Iburasirazuba: Imbeba zugarije abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi – UMUSEKE

Iburasirazuba: Imbeba zugarije abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihuriweho n’uturere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko bugarijwe n’imbeba zicagagura umuceri mu mirima, bishobora gutuma umusaruro ugabanuka ugereranyije n’uwo bari biteze.

Twagirimana Lambert arereka umunyamakuru w'Umuseke aho imbeba ihera ikata uruti rw'umuceri.

Umuhinzi w’umuceri Twagirimana Lambert arereka umunyamakuru w’Umuseke aho imbeba ihera ikata uruti rw’umuceri.

Aba bahinzi bavuga ko nta muti wo kwica izi mbeba zona imyaka uboneka ku masoko yo mu Rwanda, ngo bakaba biteze ko zizabateza igihombo kuko kugera ubu nta buryo bwo guhangana nazo bafite.

Umuhinzi w’umuceri witwa Hitimana Noel yabwiye Umuseke ko imbeba zikunda kugera mu mirima igihe umuceri utangiye kuzana amahundo.

Ati “Urabona nk’iri hundo ryaracitse, iraza (imbeba) igatemera hasi ukabona umuceri warumye.”

Mugenziwe Nkeshimana J. Pierre yatubwiye ko iyo bari guhinga umuceri nta mbeba babona ariko iyo utangiye kuzana amahundo imbeba batamenya ayo ziturutse.

Ati “Imbeba zijyamo zikawucagagura ku buryo umusaruro ugabanuka, tuvuge niba wasaruraga nk’imifuka 10 kuri ‘Are’ nka 12, uragabanuka ugasarura imifuka nk’umunani (8) gusa.”

Aba bahinzi barasaba abashinzwe ubuhinzi kubafasha bakabona umuti uterwa mu mirima wica izi mbeba nacyane ko ngo ntaho bawubona ku masoko yo mu Rwanda.

Nkeshimana J. Pierre arasaba Leta kubashakira umuti wica imbeba uterwa mu mirima.

Nkeshimana J. Pierre arasaba Leta kubashakira umuti wica imbeba uterwa mu mirima.

Gusa, Dr. Ndabamenye Télesphore ushinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) asanga umwanzuro nyamukuru utari mu gutera imiti yica imbeba, ahubwo agasaba abahinzi kwirinda ko hari icyatsi kigera mu mirima yabo kuko ngo aribwo buryo bwonyine magingo aya bwo kurwanya izi mbeba zona umuceri ukiri mumirima.

Ati ”Umuti wica ntabwo turavuga ngo twawushyira mu mirima, ariko muri rusange imbeba zijya aho ikigunda kiri, icyo nababwira rero ni ukubagarira neza umuceri wabo kuko nibyo magingo aya byabarinda imbeba.”

Igishaka cya Cyunuzi ni kimwe mu bitanga umusaruro mwinshi w’umuceri mu Ntara y’Iburasirazuba n’u Rwanda muri rusange.

Hitimana Noel aremeza ko imbeba zibugarije.

Hitimana Noel aremeza ko imbeba zibugarije.

Umuceri muri iki gishanga cya Cyunuzi wari ugeze mu gihe cyo kwera.

Umuceri muri iki gishanga cya Cyunuzi wari ugeze mu gihe cyo kwera.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock