Ibyishimo ni byinshi, Rusesabagina yarafashwe – Mayor Habitegeko – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:04 37

Ibyishimo ni byinshi, Rusesabagina yarafashwe – Mayor Habitegeko

Umuyobozi  w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko yabwiye UMUSEKE ko inkuru y’uko Paul Rusesabagina yafashwe yamushimishije nk’uko yakwishima yumvise ko Shitani Sekibi yafashwe. Ngo ntaho bataniye kuko bose icyabo ari ukwica, gusahura n’andi mabi yose!

Meya Habitegeko( Photo@Intyoza.com)

Ku wa Mbere taliki 31 Kanama, 2020 Urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rufite Paul Rusesabagina ndetse ruhita rumwereka Abanyamakuru.

Yabaye inkuru y’umunsi n’ubu ifatwa rye riracyavugisha benshi bibaza uko byagenze n’ikizakurikiraho.

François Habitegeko avuga ko we n’abatuye Nyaruguru bakiriye neza iriya nkuru, ngo kera kabaye uwo afata nka “Shitani’ agiye kugezwa imbere y’ubutabera yisobanure ku byo aregwa.

Umuyobozi w’Akarere umaze igihe mu nshingano kurusha abandi (Amaze imyaka 10 ibura amezi atatu), avuga ko ibitero by’imitwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina yishe abaturage benshi bo mu Karere ke barimo n’uwahoze ari Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, akaba yari n’Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Nyabimata.

Abajijwe niba kugereranya umuntu na Shitani Sekibi bitaba ari ugukabya, Mayor Habitegeko yasubije ati: “Ntaho bataniye! Ari Satani arica kandi na Rusesabagina yatwiciye abantu! Ubwo se urumva bataniye he?”

Ku ngingo y’uko umuntu ahora ari umwere igihe cyose ibyo ashinjwa urukiko rutarabimuhamya, Habitegeko yavuze ko ibyo ari iby’abanyamategeko kandi ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda ko buzakora akazi kabwo.

 

Umutekano ni wose i Nyaruguru…

Mayor François Habitegeko yavuze ko Akarere ayoboye ubu gatekanye kuko abaturage n’ingabo bakorana mu gucunga ko nta wundi mwanzi wabatungura.

Ku rundi ruhande ariko ngo ntibivuze ko ntawabaca urwaho. Ati: “Umutekano uraganje muri iki gihe, ingabo zacu ziraturinze, ariko ibyo ntibivuze ko baduciye urwaho batatugirira nabi, ariko turindiye iwacu.”

Rusesabagina Paul wabaga i Burayi no muri Amerika, ari no mu bashinze banateraga inkunga imitwe ihungabanya Umutekano w’u Rwanda irimo MRDC-FLN yanagiye igaba ibitero mu Rwanda.

Biriya bitero byagabwe mu bice binyuranye byo mu Ntara y’Amajyepfo birimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe, byaguyemo bamwe mu Banyarwanda ndetse byangiza byinshi birimo imodoka zatwitswe.

Rusesabagina arakekwaho ibyaha birimo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Rusesabagina wafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda n’iz’Amahanga, ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Remera.

Uyu mugabo wanagarutsweho muri Filimi Hotel Rwanda igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamugize icyatwa ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, ariko hari bamwe bavuga ko yitwaye nabi kuko yakaga abantu amafaranga bari bahungiye muri iriya hoteri.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

30 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hhhhh uyu mugabo kwashaka kuzarusha Bamporiki gusaba imyanya ra!!!!!!
    Newhabitegeko uyu ariko azabazwa icyo yamariye benewabo bahejejwe inyuma namateka kuva yafata ubutegetsi yisahurira gusa abo benewabo amavunja akaba abamaze, nagere i cyahinda yumve imiborogo bafite

  • Ubwo budepite usaba rwose FPR izabuguhe.

  • Bernard Makuza, Bamporiki, Nduhungirehe, Habitegeko… Urutonde rw’abishimiye ifatwa rya Rusesabagina ruragenda rwiyingera. Icyo bariya bose bahuriyeho….
    Heheheee! Uzi ko nari ngiye kukivuga!!!

    • Ubivuze neza ko ntari numva Rutaremara,Businjye nabandi nkabo bagiricyo bavuga?

  • Ngirango nawe mugihe ke ahabwa imidari yavugaga meza arutaya! Amagambo asize yo turayamenyereye naba evode nabandi barayavuze.
    Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, tujye twisabira umugati ariko tunashyiremo ubwenge tuvuge abaze

  • Bose bahuriye kububwa

  • Binyibukije muri 1990 abayobozi barushanwa kwishimira ko Rwigema yapfuye! Abanyarwanda duhindura akarangi ariko imbere duhora turi ba bandi. Byagera ku bategetsi barengera imbehe zabo….

    • Wowe wiyise akumiro ntukagereranye ibitagereranywa ,Rwigema yapfuye abo bategetsi b u Rwanda bishimiye ko yapfuye urumva bihuriye he n ibya rusesabagina wica abaturage mu gihe Rwigema yarengeraga abana b u Rwanda bakandamijwe kubera uko bavutse bagatsembwa abasigaye bagahaguruka ngo bahangane n izo nterahamwe .Rwigema yapfuye nk intwari yitangiye abatsembwaga naho undi we arazira ubugome bwo kwica inzirakarengane.

      • Zimba we! Niba wemera ko Rwigema yarwaniraga abatutsi, kuki urwanira abahutu cyanga se urwanira abahutu n’abatutsi atakwitwa intwari? Abafaransa baravuga ngo “rira bien qui rira le dernier!” Mu rugamba abanyarwanda barimo – dore ko ntawe uratsinda intambara – twirinde kwumvisha abandi ko hari ubwoko buruta ubundi.

  • Ubutaha Meya Habitegeko azadusangize ku makuru y’abantu yarokoye muri 1994, maze tumugire intwari yacu mu mwanya wa Rusesabagina wahemukiye igihugu ashinga umutwe wa gisirikare wo kugitera.

  • Ni byiza cyane kuba Meya Habitegeko ahagurukiye kwamagana abarangwa no kwica no gusahura. Nakomereze aho.

  • Hari umugabo uherutse kuvugango aho bari muri hoteli hamwe Rusesa yakoraga ngo yabahaga ibiryo bikeya ntibahage, igihe interahamwe zari ziri kutwica dutunzwe n’imisigati y’amasaka no gucukura ibijumba uwo wundi we ikibazo yarafite ni ukurya ifiriti nkeya. Habitegeko nawe ati ndishimye kuko gufata Rusesa ni nko gufata shitani, hhhhhhhhhh abayiru we, ariko babaye bate koko? Naherutse bamporiki, evode na nduhungirehe aribo bayivuzaga bakayica umurya none Makuza na Habitegeko nabo bati ntimudutange gusoma kuriyo ntango. Rusesa agiye kubazwa ibyo yaba yarakoze ariko harabo mbona bazabazwa bavuze mu mateka yabo. Ese iriya nkuru yindi bataratubwira nisohoka nkuyu Habitegeko azajya he.

    • @Rutabayiru, ndumva ba nyakubahwa uriho ubatega iminsi y’ibyo bavuga!! Ni nka bimwe bya “Gahanga Gahanga wishwe n’iki?”. Nako kati: “nazize urw’abagabo ariko wowe uzazira ururimi rwawe”. Iyo migani ntikigishwa mu mashuri, ariko imyinshi kuri Internet irahari.

      • Habitegeko uyu wigize igitangaza azatubwire niba yaricujije ivangura ryari ryaramurenze yiga mu I seminari ku karubanda.
        Nakomeze abeshye abamubona mu itangazamakuru hamwe n’abayobozi bakuru asigasira umugati we na ho abamwegereye turamuzi neza ko umutima we ntaho utaniye n’uwa Rusesabagina.

  • Naze kabisa aburanishwe, imbere y’abaturage arebe inzirakarengane yabujije umutekano. Kandi bagukanire urugukwiye. Iki ni igitego Leta itsinze kabisa, Sankara, Rusesabagina, abasirikare bakuru mu mashyamba ya Congo,…..bafashwe mpiri….

  • Ibyo Rusesabagina yaba ashinjwa byose, kandi ukuri kwabyo kuzerekanwa n’urukiko ruzamuburanisha, runahereye kubyo yivugira ubwe, ntibivanaho wa mugani wa kinyarwanda ugira uti: Umugabo m……………. aseka imbohe.
    Jye mbona muri mabuso naho harabaye iwabo wa twese ha mbere (habanziriza Rusororo) uwashaka yajya avuga aziga. Iyo urebye ukuntu imfura nyamfura zisigaye mu Rwanda ari imbarwa, nibwo ubona neza ko jenoside yakoze ishyano mu gihugu pe!

  • Ibya Rusesabagina ko biriho bivugwa n’abayobozi bo mu butegetsi nyubahirizategeko, bikavugwa n’abashingamategeko, ba Ministri, ba Ambassadors, ba Meya na ba Senateri bakaba bariho bamuhamya ibyaha mu itangazamakuru ataraburana, nta rwego rw’ubutabera muri rusange, rw’ubucamanza by’umwihariko tugifite? Si ukumuranira icyaha ni gatozi, ariko abavangavanga inshingano z’inzego jye mbona banduza isura y’ubutabera bwacu bitari ngombwa.

    Aka kajagari kari mu buyobozi bw’igihugu ni bwoko ki? Karaza gucika bigenze gute?

  • Uyu mugabo habitegeko niko yabaye agira ubuhubutsi bwo gushinja ibyaha abo bitarahama!! Afungisha abakozi yarangiza akazengura mubandi nabaturage aremesha inama abasobanurira ibyaha byabo yafungishije anabibahamya, byarangira bugacya ubutabera bwabafunguye ushyize mu kuri namategeko, bagaruka akaburaho akwirwa agatangira kubahiga no kubatoteza, doreko harinabo agambanira akabirukana inzego zibishinzwe zikabagarura akabayobora abareba ayingwe bamwe akabirenza mu mayeri, ariko hakaba nabo bagihanganye yabuzo akoraho ndetse akazanabaaiga!! Iyi munyangire kandi akayicengeza mubo bayoborana nabo bakabisamira mukirere hato ngo atabirenza erega nabo!! Nkubu koko ariya namagambo yumuyobozi uzubwenge kuvuga kuriya ku muntu ukekwaho ibyaha, ukiri nogukorwaho iperereza byongeye?? Kiriya nicyaha amenyereye yakabaye ahanirwa, ariko amenyeko ihora ihoze abo bapfumu be baramubeshya ntazi imbere he najye yubaha kiremwa muntu

  • Eeeeh uyu mutegetsi amagambo avugako ntabwenge ashyiramo?? Mubike iyo record nawe harigihe bizaba ngombwako abibazwa atazahakana kontabyo yavuze!! Apfaniki numwe wavuze ati Musenyeri naba numwere azajye ahandi cg umwe wavuzati Musenyeri ibyingo abizate?? Wa mutegetsi we ntunakura isomo kuraba utanarutaga ngo wibaze ubutegetsi bwabo cg uwo mugati ubu bihagaze bite ubigereranya nabo bashinjaga ibyaha nkuko kwawe?? Ahaaaa ngaho ryoherwa numugati maye, nibakongere wavuze neza da

  • Aba bagabo nubwo ngo baba basaba imyanya, leta ijye iyibaha ariko inabagire inama nabo barakabya. Rwose ntitugashukwe nakamanyu kumutsima, umuntu uzi ubwenge ntabwo yafata undi ngo nuko ari munzu yimbohe ngo amugerranye na shitani kandi ntanibyaha ubutabera buramuhamya. Niyo bwabimuhamya, ntabwo yaba ari nkashitani rwose, mugusaba umugati kwacu ntitukagerekeho gukabya, nkekako abawutanga bazi ubwenge sibyo bashingiraho bawutanga

  • Mayor Habitegeko yakabije kabisa. Yikosore ku magambo mabi yakoresheje

  • Nangwa na Rusesabagina we afungiwe ahantu hasobanutse wowe igihe bazakubohera bazagukurura mu muhanda wicuze ako karimi kawe. Ese ko mbona ukiri muto kandi ko karushya ihamagara urumva uzageza mu myaka 60 ugikeza iyi ngoma? cyangwa uzamera nkabariya bari gupfira iyontazi?

  • Umunyamakauru atabeshye ayamagamba atanavugwa numuyobozi wumudugudu wa buzinganjwiri, yavuzwe numuyobozi wakarere? Ashingiye kuki? Nonese Mayor azi Shitani cg Sekibi kuburyo yabigereranya numuntu mugenzi we ngonuko akekwaho ibyaha cg ngonuko ari mu bibazo? Amagambo nkaya nibari nayo amurambishije kubutegetsi, arahemukira ahazaza he nahumuryango we, kuko ibi nicyaha kidateze gusaza, uriya atuka afite umueyango ushobora kuburuta nuwo mayor uwo afite, ntibikwiye rwose, habwo koko niba dufite ubutabera bwakabaye bumukurikirana kiriya cyaha cyo kubwiyitirira no gusoma imanza zitaracibwa. Abantu nkaba leta ibaha akazi babona bazagezahe igihugu koko? Buriyase abayobora batekereza nkawe cg munsiye, igihugu cyacu cyaba kijyahe? Mayor uwo yibukako hariya Rusesabagina ari cg nahandi azajya isaha nisaha yahamusanga?
    Abamukunda bamugire inama agabanye amagambo niba nta nabajyanama cg abanyamategeko akarere ke kagira. Twese ibyaha byakozwe ntawwabyishimira, ariko ubutabera ntiburatubwira uwabikoze, butubwira abo bufite bakeka, ntampamvu rero yokubatera amabuye

  • Rugamba Sypriyani yararirimbye ngo Inda nini muyime amayira.ubanza aramutse agarutse mu Rwanda amagambo yamushirana.

  • Mpora nibaza niba abanyarwanda haricyo twakuye mumateka ataranahonga mumyaka 26 gusa? Nsoma Rushyashya nkabona ni nka Kangura ya ba ngeza Hassan, nakumva ba Habitegeko ,Bamporiki nabandi bakunda kuvuga no kwandika cyane ngo bumvwe nibukuru bakanyibytsa ba ngirumpatse ba ba nzirorera! Ese muzi abahezanguni babsnyapolitiki bishimiye ko Rwigema yapfuye bakajya guhamba imitumba?ubu se bari he di? Ese Rucagu ntazi gukoresha twitter? Umuntu wize muzima uyobora Akarere muri 2020 yishimira kubohwa kumugabo mugenzi we? Gufatwa no gufungwa kwa Rusesabagina ni ngombwa kuko haribyo u Rwanda rumukurikiranye ho ariko executif power nireke ubutabera bwigenge bukore akazi ibyaha nibimuhama rwose ahanwe naba umwere asoke! Ariko iyi mpiri nimpirita yaba bagabo nicogore….ese ko mureba none ejo hahatse iki bwana Habitegeko? Mureke dukorere igihugu biri wese munshingano ze ..umuntu utasinze utasaze yita undi shitani knd ngo ayobora Akarere kubutaka butagatifu aho bigisha impuhwe ubupfura no kubabarira! A yiga Rwanda we

    • Kumugani wabandi ati bazi no kubahitamo cyakora. Murebe namwe icyo bamuciyemo kugirango bamuhe uriya mwanya. Muramenya byinshi bituma avuga nibitari ngombwa.

      • Ariko se ko mbona ari jye mwihaye jyenyine, ntihari ba Doctors 2, ba Engineers, Lowyers n’abandi benshi bamwihakanye kuva kera, bakagera n’aho basinya muri Hotel imwe yo muri Kigali?
        Mwandetse nanjye nkabivuga uko mbyumva?

  • Akazi nkaka nogucinya inkoro nkuko nzahera mubushomeri nomubukene ntabyo bashobora pe!! Nkatuka umuntu ntazi tutagira nibyo dupfa mgobakunde bambone neza bampe umwanya mu butegetsi!!! Iyo myanya nirorere

  • Abagabo barapfa hagasigara izimoka gusa.

  • Mbona hagowe abo uyu mugabo akoresha, abo bayoborana nabo ayobora kuko ndabona ari muri bamwe bigirira ubwenge bwo kumunwa ariko ku mutima no mu mutwe ntakibereyemo!!!! Amagambo avuga agaragaza uwo ariwe, mbona ubutegetsi bwe buzarangira nkubwaba ba evode nabandi nkabo baba bibeshyweho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *