IBISHYA: S.Kutesa yavuze ko hari Abagande barenga 50 bafungiye mu Rwanda - UMUSEKE
  • 22/02/2020 4:22 53

IBISHYA: S.Kutesa yavuze ko hari Abagande barenga 50 bafungiye mu Rwanda

  • Min. Nduhungirehe we yavuze ko hari abagande 9 bafungiye ibyaha bakoze
  • Yasabye Uganda gufata abo muri RNC na RUD-Urunana ikabohereza mu Rwanda bakaburanishwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa yavuze ko igihugu ke gikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati yacyo n’u Rwanda ndetse ko giherutse kurekura Abanyarwanda ikenda (9) bari bafungiyeyo ariko ngo u Rwanda rufunze Abagande barenga 50.

Sam Kutesa uyoboye itsinda rya Uganda

Yabivugiye mu nama ya gatatu ya Komisiyo ihuriweho igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’u Rwanda na Uganda agamije gushakira umuti ibibazo bimaze igihe hagati y’ibi bihugu.

Sam Kutesa, avuga ko kuva mu mwaka ushize wa 2019 Uganda yakomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura iki kibazo ishyira mu bikorwa bimwe mu byo ibihugu byombo byemeranyijweho ariko ko igihugu cy’u Rwanda cyo ntacyo kirakora.

Avuga ko Uganda yagiye yakira intoned z’Abanyarwanda bafungiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kikaba cyarohereje ikenda mu ntangiro z’uyu mwaka ndetse iki gihugu kikaba kigiye kuburanisha abandi bafite ibyo bakurikiranyweho.

Sam Kutesa uvuga ko ibi ari ikimenyetso kiza cyo kuba Uganda ifite ubushake bwo gukemura ibibazo, avuga ko u Rwanda na rwo rukwiye kugaragaza ubushake nk’ubw’igihugu cyabo kikarekura Abagande barenga 50 bafungiye mu Rwanda.

Avuga ko ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagiye isaba iya Uganda byagiye byubahirizwa mu buryo bwubahirije amategeko.

Kutesa wasaga n’ushinjura igihugu ke, avuga ko bijyanye n’ibitangazwa n’ibinyamakuru, Kutesa yavuze ko Guverinoma y’igihugu ke izi akamaro k’Itangazamakuru mu kubungabunga ububanyi n’amahanga.

Yavuze ko kugeza ubu iki gihugu ke cyarahagaritse ibyatangazwaga n’ibinyamakuru ndetse na bamwe mu bayobozi bisebya u Rwanda.

Ati “Ariko ikibabaje ni ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri mu bukangurambaga bwo gusebya igihugu cyacu, Guverinoma yacu ndetse n’ubuyobozi bwacu.”

Yagarutse kandi ku rujya n’uruza, avuga ko imipaka ya Uganda yakomeje kuba ifunguye “Haba ku bantu, ibicuruzwa ndetse na serivisi ariko kuva tariki ya 28 Gashyantare 2019 ku ruhande rw’u Rwanda imipaka yari ifunze.”

Ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku banyarwanda, Kutesa yavuze ko abanyarwanda bari muri Uganda barindirwa umutekano nk’abandi baturage bari muri kiriya gihugu.

Ati “Ikibigaragaza ni uko Abanyarwanda bakomeje kuza muri Uganda umunsi ku munsi bakoresheje indege nk’uko byahoze.”

Kutesa avuga ko ahubwo inzego z’umutekano zo mu Rwanda zikomeje kwica zirashe abagande bagerageza kwinjira mu Rwanda.

 

Nduhungirehe we yavuze ko hari abagande 9 bafungiye ibyaha bakoze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko Uganda ikomeje kwinangira kurekura Abanyarwanda benshi bagifungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Kandi hari abanyarwanda bari gupfa bazira ibikorwa by’iyicarubozo bakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda (CMI/ Chieftaincy of Military Intelligence). Urugero rubabaje rwa vuba ni uwitwa Emmanuel Mageza w’imyaka 50 y’amavuko watotejwe igihe cy’umwaka na CMI, aherutse gupfira muri Butabika Mental Hospital muri Uganda anashyingurwa muri Uganda.”

Nduhungirehe wavuze ko umuryango w’uyu nyakwigendera ukomeje gusaba ubutabera, yagaragaje ko ibyo Uganda ishinja Uganda atari ukuri kuko ubu Abagande bafungiye mu Rwanda ari ikenda (9) kandi ko na bo hari ibyaha bakoze bakaba bari gukora ibihano byabo, hakaba abandi 15 baciriwe imanza bakabararekurwa.

Amb. Nduhungirehe wagarukaga ku migambi mibisha ya Uganda, yavuze ko iki gihugu gikomeje gufasha no gutera inkunga bamwe mu bambari ba RNC barimo Charlotte Mukankusi wongeye kujya muri Uganda muri Mutarama 2020 agahura n’abayobozi bakomeye muri kiriya gihugu.

Yavuze kandi ko Captain Nshimiye bahimba Gavana, uri mu bateguye igitero cyagabwe i Kinigi mu karere ka Musanze mu ntangiro za Nzeri 2019, akomeje gucungirwa umutekano n’inzego z’umutekano za Uganda ndetse akaba akomeje gufashwa na Minisitiri Philemon Mateke.

Yavuze ko mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2020, CMI yafashije RNC na RUD-Urunana gukora inama yabereye i Mbarara, uru rwego rukomeye muri Uganda rukaba rwarabahaye imodoka zakoreshejwe mu gutwara abantu bitabiriye iriya nama.

Amb. Nduhungirehe wanavuze ibyo u Rwanda rusaba Uganda, yavuze ko leta ya kiriya gihugu igomba kwitandukanya n’iriya mitwe y’iterwabwoba kandi igafata abayirimo bari muri kiriya gihugu bakoherezwa mu Rwanda bakajyanwa mu butabera.

Yavuze ko kandi Leta ya Uganda igomba gutesha agaciro Pasiporo yahaye Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, kandi abayobozi ba kiriya gihugu bari inyuma y’iriya mitwe bakabiryozwa barimo Minisitiri Philemon Mateke.

Min Nduhungirehe kandi wavuze ko Leta ya kiriya gihugu kohereza umubiri wa nyakwigendera Emmanuel Mageza ugashyingurwa mu Rwanda kandi hagatangwa ibisobanuro by’urupfu rwe.

Abayobozi bose bavuze mu gutangira iyi nama ya gatatu, bavuze ko igomba gutanga umurongo wo gukemura ikibazo kandi ikaza isasira izabera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu minsi ya vuba iri imbere.

Abahuza bo muri Angola no muri DRC

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • U Rwanda narwo rwarekuye abagande 15. Sinzi icyo bari bafungiwe kuko abagande bavuze kuva kera ko abo bari bafunze bafatanywe intwaro mu buryo bunyuranyize namategeko. Inde uvugukuri ninde ubeshya? Amacenga aragwira.

  • Bayobozi mwese mwahoze muri abavandimwe mugerageze mucogacoge ikibazo kiri hagati y,ibihugu byombi umubano ugaruke kuko murebye kure mwasanga twe abaturage bibihugu byombi aritwe tubihomberamo mumihahirane twari dufitanye murakoze kuba iyo nama yaba president bombi iteganijwe izagira icyo ikora Imana ibahe umugisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *