Ibyo ngezeho byose muri Muzika mbikesha Tom Close- The Ben - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:36 19

Ibyo ngezeho byose muri Muzika mbikesha Tom Close- The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben avuga ko ko ibyo agezeho byose muri Muzika abikesha mugenzi we Dr Thomas Muyombo AKA Tom Close kuko yamufashije kwinjira muri Muzika.

Tom Close na The Ben bagiye bakorana indirimbo

Mu kiganiro The Ben yagiranye na RBA yabajijwe ku cyo yavuga ku muhanzi Tom Close basa nk’abatangiriye rimwe umuziki ndetse bamwe mu bakunza umuziki nyarwanda ntibabashaga gutandukanya amajwi yabo kubera uburyo bombi bari bafite ijwi rinogeye amatwi.

The Ben yavuze ko Tom Close babaye abavandimwe kuva muri 2007 ubwo we yigaga mu mashuri yisumbuye mu gihe Tom we yigaga muri Kaminuza.

Avuga ko icyo gihe ari bwo Tom Close yamusabye kwinjira mu muziki kubera impano yo kuririmba yamwumvanaga.

The Ben avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira urugendo rwa muzika ubu akaba ari umuhanzi uhanzwe ijisho n’abanyarwanda benshi ndetse n’abatuye mu karere k’Iburasirazuba bwa Africa.

Ati “Navuga ko ibyo ngezeho byose navuga ko mbikesha Tom, birumvikana mbere na mbere mbikesha Imana ariko yabinyujije muri Tom Close.”

Akimara kuvuga ibyo, Umunyamakuru Nzeyimana Lucky yahise ashyira ku murongo umuhanzi Tom Close wari ubakurikiye yifashishije ikoranabuhanga rya Skype, The Ben asa nk’utunguwe byumvikana ko yishimiye kubona umuvandimwe we [muri muzika].

Tom Close avuga ko ntakidasanzwe yakoreye The Ben uretse kumwereka inzira kandi ko ibyo yakoze na we yikoreraga kuko bombi byabagiriye akamaro.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umuganga akaba anayobora ishami ry’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso rya Kigali, yavuze ko The Ben ari umuhanzi ufite ubuhanga budasanzwe.

Mu kiganiro Tom Close na we aheruka kugirana na RBA, yavuze ko aramutse agize inshingano zo gukurikirana inyungu z’abahanzi, yakorana n’abahani babiri barimo The Ben.

Ati “The Ben mufata nk’umuntu udasanzwe nk’umunyamuziki u Rwanda rwagize.”

Aba bahanzi bombi bamamaye mu njyana ya R&B, bari mu bahanzi bayoboye muri iyi njyana mu Rwanda, bagiye banakorana indimbo zitandukanye zirimo ‘Sinarinkuzi’ yo mu bihe bya cyera ndetse n’iyi Thank You ya vuba.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *