Ibanga ryo guca imigozi ‘itujyana’ mu cyaha no Kwitekerezaho – Ev. Ingabire Jenifer | UMUSEKE

Ibanga ryo guca imigozi ‘itujyana’ mu cyaha no Kwitekerezaho – Ev. Ingabire Jenifer

Ev. Ingabire Jenifer munyigisho akunda gutanga agaruka cyane ku muryango, mu kigisho cye cyatambutse kuri YouTube Channel, UMUSEKE TV, yavuze ko yagarutse ku ibanga ryo guca imigozi ‘ituganisha mu cyaha’.

Ev Ingabire Jennifer asaba abantu gufata umwanya bakitekerezaho

EV Ingabire Jenifer avuga ko hari ubwo umuntu ashaka gukora ibyiza ariko ugasanga ibyo ashaka atari byo akora kuko usanga uwo muntu atandukanye cyane n’icyo ashaka gukora.

Ati “Pawulo yaravuze ngo ashaka gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere nk’uko mu [Abaroma 7:14-20] habivuga.”

Uyu muvugabutumwa ukunda cyane kugaruka ku muryango, avuga ko hari abantu basinda bagakubita abagore bagahungabanya umuryango yamara gusinduka agasaba umugore we imbabazi n’abana, ariko yasubira mu kabari akongera agasubira muri bimwe yari yavuyemo by’ubusinzi.

EV Ingabire ati “Ibi ndi kuvuga ntabwo ari iby’Abakiristo ahubwo ni ubutumwa bureba abantu bose, ndasaba abantu bazumva ubu butumwa KWITEKEREZAHO kuko iyo witekerejeho urisuzuma, urahinduka byanze bikunze nk’uko Pawulo yafashe igihe akitekerezaho kuko yasanze atari we ubikora ahubwo ari kamere ye yabimukoreshaga. [Abaroma 12:3]”

Ev Ingabire Jenifer avuga ko abantu bakwiye kwitekereaho aho gukora ikosa ryo kwigira beza kandi utari bo.

Kuri we ngo muri Bibiliya akunda cyane abantu barimo Yobu, Pawulo na Dawudi kuko ngo bigaragara ko bose bitekerejeho mu bihe bitandukanye.

Agaruka ku magambo Dawidi yavuze, ati “Mu byaha niho mama yambyariye [ Zaburi 51]”

Ev. Ingabire Jennifer avuga ko umuntu akwiye kurushanwa yirinda muri byose nk’uko Pawulo yagerageje kwirinda, ari na byo byamuviriyemo kubizira agapfa yishwe azira kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu.

Ati “Ndasaba abakurikira ubutumwa bwange kwitekerezaho kuko iyo witekerejeho neza ureka byinshi byari kukujyana mu irimbukiro kuko Umwaka Wera ahita akumurikira byose biva ku kwitekerezaho no kwitindaho biri mu bituma utajya mu irimbukiro kuko uba wagize umutima ugarukira Imana.”

Ev Ingabire Jenifer yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 azagaruka cyane ku nyigisho z’isanamutima kuko biriya bihe biba bigoye abantu benshi cyane ababibayemo.

Umuvugabutumwa Ingabire Jennifer amaze imyaka 15 yubatse, amaze imyaka 36 ari umurokore, ni Umukirisito w’Itorero rya Assemblies Of God Kimihurura ni naho akorera ivugabutumwa rye mu bihe bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muli make uyu mudamu arasaba abantu “kwitekerezaho” ku byerekeye ibyaha bakora.Ariko nawe aho kwiyita umurokore,akwiye kwigana Pawulo,nawe akemera ko akora ibyaha.Muli Umubwiriza 7:20, havuga ko nta muntu n’umwe udakora ibyaha.Umuntu azamenya ko “arokotse” ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izarimbura abandi we akarokoka.Benshi bibwira ko barokotse,kandi wenda Imana itabemera.Ikindi kandi,hari ibyaha byinshi abantu bakora,ntibemere ko ari ibyaha.Ndatanga urugero.Ahantu henshi,Imana isaba abakristu nyabo “gukorera Imana ku buntu”,badasaba amafaranga.Soma Matayo 10:8.Bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,nkuko Yezu n’Abigishwa be babigenzaga.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango babeho.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema (tents) akayagurisha.Soma uko avuga muli Ibyakozwe 20:33.Bible isobanura neza muli Kubara 18:24 y’uko Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko itabahaye amasambu nk’abandi Bayahudi.

  • Yes.Muli Matayo 24:13 havuga ko “‘uzihangana akageza ku mperuka ariwe uzakizwa”.Bisobanura ko igihe imperuka itari yaza,nta muntu n’umwe ukwiye kuvuga ko yamaze gukizwa.Naho muli Abaroma 9:16,herekana neza ko gukizwa “bidaturuka ku bushake bw’Umuntu,ahubwo ni Imana ubwayo iguhitamo”.Nkuko Luka 13:24 havuga,twebwe icyo dusabwa ni “GUHATANA” (to struggle) kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi “uteye ubwoba cyane” nkuko Yoweri 2:11 havuga.

    • rutonesha, rwanamiza, …rugize rute… nge muzamfashe mumbwire aba bayehova ikintu bagendereye mu guhuragura ibigambo bashyira kuri buri nkuru yose iciye ku rubuga!!

      • @ Mahoro,ndakeka impamvu ubyibaza aruko udakunda ibyerekeye Imana.Nyamara bavuze politike wakishima!!!

  • Wasabiye se nababoshye Idamange bakamuraza kumapingu yajya n’imugongo ntibagire impuhwe zuko babyawe nababyeyi? Mujye murekaz kururangaza turi mu bihe bikomeye aho abantu bahindutse inyamaswa.

    • Idamange se iyo agiye imugongo ahita akumenyesha? Cyakora uri gahinda koko!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *