Ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo: Ubushinjacyaha bwemeje ko yiyahuye | UMUSEKE

Ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo: Ubushinjacyaha bwemeje ko yiyahuye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyize hanze raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ryakozwe na RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Bukavuga ko byagaragaye ko yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Kizito yashyinguwe mu mpera z’icyumweru gishize

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, rigaragaza ko Ubushinjacyaha bwakiriye raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku iperereza ryakoze kuri ruriya rupfu rwabaye tariki ya 17 Gashyantare 2020.

Ubushinjacyaha buvuga ko iriya raporo igaragaza n’ibyavuye mu isuzuma rya gihanga ry’icyateye urupfu (Legal Autopsy) ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory ndetse bikerekwa n’umuryango wa nyakwigendera.

Ngo iriya raporo inakubiyemo ibyatangajwe n’abatangabuhamya babajijwe barimo abapolisi bari barinze aho Kizito basanze yapfiriye aho yari afungiye kuri Station ya Police i Remera.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bapolisi batashoboraga kumva ibibera mu cyumba nyakwigendera yari afungiyemo kubera intera yari iri hagati y’aho bari bari n’icyo cyumba.

Buvuga kandi ko umurambo w’uriya muhanzi wari icyamamare, bawusanze umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, mu ijosi ryawo hahambiriye umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga..

Iri tangazo rigizwe n’ibika bitandatu, risoza rigira riti “Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.”

Tariki ya 14 Gashyantare, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe Kizito Mihigo ngo ashaka kwambuka ajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe RIB yari yavuze ko Kizito akurikiranyweho ibyaha bibiri.

Nyuma y’Iminsi ibiri, mu gitondo cyo ku wa 17 Gashyantare, Police yatangaje ko basanze Kizito Mihigo yapfuye yiyahuriye aho yari afungiye i Remera.

Umubiri wa Kizito Mihigo wajyanywe gukorerwa isuzumwa muri Rwanda Forensic Laboratory ku Kacyiru ari na ho wavanywe ujya gusabirwa no gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.

Muri uriya muhango wo guherekeza nyakwigendera Kizito Mihigo, umubyeyi we Iribagiza Placidia yagarutse ku nyigisho abasigiye zirimo Urukundo no kubabarira, ati “Nange niba hari uwo nahemukiye musabye imbabazi.”

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

23 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Byakabaye byiza atari RIB ikoze iperereza kubera impamvu zumvikana.RIB n’ubundi yavuze ko KIZITO yiyahuje amashuka.Gusa nge nibaza ibintu nibuze 3: Ese muli Kasho z’u Rwanda habamo ibitanda n’amashuka?Mperuka bitabamo.Ese Kizito yari afunzwe wenyine?Ese bene wabo bahise berekwa umurambo akimara gupfa?Youtubes nyinshi ziravuga ko umurambo wa Kizito wari ufite ibikomere.Ese nibyo cyangwa sibyo??Ibyo aribyo byose KIZITO yababaje isi yose.Gusa nange nemera ko Kizito atagombaga gukoresha ubuzima bwe muli politike.Nubwo ikiza bamwe,ihitana benshi iyo badahunze.
    Amadini yitwaza bibiliya akanga kujya muli politike n’igisirikare,aba yirinze ibibazo byinshi.

    • KIZITO yakoresheje ubuzima bwe nabi.Iyo atajya muli politike ya RNC,yari kwiberaho neza.Byaje kuba umwaku aho afatiye ikemezo cyo guhunga anyuze “panya road”.Iyo byose abireka akajya kwiririmbira Bikira-Maliya,ntacyo yari kuba.Indirimbo yamukozeho ni ya yindi yise “Igisobanuro cy’urupfu”,aho yavugaga ko n’abandi bagomba kwibukwa.Yibagiwe ko aribyo byakoze kuli Ingabire Victoire.Bituma bombi babashinja gupfobya genocide.Iyo ukinnye politike nabi iraguhitana.Ugomba kwihakirwa “ibukuru”.Abatazi gukina politike,bazabaze Rucagu na Bamporiki basabye imbabazi mu izina ry’abah…bose bo mu Rwanda.Byatumye babona imyanya ikomeye.

      • Mu ndirimbo Kizito yasohoye avuye muri gereza, yitwa “Aho Kuguhomba Yaguhombya”, yari yarangije gutanga ubutumwa bweruye bw’uko atazasubira mu bya politiki n’indonke ziyikomokaho. Nyamara yari yafunzwe kugira ngo agaruke mu murongo yifuzwagamo!

  • Iri tangazo ntacyo rishobora guhindura ku biri mu mitima y’abanyarwanda basanzwe bakunda Kizito Mihigo, by’umwihariko abakristu gatolika. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Nyina wa Kizito yaratubwiye ati: ndamurekuye namwe nimumurekure aruhuke. Abafite amatwi yo kumva nibumve.

  • Ok niba aribyo koko, niko byagenze ariko mumenyeko hari idahishwa ibintu byose bibera kuri iyi si, kandi ihora.

  • Kizito ntakiri ku isi kandi yaguye muri cachot ya polisi. Uko niko kuri kw’ibanze. Ibindi……

  • Ntakitagira ihererezo, kandi ntawe uzatura nkumusozi, gusa bajye bageraho batinye Imana bamenyeko kubeshya ari cyaha.

  • Mbere y’uko polisi itumenyesha ko Kizito Mihigo yiyahuye, hari umunyamakuru wari warangije kwandika ku ifatwa rye agira ati: uwiyishe ntaririrwa. Ni umupfumu udasanzwe!

  • @Kamegeri, nanjye iriya nkuru yasaga n’ibika Kizito Mihigo tariki 15/02/2020, polisi itarabikora, ni iyo kwibazaho byinshi cyane pe:
    https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kizito-mihigo-uwiyishe-ntaririrwa

  • Byaba byiza hakozwe iperereza lyigenga yuko RIB yashyizwe mu majwi mu kuba ifite uruhare mu rupfu rwa Kizito. Nkekako niba ilyo perereza ritabaye urwikekwe ruzakomeza kandi igipolisi na RIB bizakomeza kuhatera isura nziza!

  • ubushinjacyaha bwagomba gukurikirana police yari irinze kizito icyambere muri brigade kirazira ko police yicara cg asinzira ikindi amatara arara yaka umupolice iyaba Ari maso Koko kizito ntiyarikubona uko yiyahura bivugako iperereza bakoze bafite ibyo birengagije icyakabiri kizito bamufatanye nabandi babatandukanyije gute bahuje icyaha urumva ko ibyo bavuga bidahura nibareke gukina kumubyimba umuryango nabakunzi be ubwoc iperereza rya RIB ninko kurega uwo uregera ukuri nuko kizito atiyahuye time will tell u

  • RIB nidushyirireho agafoto k’ubwo buroko Kizito yari afungiyemo, n’igitanda n’amashuka bibamo, n’imiterere y’idirishya ryaho, kugira ngo n’abagifite amakenga bahite bayashyira.

  • Bwana Mugemangango, wadusobanurira politique Kizito yakoraga iyariyo please ?! Niba inahari Se ubwo bivuze ko umunyepolitique wese w’i Rwanda agomba gupfa yiyahuye?! ??

  • Ni byiza cyane kuba ubushinjacyaha Bukuru bw’igihugu bwongeye kutwereka ko bufitanye na RIB imikoranire izira amakemwa.

  • Nibyo koko Kizito Mihigo yariyahuye.
    Umunsi ahimba indirimbo yise Igisobanuro cy’urupfu muri 2014, yahise yikatira urwo gupfa. Twese turabizi neza ko hagati ya 1990-1994, mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika. Ntiyari abizi se ko ariko kuri isi yose igomba kumenya muri rusange, n’abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko? Narrative yindi yazanye iteye ubwoba yayivanye hehe?

  • Kizito dukomeje kumwifuriza iruhuko ridashira, Imana imutuze mu bayo ahatarangwa amarira n’urwango. Kizito yarafunzwe na RIB nkuko twabibwiwe kandi agwa mu maboko yayo, iyo RIB ni nayo yakoze iperereza ku rupfu rwe, biragoye kwemera ibyo ivuga, hari hakenewe iperereza rikozwe n’abigenga kandi iryo ryo ntirishoboka nkuko umuvugizi wa RIB yabyivugiye ko nabo bashoboye kuryikorera. Urupfu rwuno musore rwabaye error ikomeye, ingaruka zayo ubu nibwo zirimo kuboneka aho ntawukizera ibivuzwe na RIB cyangwa ngo yizere umutekano hamwe nayo, izindi zo zizagaragara mu minsi iri imbere kuko abanyarwanda dukunda guceceka. Ese RIB yazadukoreye video ku cyumba Kizito “yiyahuriyemo”, ikatwereka idirishya yaziritseho amashuka yifashishije mu kwiniga, ikatwereka aho uburinzi bw’abahafungiye buba buherereye kugirango umuntu yiyahure ntibwumve, ikatwereka abari bari ku burinzi icyo gihe nibindi byatuma impaka zishira? Harundi mugabo wigeze gupfa polisi ivugako uwamugonze Ko ngo imufite ko arikongo agifite igihunga ko nikimara gushira bazamwerekana, hashize imyaka igera muri itanu uwo mwishi ataragaragara. Ubwo harya mwumva polisi na Rib zakwizerwa gute? Hari umwana w’umukobwa wakaswe ijosi mu bihe byashize polisi itubwirako yishwe n’umukozi warumaze iminsi amukorera, uwo mukozi nanubu ntaraboneka yarabuze, hari abaraswa ngo bacitse cyangwa bambura imbunda abapolisi kandi bari ku mapingu amaguru n’amaboko, ingero ni nyinshi z’ibintu bikorwa polisi na rib bikabura ibisobanuro bifatika biha abanyarwanda. Ibi ntabwo bikwiriye kuko aho bituganisha si heza namba. Umuseke ndabemera mureke Ka comment kanjye gatambuke.

  • Mureke dukore akazi rwose. Isi imaz imyaka itabarika ariko nayo nimbi cyane ntijya itwigisha. Muravunwa mwese nubusa rwose. Yaba yarishwe, yaba yariyahuye, byose Ni Aya na Aya! Ese mwe iyo murya ibijumba muba mwibuka ko Ari ibinyabuzima? muba mubirira iki c? Ni bangahe batarya inyama? ziva kuki? Inka cg ihene bizazuka? ama few mufite Ni ayande? ariko mwabaye mute? abishimye nababwira iki? abababaye c mwe murazira iki? Dore aho nibereye! Nzabandora Ni mwene wanyu. Ntimuzampeho!!!!! bye.

    • @ Wowe witwa Yampayinka,menya ko Inka n’Ihene bitazazuka.Ku Munsi w’Imperuka,hazazuka abantu bapfuye bizera Imana,ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu wabivuze muli Yohana 6:40.Niba nawe ushaka kuzazuka,reka kwibera gusa muli shuguri,ahubwo ubifatanye no gushaka Imana.

  • Kizito ntago yiyahuye kandi nta gitangaza kirimo kuba abanyarwanda batemera ibyo RIB ibabwira. Kuko nta gihe narimwe uwakoze icyaha ariwe ukora enquete. Mu bakoze isesengura kuri iyi rapport David Himbara niwe wakoze analyse ngufi kandi isobanutse. Reka ngerageze gushyira mu kinyarwanda ibyo yavuze: “itangazo rya leta rya mbere nyma ya enquete ryatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha ni urwego rushinnzwe rushinzwe kuzana mu nkiko imanza z’abantu bashinjwa kutubahariza amategeko. Ni gute ubushinjacyaha bw’u Rwanda aribwo bwatangaje ibyavuye muri autopsie ya Mihigo? Umushinjacyaha yihaye ububasha adahabwa n’tegeko bwo kuba umuganga usuzuma umurambo.

  • Kizito ntago yiyahuye kandi nta gitangaza kirimo kuba abanyarwanda batemera ibyo RIB ibabwira. Kuko nta gihe narimwe uwakoze icyaha ariwe ukora enquete. Mu bakoze isesengura kuri iyi rapport David Himbara niwe wakoze analyse ngufi kandi isobanutse. Reka ngerageze gushyira mu kinyarwanda ibyo yavuze: “itangazo rya leta rya mbere nyma ya enquete ryatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha ni urwego rushinnzwe rushinzwe kuzana mu nkiko imanza z’abantu bashinjwa kutubahariza amategeko. Ni gute ubushinjacyaha bw’u Rwanda aribwo bwatangaje ibyavuye muri autopsie ya Mihigo? Umushinjacyaha yihaye ububasha adahabwa n’tegeko bwo kuba umuganga usuzuma umurambo. Ubundi iyi rapport iba yari ikwiye gutangazwa na muganga kuko ntago uri umunyamategeko (ubushinjacyaha) kuko nta bubasha abifitiye.” Rero leta nikomeze ivuge ibyo yishakiye ariko nta muntu numwe wemera ko Kizito yiyahuye kuko muri public criminal procédures ibyo umushinjacyaha yakoze ntago bibaho!

  • Mu gitaramo Kizito yakoreye ahantu nabonaga hameze nko muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali, kuri video y’indirimbo yise Iteme hagaragaraho abayobozi benshi. Barimo n’abacurabwenge bafite imvi z’uruyenzi, batakemera ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika. Yararirimbaga ukabona kimwe n’abandi bari bahari bariho baribaza byinshi pe. Abagira amatsiko bazongere basubiremo neza amashusho y’iriya ndirimbo. Maze mbabaze ngo: abantu batacyemera ibyo Kliziya Gatolika yemera kandi yigisha, bari baje gukora iki muri iriya concert?

  • Igitabo Kizito yasize yanditse nicyo gishyira hanze iby’urupfu rwe! Kuva yapfa, igipolisi cyacu cyaterewe icyizere ndetse n’ubutegetsi muri rusange,, mu gihe Kizito arimo abona ibihembo mpuzamahanga. Ndetse bisasa n’aho azahabwa icyubahiro cy’ubutagatifu! Uwibaza yibaze kandi yisubize.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *