Ibiyaga byo muri Pariki y’Akagera, amateka yabyo…, inyamaswa zishoka hafi… – UMUSEKE
  • 26/09/2020 4:42 47

Ibiyaga byo muri Pariki y’Akagera, amateka yabyo…, inyamaswa zishoka hafi…

*Inkomoko y’amazina y’Ibiyaga byo mu Akagera

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko Pariki y’Akagera iherereye ahahoze hitwa Mubari na Gisaka, mu Rwanda rwo hambere, bisobanuye ko iyi Pariki yari ituwe kandi ko abantu bayikoreragamo ibikorwa bitandukanye harimo ubworozi, ubuhigi n’ubuhinzi. Iyi ni yo mirimo yari ibeshejeho abantu bo muri icyo gihe.

Muri Pariki y’Akagera hari ibiyaga birenga 10

Ibiyaga biyirimo bifite amazina anyuranye amwe afite inyito akenshi zifatiye ku rurimi rw’abaturage ba Tanzania baturiye Pariki bitwa ABANYAMBO.

Aha twatanga urugero rw’ikiyaga cya Mihindi na Shango.

Hari andi amazina ashingiye ku Gifaransa cyazanywe n’Abazungu, urugero rukaba ikiyaga cya Shakani ni ukuvuga Chaque Année (Buri Mwaka).

Byakomotse kuri ririya jambo ry’Igifaransa ryavugwaga muri kariya gace kuko buri mwaka habaga amarushanwa yo kuroba bagamije kwishimisha.

Aha kandi tukaba twavugamo n’ikiyaga cya Ihema kiswe iri zina kubera amahema y’Umwongereza Henri Morton Stanley, aya mahema akaba yarayashinze mu nkengero z’ikiyaga ubwo yashakaga gukurikirana isooko ya kure y’uruzi rwa Nil iherereye muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Ntabwo byamushobokeye kuko ingabo z’Umwami w’u Rwanda zifatanyije n’abaturage zarabutswe aya mahema zirabakumira kuko baketse ko batewe.

Ku Banyarwanda  byari ngombwa gusigasira ubusugire bw’igihugu.

Umwongereza amaze kubona ko ntaho yashinga ihema ngo bimugwe amahoro, yazinze utwe asubira muri Tanzania y’ubu, icyo gihe hari mu bwami bwa Karagwe.

Bitewe n’agace iriya Pariki y’Akagera iherereyemo, kuba irimo ibiyaga ni umugisha ku nyamaswa ziyituye.

Ni Pariki nto ugereranyije n’izindi nkayo muri aka karere ariko ni yo ifite inyamaswa zituye mu mutekano kuko zifite amazi n’ibiribwa hafi yazo.

Muri ibyo biyaga hari ibyabashije guhabwa amazina hari n’ibindi bitayafite akenshi usanga bikikijwe n’ibishanga by’urufunzo.

Byinshi kandi muri ibi biyaga ubigeraho cyangwa ukabinyuraho iyo usura Pariki uciye mu muhanda w’ibiyaga (Lake Circuit).

Iyo ibihe bimeze neza imvura igwa muri Pariki ingana na milimetero hagati ya 650 na 850 mu mwaka ku kigereranyo rusange (En moyenne).

Uyu muhanda w’ibiyaga ni wo ukoreshwa cyane na ba mukerarugengo kuko abasura Pariki bishimira ko ugendeka kandi ukaba ahantu heza ho kwitegereza ibiyaga n’izindi nyamaswa zirimo inyamigeri (impala, imparage, amasatura…), ibyishi (intare, ingwe…) n’ibikururanda.

Mu bihe by’imvura ariko, biragorana kuhaca kubera ubunyereri.

Ikiyaga cya Ihema kivugwa aha gifite ubuso bungana na Kilometero  kare zigera kuri 89.75 (89.75 Km2) kikaba ari na cyo kinini muri iyi Pariki.

Giherereye mu majyepfo ya Pariki kiri ku butumburuke bwa metero 1290, mu gice cy’iburasirazuba bwacyo niho gihurira n’umugezi w’Akagera.

Ubujyakuzimu bwacyo buri hagati ya metero eshanu na metero zirindwi bitewe n’ahantu ahariho cyangwa bitewe n’igihe kuko iyo imvura iri kugwa amazi ariyongera bityo n’ubujyakuzimu bukiyongera.

Hari n’aho usanga hari metero ziri hagati ya 10 na 15.

Nusura Pariki y’Akagera uzabona ko ifite ibiyaga byiza bifasha abantu kuruhuka mu mutwe, bakabyitegereza kandi bagahumeka umwuka mwiza.

Gusura Pariki y’Akagera ni uguteza imbere ubukerarugendo kandi ubikoze akumva aguwe neza. Uzahasanga ibiyaga bindi nka Mihindi, Rwanyakizinga, Shakani na Hago…

Ibiyaga biri mu Akagera birenga 10

Iyi ni inyandiko ya  NDAGIJIMANA Innocent, umukozi wa Pariki y’Akagera.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mukosore pe muragira muri ikiyaga cya Ihema gifite ubuso bwa Km² 89.75,ibi ntibibaho kuko u Rwanda rwose rufite Km² 26,338 bivuze ko iki kiyaga cyaba ari inshuro hafi enye ubuso bw’u Rwanda.

  • Tom, jye ndabona nta kosa ririmo.
    Handitse ko iki kiyagaa gifite ubuso bwa km2 mirongo inani n’icyenda( 89 ) na biriya bice birengaho.
    Ntabwo cyaba kiruta ubuso bw’u Rwanda rero kuko rufite km2 ibihumbi 26 na biriya bice.
    Cyaba kiruruta rubaye rufite makumyabiri n’esheshatu aho kuba ibihumbi 26,…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *