Ibya Kiyovu birimo gishegesha, Karekezi Olivier araseta ibirenge mu kuza kuyitoza – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:36 40

Ibya Kiyovu birimo gishegesha, Karekezi Olivier araseta ibirenge mu kuza kuyitoza

*Karekezi Olivier ashobora kutaza gutoza Kiyovu kubera umwiryane uri mu buyobozi

 

Karekezi Olivier wamaze gusinyira Kiyovu SC nk’umutoza mukuru wari utegejwe kuza i Kigali tariki ya 8 Kanama, 2020  ntabwo akije kubera umwuka mubi wo kutumvikana hagati y’abayobozi b’iyi kipe.

Muri Nyakanga, 2020, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwumvikanye na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Nyuma uyu Munyarwanda usanzwe atuye muri Sweden yatangarije kuri WhatApp ko azagera i Kigali mu minsi yari bukurikireho.

Hari ku wa Gatanu ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 22, yandika kuri status ye ati: “ Very Soon” ashyiraho n’akamenyetso k’indege.

Kuza kwe kwajemo kidobya…

Mu buryo butunguranye, Karekezi Olivier yavuze ko atakije mu Rwanda  Taliki ya 8 Kanama 2020, kubera ibibazo biri mu buyobozi bwa Kiyovu FC, ariko yungamo ko nibikemuka azaza.

Ati: “Ndi kwibaza ningera i Kigali kuri iriya taliki uwo nzafata nk’umuyobozi w’ikipe bikanshobera! Ninde tuvugana nk’umuyobozi? Yego ifitwe na Ntarindwa ariko nawe twari tumaze igihe tutavugana. Nk’uko na Perezida w’abafana yabivuze, muri iyi kipe harimo kutumvikana, bagende bicare bakemure ikibazo aho kiri.”

Avuga ko nibarangiza kumvikana ku bibazo biri mu buyobozi, Olivier Karekezi azurira indege akaza mu Rwanda gutoza Kiyovu Sports.

Ati: “Tuguze abakinnyi beza ibibazo biraje mu buyobozi! Ndumva nje ntacyo naba nje gukora.”

Karekezi yatangaje ibi nyuma y’uko Inteko Rusange ya Kiyovu SC yari iteganyijwe kuba tariki ya 8 Kanama ikaberamo n’amatora yigijwe inyuma ishyirwa igihe kitaramenyekana.

 

Kiyovu yashoye byinshi ariko kwemeranya kuwayitegeka bishobora kuyihombya…

Kiyovu Sports ni imwe mu makipe akomeye mu Rwanda. Mu igura n’igurushwa ry’uyu mwaka yaratunguranye igura abakinnyi beza kandi benshi ibakuye mu makipe akomeye nka Rayon Sports n’ahandi.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Kiyovu avuga ko iyi kipe yakoresheje arenga miliyoni 100Frw igura abakinnyi.

Ndetse umwe mu bakire bayo bivugwa ko ari no mu bashaka kuyiyobora yayiguriye bus yo mu bwoko bwa Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 100.

Kiyovu SC niyo kipe yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze mu Rwanda, Kimenyi Yves, imutanzeho Miliyoni Frw 15.

Uko byatangiye…

Tariki ya 10 Gicurasi, 2020 bamwe mu banyamuryango bayo bashatse kweguza Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport, Ntarindwa Thèodore, bavuga ko hari ibyemezo afata atagishije inama abo bafatanyije kuyobora ikipe.

Abo muri Komite  bamushinje kugurisha umukinnyi witwa Nsanzimfura Keddy na APR FC,  amafaranga ayakubita mu mufuka we arinumira.

Ntarindwa yarabihakanye ndetse yemeza Keddy atigeze agurishwa ahubwo akiri umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Icyo gihe UMUSEKE wegereye bamwe mu bayobozi b’iyi kipe badutangariza ko Keddy naramuka avuye muri Kiyovu, Ntarindwa azeguzwa.

Bidatinze ibyo Ntarindwa yavugaga byaje kugaragara ukundi, kuko APR FC yaje kwerekana Nsanzimfura Keddy nk’umukinnyi mushya wayo.

Ya Bus twavuze haruguru,  yaje kuba ikibazo…

Abanyamuryango ba Kiyovu SC baguze Bus ariko Visi Perezida w’iyi kipe Ntarindwa ahakana ko bayiguze  ndetse abwira UMUSEKE ko ikipe ye ‘idafite ubushobozi bwo kugura imodoka’ nk’iriya.

Kuri iyi ngingo yaje kuvuguruzwa na bagenzi be bakorana mu buyobozi bwa Kiyovu  Sports, bemera ko rwose iriya modoka yaguzwe kandi izakora mu nyungu z’ikipe.

Inyota y’ubuyobozi bwa Kiyovu niwo muzi w’ibibazo…

Hashize iminsi hari umwuka mubi mu banyamuryango ba Kiyovu biturutse ku ntambara y’amaambo hagati y’abagabo babiri bivugwa ko buri wese yiyumvamo ubushobozi bwo kuyiyobora aramutse atowe.

Juvenal Mvukiyehe( ibumoso) na Theodore Ntarindwa ubwo basinyishaga Eric Irambona muri Kiyovu bamuvanye muri Rayon Sports

Ubu mu bafana ba Kiyovu Sports, hari abari ku ruhande rw’umunyemari Juvénal Mvukiyehe( bivugwa ko ari we muterankunga mukuru wa Kiyovu Sports), abandi bakaba ku ruhande rwa  Thèodore Ntarindwa usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wayo.

Uku kutumvikana ni ko kwatumye Olivier Karekezi aba asubitse umugambi we wo kuza i Kigali kuyitoza, kugira ngo abanze arebe aho bigana.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

 

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Naho Kiyovu wari amabuye!
    Kuyoborwa n’umuntu uhubuka, ubusambo… kandi udashyira mu gaciro nk’uyu ni ukugosorera koko mu rucaca!
    Mureke umunyemari ushoboye unayizaniye kujya mbere ayifate ayisubize mu ruhando yahozemo…

  • Ariko ubundi uru rusambo rw’igakoni rwagiye kurwanira ibyo kwa Gatete I Murambi iwabo

    • Uyu mugabo koko yari yungirije Gatete kugeza yiruka, kandi nan’ubu aracyafite inyota yo kuyobora ndetse urabona n’aho aganisha aho ariho…
      Tubitege amaso

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *