirambo

Ugarutse hino ibumoso ukareba ibiro by'Umujyi wa Kigali hasi yawe, MINECOFIN imbere yawe, inzu y'umukara ya Banki y'abaturage no hakurya za Gikondo

Ugarutse hino ibumoso ukareba ibiro by’Umujyi wa Kigali hasi yawe, MINECOFIN imbere yawe, inzu y’umukara ya Banki y’abaturage no hakurya za Gikondo

Mu kirere ukwezi nako kwari gufite ishusho nziza ku bakwitegereje muri uwo mwijima w'ijoro

Mu kirere ukwezi nako kwari gufite ishusho nziza ku bakwitegereje muri uwo mwijima w’ijoro

Photos©Simbi Yvan/UMUSEKE

Izindi wasoma

9 _

Gondouanais Lambda 20/10/2018 09:20 - 2018/10/20 at 9:20 AM

Aya mafoto ni meza ateye amabengeza pe! Ariko ntavanaho ko 70% by’abatuye umujyi wa Kigali n’abawukoramo baba muri za bidonvilles, mu mujyi nyirizina no mu nkengero zawo. Iyo ni imibare ya ONU Habitat ntabwo ari iyanjye. Uwashyizeho ariya mafoto ngaho nadufatire n’ifoto y’aho atuye, ayishyire iruhande rwa ziriya yaduhaye maze turebe uko isa. Itangazamakuru kandi rikwiye kwirinda kujya ryinjiza mu mitwe y’abanyarwanda ko iterambere ry’uyumujyi wa Kigali n’iterambere ry’u Rwanda harimo ikimenyetso cya bihwanye, kandi abubaka ziriya nzu batageze no kuri 0.01% by’abanyarwanda, dore ko abari mu cyiciro cya kane cy’ubudehe bose hamwe ari 0.5% gusa, kandi muri iyo mibare harimo n’umuzamu wa Musenyeri Rucyahana nk’uko yabyivugiye ubwe, n’abandi banyarwanda benshi cyane bari mu rwego nk’urwe mu cyaro.

Reply
Kalisa 20/10/2018 12:16 - 2018/10/20 at 12:16 PM

Ariko muzi gukabya we! Ubu se izi nzu zitarenze 5 mutweretse nizo zigize kigali?

Reply
gatare 21/10/2018 16:06 - 2018/10/21 at 4:06 PM

This view is very beautiful.Jyewe nk’umukristu,binyibutsa ukuntu Paradis dutegereje izaba isa.Isi yose izahinduka Eden.Ibibazo byose biveho burundu.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana,kugirango tuzabe muli iyo Paradis.

Reply
the best 21/10/2018 21:45 - 2018/10/21 at 9:45 PM

Mbere yo gukora analyse nkiyo jya ubanza ushake baseline , wibaze ese U Rwanda rugeze kuri ibi mugihe kingana iki ?, sinzi niba wari wava mu rwanda ngo ugere hanze yaacyo urebe uko indi mijyi iba isa, jyewe mba kampala , niho niga, ariko nagirango nkubwire ko kampala itarusha kigali ubwiza , ndetse no kugira amazu meza ajyanye nigihe, icyo twakwita nka complexe business house, amazu maremare, U Rwanda ruri munizra nziza urebye speed dufite, simvuze uko statistical analysis wakoze atariyo kuko wanatnze reference aho wakuye iyo mibare, ariko ibinu bigenda mpola mpola , ndahamya ko within three years aho wita ko hatameze neza, naho bizaba ari sawa, ikindi sinzi igihe wagereye muri kigali, abaz kigali mbere ya 2006 barabizi, wowe ntabwo wabona changes utarabonye aho twavuye as Nation.
i can say that we are on right track in terms of development whether you like or not.

Reply
Sam 20/10/2018 13:40 - 2018/10/20 at 1:40 PM

Byiza cyane kubona kigali igenda ifata isura nyayo .
Umujyi nyawo utuma ba investors bashora imari cyane .
Hacyenewe na apartments hagati mumujyi kuburyo namamvu yokujya kuba kure yaho.

Reply
Freedom 20/10/2018 14:51 - 2018/10/20 at 2:51 PM

@Goundouanais lambda, u Rwanda ruri munzira rw’iterambera ntabwo twagezeyo none reka twishimire ibyo twagezeyo kandi ugabanye udutiku ,iyo igihugu cyari kimeze nkuko cyari kimeze muri 1995 ibigambo byari kuba byose none twishimiye ko hari ibyagezeho none dore ibigambo, aba contre succes mwahozeho kuva kera

Reply
Gatore 20/10/2018 20:03 - 2018/10/20 at 8:03 PM

@Freedom ntabwp ari ibigambo avuga, aya mafoto duhora tutabona mu binyamakuru buri kwezi tukaba dusura Kigali natwe twifitiye amaso. Ese niyo nkuru koko twese twagombye gusoma ukibagirwa no kuyikikiza nk’icyi gitekerezo cya Goundouanais bityo bikaba inkuru balancé ? Niba ntibeshya mu banyamakuru ibyo nabyo biri mubyo biga.

Reply
Marigo 20/10/2018 17:13 - 2018/10/20 at 5:13 PM

Uwaduha iterambere ryihuse kandi rikomeye nk’iryo twagize kuva 1961 kugeza 1994, ndakeka Gondouanais nta kuri yaba afite mubyo avuga.

Reply
Nina 20/10/2018 20:37 - 2018/10/20 at 8:37 PM

@Goundouanais. Ntangazwa n’abantu nkamwe mubeshya ko mukunda igihugu cyanyu, ariko mwabona ikiza kivuzweho mukaburana, mugashaka ni bimenyetso bisenya. Urwo rukundo jye rwarancanze. Iterambere ribonwa n’isi yose ariko abanyarwanda bamwe bakavuga ko ari ibinyoma nkaho mutazi aho Iki gihugu cyavuye. Cg muba mwifuza ko abakiyoboye bagaragaza nkaho ntacyo bakora.

Reply

Tanga igitekerezo