Iam Blameless yageneye abakundana indirimbo yise ‘In Love’ | UMUSEKE

Iam Blameless yageneye abakundana indirimbo yise ‘In Love’

Innocent Nzayisenga  wiyita Iam Blameless uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, akaba aba muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘In Love’ yatuye abakundana kuri St Valentin.

Uyu muhanzi aba muri Canada asaba abakunze be kumushyigikira

Iam Blameless yatangiye gukora umuziki muri 2016 ahereye ku ndirimbo yakunzwe yise ‘Umubavu’. Ni umunyeshuri muri McGill University muri Canada, yiga ibijyanye no gutunganya umuziki (Music Production).

Uyu musore yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakundana kandi yizeye ko izafasha kwizihiza umunsi wa St Valentin kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021.

Yagize ati “In Love ni indirimbo natura abakundana cyane ku munsi w’abakundana kuko ni umunsi ushushanya urukundo kandi akenshi abantu bakunda gutegereza ngo bature urukundo cyangwa amarangamutima y’urukundo bafitiye abo bakunda.”

Akomeza agira ati “Sinavuga ko indirimbo igenewe uyu munsi gusa ni uko kuyisohora muri ibi bihe numva ari wo mwanya nyawo kuri yo.”

‘In Love’ cyangwa se ‘Ndi mu rukundo’ y’umuhanzi lam Blameless, yayanditse mu mwaka wa 2017 avuga ko yahoraga ashaka kuyisohora bikanga akaba anejejwe n’uko yamaze kujya hanze ikaba yishimiwe n’abakunzi be.

Iyi ndirimbo ‘In Love’ inkuru yayo ishingiye ku buzima bw’umusore uri kugerageza kwerurira umukobwa urukundo amufitiye.

Ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri Album yitwa ‘EMERA’ uyu muhanzi azashyira hanze mu mpeshyi ya 2021 izaba iriho indirimbo zishushanya urugendo rw’urukundo yatangiye kuyikoraho mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.

Asaba abakunzi be kumushyigikira mu muziki ndetse no kugura indirimbo ze ku mbuga zikora ubucuruzi bw’indirimbo nka iTunes, Spotify n’izindi kugira ngo muzika ye ibashe kuzamuka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *