Ibitaro by'i Ndera byasanze Barafinda ARWAYE - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:05 07

Ibitaro by’i Ndera byasanze Barafinda ARWAYE

Nyuma y’uko Barafinda Sekikubo Fred ajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi afite, amakuru Umuseke ufite avuga ko basanze arwaye.

CARAES Ndera yasanze Barafinda arwaye. Ubu ari kuvurwa

Mu minsi yashize RIB yatumije Barafinda ngo yitabe, igisubizo yabahaye bituma bamujyana mu bitaro bya CRAES Ndera aho  ariko guhita bamukurikirana.

CRAES Ndera babwiye Umuseke ko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha  Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA UMUSEKE.RW

30 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bamukurikirire hafi nibasanga uburwayi bwe bwenda kumera nk’ubwafashe Kizito amaze gutabwa muri yombi bamushyire ahantu hatari amadirishya afite grillages.

    • Eh eh! Ndakumenyesha ko barafinda sekikubo Fred atari umuntu ubonetse wese.yashatse kwiyamamariza kuba perezida ntiyuzuza ibyangombwa bisabwa.ntakosa rero ibitaro byakoze.

      • Muvandimwe Alice, jye sintuye mu Rwanda. Sinize n’amategeko. Ariko I byo RIB yakoze kuri iyi case ya Mzee Barafinda ndabibona aha muri Amerika kenshi. Iyo bagufashe wakoze icyaha gikomeye. Imyitwarire yawe ikagaragaza ko waba ufite uburwayi. Mbere yo kukujyana mu rukiko uca kwa muganga. Kdi ibivuye kwa muganga iyo bigaragaje ko urwaye cg ukoresha iboyobyabwenge. Mpora mbona Televisions zibivuga ko uwo muntu basanze arwaye. Yewe n’ubwoko bw’indwara yo mu mutwe barabuvuga. Ahubwo RIB yateye intambwe ndende mu kugira ethics kuko batatubwiye uburwayi afite.
        Ahubwo najyaga nibaza impamvu mu Rwanda bafunga umuntu atabajye kubonana n’aba psychiatrist kugeza aho yakwiyahura.

        None rwose kuri Barafinda babikoze simbaveba.

        Al.

  • Ubundi amakuru y’umurwayi ntabwo ajya mu bitangazamakuru , keretse ari umurwayi ushatse kubitangaza (deontology and ethics ). niba ibi byatangajwe n’ibitaro by’indera koko, iki ni icyaha gikomeye mu mwuga w’ubuvuzi. Kirazira gutanga amakuru y’umurwayi!

    • Ariko mwagiye mureka ubujiji.
      Ngo uburwayi bw’umuntu ntibwemewe gutangazwa? Ibyo se wabyizehe ma? Igihe uburwayi bw’umuntu bwatangiye kugira ingaruka kuri society se yakabaye abihanirwa nyuma bagasanga arwaye ubwo batangaza ko ariki cyatumye arekurwa cyangwa agirwa umwere?

  • Abaganga nta banga bakigirira abarwayi, ba avocats basigaye bashyira mu itangazamakuru ibyo bemeza ko babwiwe n’abakiliya babo, abayobozi bakuru nta kabanga bakigirira ababungirije mu bintu byagombye kubahirizwamo imibereho bwite y’umuntu, abazima basigaye bakoronga abamaze gushyingurwa, iby’abashakanye byo bihora mu itangazamakuru… Nizere ko ubutaha tutazasoma hano n’ibivuye mu ntebe ya penetensiya!

    • Ibyo uvuze rwose nanjye ubu numiwe. Nize amategeko i ruhande twigishwa isomo rya legal ethics na prof Ngagi ubu usigaye ari umucamanza mu rukiko rw’ikirenga. Ngirango uwamubaza ibyiriya ngirwa avocat utagira isoni sinzi icyo yasubiza (ubwo mperuka prof Ngagi yari umuntu w’inyangamugayo uri juste ) ntibibaho ko avocat atangaza icyo yavuganye n’uwo yunganira kandi n’amategeko aramurengera kuko professional secrecy ku ba avocats, abaganga n’abapadiri rwose amategeko irayiteganya. Ubundi umuntu uyirenzeho urugaga rw’aba avocats ruhita rumwambura agrément (licence). Abaganga naho nuko. Nta burenganzira beo gutangaza situation ya santé y’umurwayi mu gihe atabibahereye uburenganzira! Iyi nta leta irimo kuko leta iba igomba kubahiriza rule of law (état de droit) iyo bitakimeze gutyo rero sinzi uko umuntu yabita! Ni akumiro ! Uwapfuyr yarihuse atabonye ubutegetsi bw’inkotanyi!

      • @Pillar: Uti uwapfuye yarihuse atabonye ubutegetsi bw’Inkotanyi. Ubwo butegetsi ukerensa nshingiye ku kintu kimwe mubyo wivugiye ko wigishijwe na Prof Ngagi ndumva ntacyo butaguhaye kuko wize ukaminuza ku ngoma yabwo. Naho abapfuye batabubonye uvuga ko bihuse nta kibazo ubwo babonye ubutegetsi bw’Interahamwe. Ababubonye bwombi bikorere igereranya bamenye ubwiza kuruta ubundi. Gusa ndumva urukumbuzi rukumereye nabi.

        • Ntakiza cyukuntu mu bitekerezo byawe umuntu asomamo ukuntu amenyo yawe wayahekenyeeee akaba yenda gushirira munda!!! iki gihugu gifite abagikunda kandi bazaguma kukirwanaho…

          • Ngo mu bitekerezo byanjye ubona ko amenyo nayamaze nyahekenya! Ikibagaragaza nuko ibitekerezo byanyu birangwa no gutukana. Nta kibazo mfite ku buryo rwose u Rwanda rwambuza gusinzira. u Rwanda nk’igihugu ndagikunda kandi no gutera imbere kwarwo ndumva nta munyarwanda bitashimisha. Sinkora politique kuko ntunzwe n’umwuga wanjye wo kuburanira abandi mu mategeko. kandi contribution ntanga muri developpement y’u Rwanda wasanga wowe wiyita Rwanda first nta na kimwe cya kabiri cyayo ukora kuko mu bigaragarira muri impulsivité yawe mu gusubiza rwose ubwenge bwo gutekereza ntago ari bwinshi cyane. Ibibi ndabigaya ariko niyo hari ibyiza bibaye ndabishima. Aho mba rwose nshatse nakwituriza kuko uko u Rwanda uko ryoborwa kose nta ngaruka personnelle byangiraho ariko nkuko nyakwigendera KM yabiririmbye amahanga araducumbikira ariko ntitukibagirwe ko turi abana b’u Rwanda. Nanjye rero birandeba nk’umunyarwanda gutanga contribution y’ibitekerezo byubaka igihugu.

          • Rwose ntimugapfe ubusa.amategeko ashyirwaho n’abantu.nta gikuba cyacitse pe.kereka iyaba bari bavuze n’uburwayi arwaye ibwaribwo.
            Ahubwo Nyagasani amworohereze abashe kumererwa neza

        • Ikibazo cy’abantu nkawe wiyita Lily rero nuko mutazana argument zubaka kuko ntazo muba mufite. Njyewe nakoze synthèse ya idée yanjye nanatanga facts juridique. Naho abantu babaye brainwashed nkawe bagendera kuri spéculations gusa nta nicyo kubasubiza umuntu yabona! Uvuga ngo urukumbuzi rumereye nabi gute utazi n’imyaka mfite! FYI nakuriye mu butegetsi bwa FPR kuba rero nshyira ku mugaragaro amakosa bukora ntago du point de vue juridique ari icyaha! u Rwanda ntirutera imbere Kubera abantu bafite imyumvire nkiyawe! You are just like minions bamira bunguri nta critical thinking ibyo leta ibabwiye byose. Naho kuva narize i Ruhande ni fundamental civil rights mpabwa n’itegeko nshinga. Ni inshingano za leta guha abanyarwanda droit à l’éducation. Kuba narize rero ntago ari faveur FPR yampanga ni uburenganzira bwanjye. Please kutabona ibintu kimwe ntibigatume mwita abantu inyangarwanda kuko u Rwanda si FPR.

          • Ntagitangaza kirimo kuko abo Rib ijyana mu bitaro bose iba yifuza ibisubizo bashaka. Niba Barafinda arwaye yarwaye neza kuko yarwaye uburwayi bwo kuvuga ukuri.

        • Kuki dukomeje kwitiranya igihugu n’umuntu umwe cyanga n’agatsiko k’abantu? Iyo umuntu yize ashyigikiwe na Leta, aba ashyigikiwe n’imisoro ya rubanda. Ntabwo twabyitirira umuntu cyanga agatsiko! Nkeka Pillar yarize ku mufasha bw’imisoro y’abaturage. Ntiyize ku ineza y’abari ku butegetsi ku bulyo yabubera umuja wemera ibibi ubwo butegetsi bwakora. Gusa nta Leta y’interahamwe izwi n’ubwo iyariho yaba yarashyigikiye ibikorwa bimwe bibi by’interahamwe. Uvuze Leta y’inzirabwoba byo byakwumvikana. Nonese tuzavugeko hari Leta y’intore izi zica zikanaroga mu mahanga no mu gihugu rwagati? Tureke rero kuvangavanga. Twemereko ibirimo biba nko kubona abunganira umuntu batagira ibanga, abangenzacyaha bajyana umuntu mu bitaro bakamushinja indwara atazi ndetse n’umulyango utazi. Ni agahoma munwa!

          • Muvandimwe Alice, jye sintuye mu Rwanda. Sinize n’amategeko. Ariko I byo RIB yakoze kuri iyi case ya Mzee Barafinda ndabibona aha muri Amerika kenshi. Iyo bagufashe wakoze icyaha gikomeye. Imyitwarire yawe ikagaragaza ko waba ufite uburwayi. Mbere yo kukujyana mu rukiko uca kwa muganga. Kdi ibivuye kwa muganga iyo bigaragaje ko urwaye cg ukoresha iboyobyabwenge. Mpora mbona Televisions zibivuga ko uwo muntu basanze arwaye. Yewe n’ubwoko bw’indwara yo mu mutwe barabuvuga. Ahubwo RIB yateye intambwe ndende mu kugira ethics kuko batatubwiye uburwayi afite.
            Ahubwo najyaga nibaza impamvu mu Rwanda bafunga umuntu atabajye kubonana n’aba psychiatrist kugeza aho yakwiyahura.

            None rwose kuri Barafinda babikoze simbaveba.

            Al.

      • Uri pilato pe—-” Ni we yabajije ngo: Uri umwana wi Mana”, nawe uti : Ntabutegetsi bw´Inkotanyi…gusa ntawatekereza nkawe ..ariko biraboneka ko ukumbuye ubwa habyara…Ariko na mwene wabo bavukana kwa se na nyina aremera ko Habyara atariwe yari kuzaba president wenyine mu rwanda. Nawe wabyemera wabihakana Habyara ntazagaruka gutegeka…yewe nubwo wa musanga mw´Ijuru niba yararikoreye cg mu Muriro kwa Lusuferi ko ho ntawe hanga.. Habyara ntazongera gutegeka urwanda, habe na Nyamwasa na camions zamunaniye gutegeka yategeka abantu gute?Ko abamukurikiye ari ukurindagira gusa.

        • erega nta bupfura mu gutukana, uvuze ikibi kuri Banana Republic si uko aba ayanze akunze izayibanjirije aba yifuza ideal regime

    • umvugiye ibintu nta kindi narenzaho
      Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda

  • Niba ibisazi bya Barafinda ari byo bituma yamagana akarengane k’ibihekane, Caraes Ndera ikwiye gushinga amashami mu tugari twose tw’u Rwanda mu maguru mashya kugira ngo ibone uko yakira abarwayi igiye kujya igezwaho.

    • Nanjye ntyo rwose. Sinzi niba ibintu Barafinda yavugaga aribyo bashingiyeho bavugako ari umusazi kuko byanshi yavugaga ntawe utabizi gusa we yarabivugaga mu gihe twebwe twigirira ubwoba ngo batadushimuta tukaburirwirengero.

  • BIrasekeje pe, ngo Barafinda arwaye mu mutwe? Niba arwaye mu mutwe ubwo mu Rwanda twese twaba twararangiye noneho, kwamagana akarengane yakorerwaga cyangwa kakorerwaga abandi nibyo byaje guhinduka ibisazi, nibyo rwose usibye umusazi ntawundi watinyuka kwamagana akarengane. Bikojeje isoni gusa, kuki RIB Idafata nabandi basazi nyabo birirwa bazerera mu migi ngo ibajyane iNdera bajye kuvurwa bo ntibakeneye ubufasha bwa muganga harya? Abica abantu, abiba, abwsenya harya si abasazi?

  • Barafinda ntabwo arwana, ntabwo, asinda ntabwo abangamiye umuryango we. Nta mutekano w’umuntu ahungabanya mu muhanda Ese kuki batabaza abana be n’umudamu we niba arwaye haricyo asanga kimubangamiye? Ese abana ba Barafinda nabo barasaze? Cyangwa azize ukuri kwa kundi kubisi benshi dutinya? Ese koko ntabwo yahuye nakarengane kibihekane? mu byerekeye ubutaka kuki nta muntu numwe umusubiza ibibazo abaza? Mukamuhemba kumushimuta no kumwita umusazi? Turamushinganishije. Amabaruwa ya RIB adasobanutse bamwe twarayabitse.Abo bayohereje niba bakora muri RIB ni icyorezo dukomeje kwikorera mururwo rwego.

  • Utu RUDA duto tutarafata indangamuntu niduhaguruke tube hafi ya Barafinda mu bihe bikomeye arimo.

  • Erega RIB n’undi wese muribeshya, time will come, ndababwiza ukuri ko hano benshi twabatakarije icyizere, inzara muduteje ngo mwafunze imipaka, umwiryane muduteza ngo twangane, akarengane k’ibihekane, imisanzu idashira mutwaka, imisoro yo hejuru, n’ibindi ntavuze byose byatunye duhumuka amaso. Rero Barafinda mumureke gusa kuri YouTube tuhafite ubutumwa nyakuri yaduhaye, ahubwo muminsi Mike muraza kutubwira ko kubera ibisazi bye yatorotse ibitaro mutazi aho aherereye. Hum

  • @ Akumiro & Fevo ibyo ntamanvu yokwirirwa mubyibazaho nimwabonye umu avocat wa Kizito nawe ko yaje akagya mubinyamakuru akatubwira ibyo yavuganye numu client we Kizito. Ngye narumiwe rwose u Rwanda rwacu sinzi aho rugana….

  • harya yakiniraga iyihekipe??

  • Barafinda ntaburwayi bwomumutwe mbonafite Kandi ndabivuga nkuwize psychology. Ahubwo azi kuvuga!

  • Jyenda Rwanda warakubititse.

  • Twese turi abasazi buri wese mu rwego rwe.

  • Genda rwanda ugwije abasazi kuko abasaze nyuma ya Barafinda bo bazatumara. Niba Barafinda yarasaze akaba avuga biriya akaba ntawe akubita bahuriye mu nzira buriya abasenyera abandi nibo bazima?????????? Genda Rwanda ntugahogore

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *