Iburasirazuba: Basabwe kwambika amashashi ibitoki mu guhangana n'indwara ituma biba umukara | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:15 58

Iburasirazuba: Basabwe kwambika amashashi ibitoki mu guhangana n’indwara ituma biba umukara

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda-RAB kiragira abahinzi b’urutoki inama yo kwitabira gufunika ibitoki byabo mu mirima bakoresheje amashashi kugira ngo bahangane n’icyonnyi itwa‘Banana rust thrips’ kimaze iminsi kibasira ibitoki byaho kigatuma byera bifite ibara ry’umutuku rivanze n’umukara aho kuba icyatsi .

Batangiye kubyambika amashashi nk’uko babigiriweo inama

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe aho iki cyonnyi cyagaragaye bwa mbere mu kwezi kwa Gatandatu2020, bavuga ko kuba igitoki cyera gifite ibara ridasanzwe byabateye igihombo kuko kubona ukigura biba bigoye.

Rutayisire Epaphrodite Ati “Iyo usaruye nka toni 70 z’ibitoki ushobora kubona nka toni 5 z’ibitoki birwaye ibyo ngibyo urebye birangirika.”

Nzariturande Christophe we ati “Abaguzi baraza ariko ibyo birwaye ntawushobora kubijyana i Kigali, ubwo urabirya cyangwa ukihera abandi baturanyi.”

Umukozi wa RAB ishami rya Ngoma, Karangwa Frank asobanura ko mu gukumira ikwirakwira ry’iyo ndwara, abahinzi bagirwa inama yo kwambika ibitoki amashashi yabigenewe.

Ati “Mu gihugu cyacu hari uruganda rukora amashashi kandi yemewe, dusanga mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’ubu bukoko, twafunika ibitoki ubwo bukoko butakwirakwira cyane ko butumuka, kandi ishashi n’ubusanzwe twari tubizi ko iyo igitoki ugifunitse kigira ubwiza.”

Karangwa avuga kandi ko abaguzi bakwiye kumva ko igitoki cyafashwe na kiriya cyonnyi uretse guhindura ibara, ntayindi nenge kiba gifite.

Ati “Abahinzi n’abaguzi babyumve ko igitoki n’ubundi ari cya kindi kiribwa.”

Uretse mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, iyi ndwara yagaragaye bwa mbere, ubu RAB itangaza ko hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba mu bice by’uturere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Ngoma na Kirehe imaze kwibasira ibitoki bihinze ku buso bubarirwa kuri hegitari 150.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE .RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amashashi yaraciwe turengera ibidukikije, none aravahe??????????

  • Amashashi arava he ?

  • Muhumure. Hari ubwoko bw”amasashe akorwa na zimwe mu nganda hano mu Rwanda nka Agroplast Ltd. Ayo akaba yujuje ubuziranenge bwo kuba yabora mu gihe kitari kirekire ntiyangize ibidukikije kandi REMA yanashyizeho ingamba zishyirwa mu bikorwa n’izo nganda bwo gukusanya, no kubyaza umusaruro ayamaze gukoreshwa agakorwamo ibindi bikoresho nkenerwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *