Iburasirazuba: Ntibatanga amakuru ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:12 31

Iburasirazuba: Ntibatanga amakuru ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’i Burasirazuba bavuga ko bafite imbogamizi zo gutanga amakuru ku bantu batubahiriza amabwiriza yashyizwego agamije guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, barimo cyane abacuruza utubari n’abatunyweramo kandi bibujijwe Ngo batinya kugirirwa nabi.

Abaturage bavuga ko kuba hari aho usanga abayobozi mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba ba nyiri utubari kandi bagatinya kubitangaho amakuru batinya ko babagirwa nabi.

Uwitwa Bakinahe w’i Munyaga mu Karere ka Rwamagana ati:  “Biratugora gutanga amakuru kuko usanga hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba badashaka ko ayo makuru amenyekana.  Rero ntabwo tuzi itegeko rirengera abantu batanze amakuru nkayo.”

Undi wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ati: ” Turicecekera kuko ushobora gutanga amakuru ukabizira. Hari nk’ubwo usanga mu tubari ari abakuru b’imidugudu niho baba bari, abakuru b’amasibo niho bari, ubwo rero nta kindi wakora kitari uguceceka.”

Bavuga kandi ko batewe impungenge n’uko bashobora kwandura COVID-19, kubera ko usanga aho batuye hari utubari dukora amanywa n’ijoro kandi abantu begeranye hakiyongeraho no gusangirira ku miheha no guhererekanya amacupa.

Ibyo iyo babibonye basanga bitakorwa nta bayobozi mu nzego z’ibanze babiri inyuma, bikabatera ubwoba bwo gutanga amakuru batinya kugirirwa nabi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ i Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko nta tegeko rihari rirengera umuntu watanze amakuru ku gukumira ibyaha, ahubwo habaho itegeko rirengera uwahohotewe. Uburyo bwiza ngo ni ukuyatanga mu ibanga.

Ati ”Gusa abantu batanga amakuru yo gukumira ibyaha, cyangwa ku batubahiriza aya amabwiriza bakwiriye kuyatanga mu ibanga, bakamenya n’abo bagomba kuyaha kuko hari nubwo usanga ingaruka ku watanze amakuru ari we uzitera cyane cyane iyo atangiye kwigamba.”

CIP Hamdun asaba abaturage ko niba batangiye amakuru ku gihe kandi afitiye rubanda akamaro, ntatangazwe cyangwa se ngo akoreshwe icyo yatangiwe, uwo muturage aba akwiriye kubibaza uwo muyobozi yayahaye, byakomeza kugenda biguru ntege akajya ku rundi rwego rwisumbuyeho.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko ihora iri maso mu guhana abantu badashaka kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nubwo ikigambiriwe atari uguhana ahubwo buri wese yakumvise ko kwirida icyorezo bimureba.

Mu ijoro ryo ku wa 01 Kanama 2020 hafashwe abantu 906 mu Ntara y’Iburasirazuba kubera kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Hafashwe kandi n’ibinyabiziga birimo imodoka 27 na moto 23 ndetse n’amagare 41.  Ibinyabiziga byafashwe bifungwa iminsi itanu, bene byo bagacibwa amande y’ibihumbi 25Frw ukuyemo abatanywe amagare.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *