Ibinyoma bikomeye muri CV ya Karegeya – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Ibinyoma bikomeye muri CV ya Karegeya

Ibinyoma bikomeye mu mwirondoro (CV) wa Karegeya

Ikinyamakuru The Independent cyandikirwa muri Uganda cyashyize ahagaragara ibinyoma 16 bigaragara muri CV ya Patrick Karegeya yakoreshe ubwo aherutse gutsindira umurimo w’impuguke cyangwa inzobere mu bya gisirikare mu muryango wabibumbye, United Nations (UN) military consultancy, aho azajya ahemberwa US$ 77,000 ku kwezi.

Ibyo binyoma ngo bikaba byaratumye atsinda abandi bakandida barimo umunyakenya Brig. Peter Manyara na Cyrille Ndayirukiye w’umurundi, kuri uriya mwanya wo kuba umujyanama mu bibazo by’umutekano muri Somalia.

The independent igaragaza ko Patrick Karegeya harimo ko yanditseko yabonye impamyabumenyi muri Makerere University yakoreye kuva mu kwa cumi 1982 kugeza mu kuboza 1985, ibi ngo sibyo kuko iki gihe ahubwo yari yaratawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano z’ubuyobozi bwa Milton Obote aho yari afungiwe muri Luzira Prison kuva muri 1982 kugeza 1985.

Ikindi kinyoma ngo kigaragara muri iyi CV ya Karegeya ni aho avuga ko afite impamyabushobozi mu by’umutekano “defense policies” yahawe na Rwanda Patriotic Army Academy, ngo akaba yarafashe ayo masomo kuva Nzeri 1994 kugeza Nyakanga 1996, ibi nabyo ngo birakabije kuko iyi Academy itigeze ibaho nkuko ngo James Kabarebe wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo yabitangarije The Independent.

Umuseke.com ukaba washyize mu kinyarwanda ibi binyoma ngo bigaragara mu mwirondoro (CV) wa Patrick Karegeya ngo yaba yarakoresheje kugira ngo abone iyo mirimo mishya.

Ngibi bimwe muri ibyo binyoma mu Kinyarwanda:

1. Umwirondoro wa Karegeya ugaragaza ko atarahamagarwa n’ ubutabera, cyangwa se ngo afungirwe ibyaha, yishyure ihazabu, cyangwa se ngo afungwe kubera kudakurikiza amategeko. Nyamara yafunzwe inshuro eshatu. Ubwa mbere hari mu mwaka wa 1982 kugeza mu 1985, ubwo yafungirwaga muri gereza ya Luzira. Ubwa kabiri n’ ubwa gatatu, hari mu Rwanda, ubwo yafungirwaga ibyaha by’imyitwarire mibi no kutubaha ubuyobozi, nk’uko amategeko agenga ingabo z’U Rwanda abiteganya.

2. Uwo mwirondoro wavugaga ko Karegeya yanditse byinshi kubijyanye n’umutekano mu biyaga bigari, Afurika yo mu majyepfo ndetse no muri Afurika yo hagati. Yavuze ko kandi yanditse ibitabo bibiri ariko bikaba bitarasohotse: Inyandiko y’ ingingo ku myubakire y’ inzego z’u Rwanda, muri nzeri 1998 – nticyasohotse (ibanga) ikindi ni ukugarura mu buzima busanzwe abahoze kurugerero, muri nyakanga 1995- nticyasohotse (ibanga)

  • Abayobozi b’ingabo za RDF bavuze ko batazi Karegeya akora ubushakashatsi kandi ko nta wigeze amubona yandika igitabo icyo aricyo cyose.

3. Umwirondore ugaragaza ko afite impamyabushobozi mu byerekeye politike y’ubwirinzi yaherewe mugisirikare cy’ u Rwanda yakoreye kuva 1994 kugeza 1996.

  • Iki ni ikinyoma, kuko mu Rwanda hatigeze haba ishuri ritanga impamyabushobozi nkizi, binongeye kandi mu gihe cyose yabaye mu Rwanda, yahawe amahugurwa y’umwaka umwe mu byerekeye ubuyobozi ari kumwe n’abandi ba offisiye bato b ‘u Rwanda.

4. Umwirondoro uvuga ko afite impamyabushobozi mu nzego z’ubutatsi za gisikari (management of intelligence service) yaboneyue muri Uganda kuva kwezi kwa munani mu 1990 kugera mu kwezi kwa kane 1991.

  • Nta shuri nk’iriryo riri Uganda byumvikane neza ko atari bubone iyo mpamyabushobozi mu ishuli ritabaho muri Uganda.

5. Umwirondoro wa karegeya ugaragaza ko yabonye impamyabushobozi mu bijyanye n’iperereza n’umutekano( Intelligence and Security) mu ishuri ryitwa Uganda Intelligence Academy riherereye I kampara,kuva mu kwezi kwa gatandatu 1986 kugera mu kwa munani 1989.

6. Umwirondoro avugamo ko yabonye impamyabushobozi ya (management security) muri Rwanda patriotic front academy,mu1997-1989.

  • icya mbere mu 1987 RPF ntago yabagaho kandi niyo ibaho ntago yari kuba i Kigali
  • icya kabiri iryo shuri ntago ribaho mu Rwanda ahubwo icyo gihe yabaga mu biro birwanya intasi muri (directorate of military intelligence of Uganda).
  • icya gatatu ni uko mu 1987 yigaga muri Uganda intelligence academy.

7. Mu myirondoro ye avuga ko yatanze amahugurwa ya gisirikare mu ngabo za Uganda NRA (Uganda National Resistance Army), kuva mu kwezi k’ukwakira 1982, kugeza mu kuboza 1985. Ariko birazwi neza ko muri icyo gihe yari acumbikiwe muri imwe mu magereza akomeye ya Uganda, yitwa “Luzira Maximum-Security Prison”.

8. Umwirondoro wavugaga ko mu 1979, yarangije amashuli mu ishuli rya Old Kampala Senior Secondary School (SSS) aho yakuye impamyabushobozi y’ikirenga muri afurika y’iburengerazuba ku bijyanye n’uburezi mu mibare, ubumenyi, ibinyabuzima, ibaruramibare, indimi n’ubujyenge.

  • Urwo rusobe rwaya masomo rukaba rutabaho muri Uganda, kubera ko kandi yize amategeko, urusobe rw’amasomo ye ntago rwaba urw’ubumenyi.

9. Umwirondore we ugaragaza ko mu 1976, Karegeya yarangije mu ishuri ryitwa Old Kampala SSS, akahakura impamyabushobozi y’ikirenga ya East Africa y’uburezi mu mibare, science n’ubuvanganzo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

  • Ku rutonde rw’amasomo yigwa muri Uganda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye hari: ubutabire, ibinyabuzima, ubugenge, imibare, ubuhinzi, amateka, ubucuruzi, n’ibindi. Science , n’ubuvanganzo amasomo karegyeya avuga ko yize ntaho tuyasanga k’urutonde rw’amasomo yigwa mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse no kugeza muri kaminuza, bya Uganda.

10. Umwirondoro we uvuga ko yahoze ari umurwanyi mu ngabo z’u Rwanda guhera mu 1990 kugera muri Nyakanga 1990 zari zishinzwe kurwanya abicanyi (genocidaire) .

  • Guhera muri nyakanga 1994 , Karegeya yari akiri muri Uganda aho yakoranaga n’umutwe ushinzwe kurwanya ibisambo. Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda bemeza ko yinjiye mu Rwanda nyuma y’urugamba rwo kwibohoza mu 1994.

11. Umwirondoro wa Karegeya ugaragaza ko kuva mu 2004 kugeza mu 2007 yari ashinzwe gushyiraho abafatanya bikorwa mu rwego rwa gisirikare mu bihugu bitandukanye by’iburayi, Amerika, Aziya, Uburusiya, ndetse no muri Afurika.

  • Icyambere, abayobozi b’ingabo z’urwanda bavuga ko gushyiraho ubufatanya bikorwa mu bya gisirikare ari inshingano za minisiteri y’ingabo nk’urwego, atari inshingano k’umuntu umwe. Icya kabiri ni uko yari mu ishami rishinzwe iperereza ribarizwa muri minisiteri y’ingabo.

12. Muri uwo mwirondoro we avuga ko mu 2007, impamvu yavuye mu kazi ari uko yafashe ikiruhuko.

  • Mu 2006 karegeya yambuwe ipeti rye rya koroneri, yirukanwa no mu gisirikari nyuma yo gukatirwa mu rukiko.

13. Mu mwirondoro we avuga ko yagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Karegeya ntiyigeze arwana. Gen. Kabarebe avuga ko Karegeya atari mu ngabo zahagaritse jenoside, ko ahubwo yaje mu Rwanda nyuma imaze kurangira.

14. Umwirondoro wa Karegeya ugaragaza ko kuva muri Mutarama 1982 kugeza muri Nzeri 1985, Karegeya yari umusirikare muri Uganda muri UNRA(Uganda National Resistance Army), zari ziyobowe na President Yoweri Museveni muri Luweero, nyamara kuva mu 1982 kugeza mu 1985, Karegeya yari muri gereza ya Luzira Maximum Security Prison, aho Atari agize aho ahurira na Museveni.

15. Umwirondoro wa Karegeya ugaragaza ko yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye mu gihugu cya Uganda, mbere y’ uko atahuka mu Rwanda. Avuga ko yari mu bagize uruhare rwo kubohora Uganda ubutegetsi bwa Milton Obote, nyamara Karegeya yari ari mu buroko muri icyo gihe.

16. Umwirondoro wa Karegeya ugaragaza ko yavuye mu gihugu cya Uganda mu 1990, akaza mu Rwanda, kugira ngo afatanye na RPA mu urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyamara Karegeya yageze mu Rwanda mu 1994, urugamba rurangiye.

Ubwanditsi
Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock