Iburasirazuba: Abacuruzi bahombye, PSF igiye kubahuza n’ibigo by’imari ngo bibazahure - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:07 24

Iburasirazuba: Abacuruzi bahombye, PSF igiye kubahuza n’ibigo by’imari ngo bibazahure

Abacuruzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bahuye n’igihombo kubere icyorezo cya COVID-19, Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri iriya Ntara rugiye kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kuzahura ubucuruzi bwabo.

Ndungutse Jean Bosco Umuyobozi wa PSF Iburasirazuba

Bamwe mu bacuruzi bo mu ntara y’Iburasiruzuba bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 bavuga ko bakwiye gufashwa kugira ngo ubucuruzi bwabo busubire ku murongo.

Bavuga ko mu bihe bya Guma mu rugo, amafaranga yose bari bafite bayakoresheje mu mibereho kandi bakarya ntacyo binjije ndetse ko n’ubu bafunguriwe batari kubona abakiliya nk’uko bisanzwe.

Umwe muri aba bacuruzi utifuje ko atangazwa, avuga ko amafaranga ari kunguka muri ibi bihe ari 1/3 cy’ayo yungukaga mu bihe bisanzwe.

Ati “Nacuruzaga ibihumbi ijana [100 000 Frw] ku munsi none ubu no kubona mirongo itatu [30 000Frw] ntibyoroshye.”

Undi ucuruza imbuto mu karere ka Rwamagana yabwiye Umuseke ko nta baguzi ari kubona muri ibi bohe none ibicuruzwa bye biri kwangirika.

Ati “Mu byo ncuruza harimo nk’imbuto zangirika byoroshye kandi abaguzi ari bacye hakiyongeraho uburyo bwo kujya kurangura buhenze ugereranyije na mbere.”

Umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu Ntara y’i Burasirazuba [PSF], Ndungutse Jean Bosco avuga  ko bagiye gukora ubuvugizi kuri za banki n’ibigo by’imari kugira ngo bifashe bariya bacuruzi bahuye n’igihombo.

Ati “Ikintu tugiye gukora ni ukubasubizamo imbaraga bakumva ko nubwo habayeho iki cyorezo bitagomba kubahagarikira akazi, ikindi tugomba gukora ni ukubwira amabanki, ibigo by’imari kubihanganira ahubwo bakaba babaguriza amafaranga y’igishoro bakongera gukora.”

Ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko buzakomeza gufasha abahakorera ubucuruzi gukorera hamwe kuko ari byo byabagoboka mu gihe habayeho ibihe bidasanzwe nk’ibi bikoma mu nkokora ubucuruzi bwabo.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *