Ibisubizo bya mbere y’umukino abakinnyi ba AS Kigali bose basanze ntawanduye COVID-19 | UMUSEKE

Ibisubizo bya mbere y’umukino abakinnyi ba AS Kigali bose basanze ntawanduye COVID-19

As Kigali ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, aho yitegura gukina umukino wo kwishyura na KKCA y’i Kampala kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko ibisubizo by’ibizamini bya COVID-19 byaje mbere y’umukino byemeza ko nta bwandu buri mu bakinnyi bayo.

As Kigali yiteguye guhangana na KCCA nta rwitwazo kuko abakinnyi bose bazaba bahari

Amabwiriza ya CAF ategenya ko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, mbere ya buri mukino uhuza amakipe abakinnyi babanza gupimwa icyorezo, AS Kigali yatangaje ko ibisubizo byaje bigaragaza ko nta bwandu buri mu bakinnyi bayo.

 Kuri twitter banditse ngo: “Tunejejwe no kubamenyesha ko ibisubizo by’ibizamini bya COVID-19 byapimwe ku mukino w’igikombe cya Afurika uzaduhuza na KCCA FC byose basanze turi bazima.”

Umukino ubanza hagati ya As Kigali na KCCA wagombaga kubera i Kigali tariki 23 Ukuboza 2020 ntiwabaye, kuko abakinnyi ba KCCA bagera kuri 3 basanzwemo Covid-19, biza kugaragara ko umubare w’abasabwa kugira ngo umukino ube utuzuye, KCCA iterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Umukino wa AS Kigali na KCCA i Kampala uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama ku isaha ya saa kumi z’igicamunsi.

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *