Ibivugwa ku masezerano mashya hagati ya Rayon Sport n’uruganda rwa Skol | UMUSEKE

Ibivugwa ku masezerano mashya hagati ya Rayon Sport n’uruganda rwa Skol

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangarije abakunzi babwo mu mpera z’iki Cyumweru ko buvugurura amasezera asanzwe ari hagati yayo n’uruganda rwa Skol rubatera inkunga nyuma yo kumvikana no kwemeranwa ku bizahinduka mu masezerano yari asanzwe ahari.

Amasezerano mashya azasinywa ku wa Kane w’iki Cyumweru

Nkuko bigaragara mu butumwa bwohererejwe abakunzi b’ikipe ya Rayon Sport bamaze kwibaruza, bavuze ko ku wa 11 Werurwe, 2021 Rayon Sport izasinyana amasezerano mashya n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (SKOL) nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati yabo.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport, Jean Paul Nkurunziza yabwiye UMUSEKE ko iki gikorwa ko kizaba ku matariki yavuzwe haruguru, gusa yirinda gutangaza ibikubiye mu masezerano mashya Rayon Sport yumvikanye na SKOL.

Yagize ati: “Ubutumwa mwabonye nibwo, kandi bwohererejwe abakunzi bose b’ikipe ya Rayon Sport nk’uko twababwiye ko bagomba kwiyandikisha bakazajya babona amakuru tubaha yo mu ikipe. Aya masezerano arahari, azaba ku wa 11 Werurwe 2021 ibindi ntabwo nabivuga muzabimenyeshwa nyuma.”

Skol isanzwe itera inkunga Rayon Sport kuva mu mwaka wa 2014 muri Gicurasi, aho icyo gihe yatangiye iha Rayon Sport Miliyoni 47Frw ku mwaka.

Mu 2017 impande zombi zavuguruye ibyari bikubiye mu masezerano ndetse Skol itangira guha Rayon Sport miliyoni 66Frw ku mwaka,  mu gihe kingana n’imyaka 6, hiyongereyeho Miliyoni 1 ya buri kwezi y’ikirango bafite ku modoka yabo.

Icyo gihe Skol yabwiye Rayon Sport ko mu gihe cyose izajya itwara igikombe cy’Amahoro izajya ihabwa miliyoni imwe ndetse ikazajya inabagurira imyambaro ya miliyoni 20 frw buri mwaka w’imikino.

Uretse kandi ibi, Rayon Sport yahawe na Skol ikibuga cyo mu Nzove cyo gukoreraho imyitozo.

Amakuru agera ku UMUSEKE aravuga ko Rayon Sport ishobora kuba yaremerewe na Skol umuterankunga mukuru asaga miliyoni 120Frw hakiyongeraho  Miliyoni 25Frw zo kugura ibikoresho birimo imyenda, na Miliyoni 36 Frw zigenda ku kwita ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove yose hamwe agahwana na Miliyoni 181frw ku mwaka.

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *