I Muhanga, uwarokotse Jenoside n’uwamwiciye bahawe inka y’ubwiyunge – UMUSEKE

I Muhanga, uwarokotse Jenoside n’uwamwiciye bahawe inka y’ubwiyunge

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababiciye borojwe Inka y’ubwiyunge banashimirwa intambwe bamaze gutera mu gusaba imbabazi no kuzitanga, biyemeza kandi gukomeza urugendo barimo rw’ubwiyunge busesuye.

Uwarokotse n'uwamwiciye bahawe inka imwe y'urwungo ibahuza bakayitaho bakayungukiraho bombi

Uwarokotse n’uwamwiciye bahawe inka imwe y’urwungo ibahuza bakayitaho bakayungukiraho bombi

Ni abo mu mirenge ya Nyarusange na Mushishiro bateye iyi ntambwe mu kwiyunga bakaba ubu bemeza ko idashobora gusubira inyuma.

Abishe bavuga ko ibyo bakoreye bagenzi babo bikomeye ku buryo batari gutinyuka kubasaba imbabazi iyo hataba Leta yabibashishikarije ikanabumvisha akamaro kabyo, abazitanze nabo bemeza ko bitari byoroshye.

Edouard Gatovu wo mu murenge wa Mushishiro avuga ko uwo yiciye umubyeyi mu 1994 bari basanzwe ari inshuti kuko basangiraga, ubu yemeza ko imbabazi yahawe ziruta kure icyaha yakoze.

Gatovu ati “Kayiranga niciye umubyeyi ni nawe wambwiye ko hari gahunda zihari zo kunga no guhuza abarokotse n’abakoze Jenoside. Nitabiriye ibyo biganiro biramfasha nsaba imbabazi ndazihabwa ubu narakize tubanye neza.”

Canisius Kayiranga yiciye umubyeyi avuga ko yabanje kumara igihe kinini yumva ko nta mbabazi ashobora guha Gatovu, ariko inyigisho yahawe zamufashije gutinyura na Gatovu nawe aza muri ibyo biganiro.

Gatovu Edouard na Kayiranga Canisius yiciye nyina, bateye intambwe yo kwiyunga ubu bongeye kuba inshuti nka mbere ya 1994, uyu munsi bahaye inka yo gukomeza ubwiyunge bwabo

Gatovu Edouard na Kayiranga Canisius yiciye nyina, bateye intambwe yo kwiyunga ubu bongeye kuba inshuti nka mbere ya 1994, uyu munsi bahaye inka yo gukomeza ubwiyunge bwabo

Christophe Mbonyingabo uyobora umuryango wa gikristu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye (Christian Action for Reconciliation and Social Assistance,CARSA) ari nawo wabahuje ndetse wabahaye inka uyu munsi avuga ko iyi nka y’ubwiyunge bayibona nk’urwungo rwunga abantu ubusanzwe  batakabaye  biyunga.

Ndayisaba Fidèle Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko abanyarwanda bagomba kwishimira uyu muhate wo kunga igihugu.

Ndayisaba yasabye aba baturage ko ubu bumwe bagomba kubutoza abana, kuko hari bamwe mu babyeyi bakibiba amacakubiri bayibagiza ko hashize igihe gito u Rwanda ruvuye muri Jenoside.

Abaturage 80 nibo bahawe Inka y’ubumwe, CARSA ikavuga ko imiryango ibiri izajya ihurira ku nka imwe bakayitaho kandi bagasangira ibiyikomokaho kugira ngo bibafashe gukomeza ubumwe.

Abahawe izi nka basabwe kuzitaho, kuzibyaza umusaruro no kuzihuriraho zigakomeza intambwe y'ubumwe bamaze kugeraho

Abahawe izi nka basabwe kuzitaho, kuzibyaza umusaruro no kuzihuriraho zigakomeza intambwe y’ubumwe bamaze kugeraho

Ndayisaba Fidèle n'abandi bayobozi ku rwego rw'Akarere ka Muhanga bashyikiriza Inka imiryango.

Ndayisaba Fidèle n’abandi bayobozi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga bashyikiriza Inka imiryango.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  1. Mwanainchi

    07/12/2017 at 10:30 pm

    Kunga abishe n’abiciwe!! Abatarishe bo bari aho bakanuye amaso!!

  2. Gugu

    08/12/2017 at 8:53 am

    Umuntu yarishe none bamuhembye inka. Yewega Rwanda!!

  3. richard

    08/12/2017 at 10:44 am

    kuki baha inka, abantu bishe abantu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock