Ibyo Niyo Bosco yatekereje ari muto birabaye, yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire | UMUSEKE

Ibyo Niyo Bosco yatekereje ari muto birabaye, yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bagezweho mu Rwanda yahuje imbaraga n’umuhanzikazi Aline Gahongayire afata nk’icyitegererezo mu muziki basohora indirimbo bise ‘Izindi mbaraga’.

Niyo Bosco avuga ko kuva kera yafataga Aline Gahongayire nk’uw’ikitegererezo

Abantu bageze ku bintu bifatika mu buryo bugaragarira amaso, ntabwo ari uko ari abahanga mu bwenge cyane kurusha abandi, ahubwo ni uko hari ibintu baba barahisemo kugenderaho mu buzima bwabo ndetse bakabyubahiriza nk’aho ari ihame.

Hari muri Kanama 2019 mbere gato y’uko Niyo Bosco yinjira mu muziki, yavuze ko Umuhanzikazi Aline Gahongayire ari mu bo akunda cyane ndetse afata nk’ikitegererezo muri Muzika Nyarwanda baramutse bahuye bagakorana indirimbo zaba inzozi z’ubuzima bwe yaba akabije.

Icyo gihe ubwo bari mu kiganiro na M Irene, Umuhanzi Niyo Bosco na Guitar ye yahujwe na Aline, wari umunezero hagati ya bombi banoza umushinga wo kuzakorana indirimbo washyizweho akadomo ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.

Niyo Bosco yari afite inzozi zo gukora umuziki zirimo kugenda zigerwaho uko iminsi yicuma, kuri ubu indirimbo ‘Izindi Mbaraga’ ari kumwe na Aline Gahongayire yamaze kugera hanze, ibi bikaba bikubiye muri zimwe mu nzozi n’ibyifuzo bikomeye Niyo Bosco yari afite mbere y’uko atangira gukora umuziki we.

Kuri Shene ya YouTube ya Aline Gahongayire kuva ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 92,207 bakiyongera, iherekejwe n’ibitecyerezo 1,064 ubwo twakoraga iyi nkuru.

Wasura UMUSEKE TV ukareba iyi video n’izindi

Ibi bitecyerezo byose biherekejwe n’amagambo y’ishimwe ku Mana kubera umunezero w’iyi ndirimbo.

Niyo Bosco ati “Iyi ni indirimbo y’isezerano, ni indirimbo ya kera twapanze ntarakora indirimbo iyo ari yo yose. Ni indirimbo y’igitangaza kandi izagera kure.”

Akomeza agira ati “Mfite ishimwe rikomeye mu mutima wanjye mpora mbwira lmana ntako itakoze kuko mu mwaka umwe umuziki wanjye urazwi hose haba mu Mujyi no mu cyaro, ni ibintu bidasanzwe kuri njye.”

Ku bw’iyi ndirimbo Aline Gahongayire yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe ku buryo bukomeye ko ‘Izindi mbaraga’ bayiteguye umwaka wose.

Ati “Ndanezerewe, numva nuzuye amashimwe mu mutima wanjye kuko lmana inshoboje gukora iyi ndirimbo, ni izindi mbaraga.”

Niyo Bosco umusore ukiri muto Ahamya ko lmana ikomeye ntacyamutera ubwoba ku buryo n’ikibazo cy’amaso yakirenze ahubwo arangamiye gukora lmirimo myiza izamuherekeza nyuma y’ubu buzima.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music naho amashusho ayoborwa ndetse anatunganywa na Bob Chris Raheem ikaba iri mu ndirimbo ziri kurebwa cyane no gucurangwa mu minsi micye imaze hanze.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *