Ibikoresho bishaje bafataga nk’imari babwiwe ko ari uburozi – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:02 47

Ibikoresho bishaje bafataga nk’imari babwiwe ko ari uburozi

Abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga bazwi nk’abatekinisiye bo mu Ntara y’Amajyefo bahawe amahugurwa yo kubibutsa ko ibikoresho bishaje bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri mu gihe bo bavuga ko babifataga nk’imari bakabinambaho.

Basobanuriwe ko ibikoresho bishaje ari uburozi mu gihe bo babifataga nk’imari

Aba batekinisiye 30 baturutse mu turere Umunani (8) tugize Intara y’Amajyepfo bavuga ko ubusanzwe bajyaga bafata ibikoresho bishaje nk’imari bakanga kubijugunya bumva ko nta mutekinisiye ujugunya icyuma.

Jeanne Iradukunda ati “Kuri njye numvaga ko icyuma gishaje ari imari ikomeye nzakoresha ibindi ku buryo ntashoboraga gutekereza ko cyagira ingaruka ku buzima. Ariko ubu ndabisobanukiwe.”

Mbera Olivier umuyobozi wa kompanyi Enviroserve yahuguye aba batekinisiye, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ubumara ku buryo iyo bijugunywe mu mazi biyahumanya ku buryo byagira ingaruka mbi ku bayakoresha.

Avuga kandi ko iyo biriya bikoresho bya Electronique bivanzwe n’indi myanda ivamo ifumbire, bwa bumara bwinjira mu bihingwa bikangiza ubuzima bw’ababiriye.

Mbera “Ibyinshi muri ibi bikoresho ntibibora bityo iyo bivanzwe n’ifumbire bigabanya umusaruro w’ubuhinzi ndetse bikagira uruhare mu kongera za kanseri kubera bwa bumara bubamo.”

Mbera Olivier asaba abantu kujya bajyana ibyo bikoresho ku makusanyirizo yabugenewe yashyizwe hirya no hino mu turere, mu rwego rwo kwirinda ziriya ngaruka.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrée avuga ko ubumenyi nka buriya bukenewe kuko hakenewe imbaraga mu guhangana n’ibishobora kwangiza ibidukikije.

Ati “Niba ibi bikoresho bifite igihe bimara bigasaza, ni twe ba mbere bo kubyitaho tugakusanya ibyo bikoresho bikajya ahabugenewe kugira ngo twirinde turinde n’abandi.”

Uyu muyobozi asaba aba bahuguwe kuba umusemburo w’abandi kugira ngo imyumvire yo gushyira ibi bikoresho ahabugenewe izamuke.

Ibikoresho bikusanyirizwa ahabugenewe hubatswe mu turere, byose birafatwa bikajyanwa mu ruganda rushinzwe kubibyaza umusaruro ruherereye mu karere ka Bugesera.

Hahuguwe abatekinisiye 30
Kamana Andrée yasabye abahuguwe na bo kuzigisha abandi

UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *