Girl in a jacket Ibyo twumvise ni ukuri?- Rayon ibaza Kiyovu niba koko yarasinyishije Kimenyi | UMUSEKE

Ibyo twumvise ni ukuri?- Rayon ibaza Kiyovu niba koko yarasinyishije Kimenyi

Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports iyibaza niba koko barasinyishije Kimenyi Yves kuko bo babyumvise mu itangazamuru ariko bikaba bitaranyuze mu buryo busanzwe bwo kugura abakinnyi.

Kimenyi aherutse gusinya muri Kiyovu

Mu ibaruwa ubuyozi bwa Rayon Sports bwandikiye ubwa Kiyovu, babajije niba ibyo bumvise mu itangazamuru ko basinyishije Kimenyi Yves wari umunyezamu wabo koko ari byo kandi yari agifite amasezerano y’iyi kipe.

Bati: “Tubandikiye iyi baruwa kugira ngo tubabwire ko twatunguwe no kubona mu bitangazamakuru umwe mu bakinnyi bacu ariwe Kimenyi Yves asinyanya amasezerano n’uhagarariye ikipe yanyu mu gihe  nta biganiro  byigeze biba hagati y’impande zombi ngo harebwe niba yerekurwa cyangwa bitakunda”.

“Umukinnyi kugeza magingo aya afite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports kandi na we yemera ko nta Release letter afite, tukanakurikiza amabwiriza FIFA yahaye FERWAFA ku buryo amasezerabo y’abakozi yazarangizwa muri ibi bihe bya Covid-19, twashakaga kubabwira ko nba mushaka uwo mukinnyi byibura mwubahe uburyo transfer y’umukinnyi utari warangiza amasezerano ikorwa.”

Kimenyi Yves wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports, yasinyiye gukinira Kiyovu SC imyaka ibiri. Ahabwa Miliyoni 16 FRW.

Mu ntangiriro za 2020 yari ari mu banyezamu 14 bo mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC, aho ayaje kwegukana kiriya gihembo cyatanzwe na televiziyo yo muri Tanzania.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • “Mu masezerano basinye icyo gihe bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera tariki ya 30 Kanama 2019 batarishyurwa yose, amasezerano nta gaciro azaba agifite.Amakuru avuga ko ayo mafaranga yari asigaye ntayo bigeze babona, ku buryo basinye mu yandi makipe bumva ko amasezerano yabo yataye agaciro”.(Ibi ni ibyanditswe n’igihe.com)
    Ngaho rero. Niba POLICE FC na KIYOVU Sport baragendeye kuri aya masezerano, ubwo ITANGISHAKA Bernard arashaka iki? Kuko jurdiquement ntamasezerano yabaye. NIBA KOKO IBI ARIKO BYANDITSE MU MASEZERANO. Ahubwo baba baratinze kugenda. Bivuze ko nyuma ya le 30/8/2019 bakinaga nt’amasezerano. Ubwo akazi bakoze nyuma yayo matiriki kasaga nko kubishyura 25% by’amafaranga RAYON SPORT yari yabemereye. Ntabwo wakwishingikiriza amategeko ya FIFA agenga umukinnyi mutagifitanye amasezerano. Aha ni inkiko zisanzwe zaruca rwose. MBEGA RAYON!!!!!!! NTIYOBOWE KOKO!!!

  • Wowe wiyita segahinda gabanya amarangamutima dutegereze ukuri nyako

    • Buriya se Hari amarangamutima ashyizemo ra! Aravuga ibivugwa, ahubwo ubanza ari wowe ufite amarangamutima. Niba Koko Rayon yemera ko itabahaye ibyo yabagombaga ku gihe, ndumva ntacyo bagihuriyeho niba Koko mu masezerano Bari bafitanye iyo clause yari irimo.

  • Buriya se Hari amarangamutima ashyizemo ra! Aravuga ibivugwa, ahubwo ubanza ari wowe ufite amarangamutima. Niba Koko Rayon yemera ko itabahaye ibyo yabagombaga ku gihe, ndumva ntacyo bagihuriyeho niba Koko mu masezerano Bari bafitanye iyo clause yari irimo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *