Ibitaro bya Gahini nibyo byabanje mu Rwanda, niho Umwami Rudahigwa yivurizaga – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Ibitaro bya Gahini nibyo byabanje mu Rwanda, niho Umwami Rudahigwa yivurizaga

Kayonza – Ibitaro bya Gahini byafunguye kumugaragaro mu 1927, hari hashize igihe gito hatangirwa serivisi z’ubuzima ku banyarwanda. Ibi nibyo bitaro kandi Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Rozalia Gicanda bavaga i Mwima bakaza kwivuza. Ubu ibi bitaro biritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 90.

Inyubako iranga ibitaro bya Gahini bivuguruye

Inyubako iranga ibitaro bya Gahini bivuguruye

Ibi bitaro byubatswe n’itorero ry’Abangilikani(itorero ry’ububyutse) mu Rwanda, nibyo bya mbere byari byubatse mu gihugu bitanga serivisi z’ubuvuzi nk’ibitaro nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibi bitaro ubu Dr Alphonse Muvunyi.

Dr Muvunyi ati “Ibi nibyo bitaro byambere byubatswe mu Rwanda ni nabyo bikomeye byariho kuva mu 1927 kugeza mu 1959. Niho umwami Rudahigwa n’umwamikazi bazaga kwivuriza ikibazo bari bafite cyo kutabyara.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’umwaka wa 1959 ibitaro bitakomeje gutera imbere uko bikwiye, ko bisa n’ibyatereranywe kubera ko hari haraje n’ibindi n’abaterankunga bajentibaberekeze i Gahini.

Nubwo ibi aribyo bitaro byabanje mu Rwanda, ubu ntabwo ari byo bikomeye ndetse umuyobozi wabyo avuga ko bifite ibibazo bikomeye bishingiye ku bushobozi n’abaganga ugereranyije n’abakeneye serivisi zabo.

Ibi bitaro ubu ngo abaganga babyo bafite uburambe buri hejuru y’imyaka itatu ni 1% abandi ngo ni abaganga baba bagisohoka mu ishuri umaze igihe kinini mu kazi ari imyaka ibiri.

Dr Muvunyi avuga ko biterwa no kuba abaganga bahanyura bashaka ubunararibonye bagahita bajya gukorera mu bitaro byo mu mijyi.

Ibi bitaro ubu ngo abaforomo bahakora 75% bafite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza naho 25% bakaba ari abarangije amashuli yisumbuye gusa.

Ibi bitaro ubu biri kwagurwa mu nyubako kandi bikaguka.

Dr. Muvunyi ati “turi kuvugurura kuburyo dushaka kongera kugarura isura ya mbere nk’ibitaro bya mbere bikomeye byabanje mu gihugu.”

Ibi bitaro kumunsi byakira abarwayi bagera kuri200 bakenera serivisi zitangukanye ndetse n’ikigo cy’abafite ubumuga cy’ibi bitaro

Ibitaro bya Gahini umwaka utaha bikaba ngo bizakoresha ibirori by’isabukuru y’imyaka 90 bizaba bimaze bivura Abanyarwanda b’ahatandukanye mu gihugu icyo gihe, n’abo mu turere twa Kayonza na Gatsibo muri iki gihe.

Iyo 'bloc' y'inzu nto za cyera niyo "Ibitaro bya mbere byageze mu Rwada" byakoreragamo i Gahini, ubu ni umurage w'amateka

Iyo ‘bloc’ y’inzu nto za cyera niyo “Ibitaro bya mbere byageze mu Rwada” byakoreragamo i Gahini, ubu ni umurage w’amateka

Izi ni izindi nyubako zongeweho nyuma gato

Izi ni izindi nyubako zongeweho nyuma gato

Nazo zarabungabunzwe zimeze neza zirakomeye

Nazo zarabungabunzwe zimeze neza zirakomeye

Uyu muyobozi avuga ko bafite ikibazo cy'ubushobozi n'abaganga badafite ubunararibonye

Uyu muyobozi avuga ko bafite ikibazo cy’ubushobozi n’abaganga badafite ubunararibonye

Bakira abarwayi bagera kuri 200 ku munsi

Bakira abarwayi bagera kuri 200 ku munsi

Batanga serivisi zitandukanye ku batuye aha i Kayonza na za Gatsibo

Batanga serivisi zitandukanye ku batuye aha i Kayonza na za Gatsibo

Hari inzu zimwe na zimwe zigezweho bujuje

Hari inzu zimwe na zimwe zigezweho bujuje ubu zikorerwamo

Bari kandi no kwagura bubaka izindi nyubako

Bari kandi no kwagura bubaka izindi nyubako

Itangiriro ni uwo murongo w'inzu, nibyo bitaro bya mbere mu Rwanda

Itangiriro ni uwo murongo w’inzu, nibyo bitaro bya mbere mu Rwanda

Photos/J Uwase/Umuseke

Joselyne UWASE
UMUSEKE.RW

%d bloggers like this: