Ibipimo by’Imiyoborere: Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure byateye intambwe nto | UMUSEKE

Ibipimo by’Imiyoborere: Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure byateye intambwe nto

Ibipimo bikubiye mu bushakashatsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwitwa “Rwanda Governance Scorecard (RGS) ubwasohotse ku nshuro ya 7 bugaragaza ko intambwe nini yatewe mu “Inkingi y’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza” yazamutseho  (8.96%) ariko mu “nkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure” intambwe yatewe ni nto (0.59 %).

Dr Ustah Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa RGB asobanura iby’ubu bushakashatsi

Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni ubushakashatsi bw’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda bukorwa na RGB hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Mu bijyanye n’Umutekano ibipimo bigaragaza ko amanota yazamutseho ku ijanisha rya 1.15 (%) byavuye kuri 94.29 bigera kuri 95.44%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko “Inkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzura” ari yo yazamutseho gato cyane ku ijanisha rya 0.59 (%) yavuye ku manota 85.17% igera kuri 85.76%.

Inkingi y’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ni yo yazamutseho amanota menshi kurusha izindi (+8.96%).

Mu bindi birebwa mu nkingi 8 ubushakashatsi bwibandaho ni Iyubahirizwa ry’amategeko, rifite (87.86%) ryazamutseho amanota (3.15%), Umutekano (95.44%) wazamutseho ku ijanisha rya (1.15%), Kuzamura imibereho myiza y’abaturage byarazamutse bifite (73.32%) byazamutseho amanota (4.8%).

Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, na byo byarazamutse bifite (86.28%) byiyongereyeho amanota (2%), Ireme ry’imitangire ya serivisi bifite (78.31%) biri mu byazamutse cyane ho amanota (7.59%) n’inkingo y’ Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bifite amanota (78.14%) byazamutseho (1.71%).

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko Inkingi y’Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ari bwo bwa mbere igize hejuru y’amanota 80%.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni yo yaje inyuma y’izindi n’igipimo cya 73.32%, icyakora yazamutseho 4.8% ugereranyije na RGS ya 6 aho n’ubundi yari yaje inyuma ku gipimo cya 68.52%.

Kuza inyuma kw’iyi nkingi RGB ivuga ko byatewe ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, guhangana n’ingaruka ziterwa z’imihindagurikire y’ikirere n’imbogamizi zikigaragara mu rwego rw’Uburezi.

 

Hari ingamba zikwiye gufatwa 

  • Gushyiraho ingamba zirambye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere;
  • Kwita ku ireme ry’uburezi hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi;
  • Kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibashe gupiganwa ku isoko mpuzamahanga no kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga;
  • Gukomeza kubumbatira umutekano, gukorera mu mucyo no gushimangira isohozwa ry’inshingano kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere;
  • Gushimangira imikorere n’imikoranire n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imiyoborere myiza na serivisi inoze;
  • Kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene hibandwa by’umwihariko ku bantu bafite ubumuga;
  • Kongera ubumenyi bw’abaturage mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuribyaza umusaruro no kubabera umuyoboro uborohereza kubona serivisi nk’uko bitegwanywa muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).

 

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inkingi y’Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure” ari yo yazamutseho gato cyane ku ijanisha rya 0.59 (%) yavuye ku manota 85.17% igera kuri 85.76%. …………………………………85.76……………………………………. 85.76 mu bya politiki n’ubwisanzure 85.76……………………………………

    • Mbariza ikibura kugirango Dalfa Umurinzi yandikwe nkishyaka mu Rwanda? Bose bafite ubwoba bwo kumusobanurira impamvu.Njyewe naragenze ndabona.Gusa haricyo abayobozi bibeshyaho. Uwasogongeye kuri demokarasi (1962-1970) -(1991-1994) Iyo nyota kuzayimumara muribi turimo bizagorana.Ikindi nuko tugomba kujyana nimiyoborere mu karere ndetse no kwisi.Isi yahindutse umudugudu ibibera hafi yiwacu turabizi ibibera kure yacu turabibona cyangwa tukabibwirwa doreko nta mugaba numwe kwisi utabarizwamo umunyarwanda.

  • Ibi nibyo byiza. Turiya tuzungu twa Human Rights Watch, Amnesty International, Freedom House, UE n’utundi, tuzajya dusohora raporo yatwo idusebya, natwe dukore amaraporo yacu meza arimo imibare n’ubuhamya biturutse mu banyarwanda. Icyiza ni uko ayo ma raporo yabo aba ari mu cyongereza ari no kuri internet, ntabwo abaturage bacu bazajya babimenya. Ubundi nababwir’iki mureke dukomeze mu iterambere ryihuse kandi ridaheza, n’ubwo viziyo 2020 twabapfunyikiye ikibiribiri, muri 2050 bizaba byarabaye uburyohe kandi nibishake bizabe igipindi, ntabwo twe tuzongera guseba kuko tuzaba tutagihari. Songa mbele Rwanda mpaka 2034.

  • Murakoze
    Mukomeze mwikirigite museke.
    Ese ko bona byose ari uburyoge ntacyasubiye inyuma, amanota arente 90% kuri rapport ya 7
    Iya 8 byose muzabigire 100%
    Mwegure mureke kwirirwa muturatira u Rwanda rwanyu
    Twe mbona urwo Rwanda rw’uburyohe rwa Marriot na Convention atarirwo rwacu kuko urwacu ubuzima Burashaririye

  • Ese abakoze ubwo bushakashatsi baba baregereye abaturage bo muri “bannyahe” ngo babahe ibitekerezo byabo? Sinabihamya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *