Iby'uko ashakishwa na Uganda ni ibihuha, ntabwo arwaye Coronavirus -Delphine twaganiriye - UMUSEKE
  • 28/03/2020 8:42 47

Iby’uko ashakishwa na Uganda ni ibihuha, ntabwo arwaye Coronavirus -Delphine twaganiriye

Ikiganiro na Delphine

Mu kiganiro Umunyarwandakazi wanditsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, ndetse n’Umuseke wari watangaje inkuru y’uko ashakishwa n’inzego za Uganda, yabeshyuje aya makuru avuga ko yavuye Dubai muri Gashyantare, aza guhura n’umukozi wo mu rugo rw’inshuti ye, arwaye bakeka ko ari we wamwanduje, ariko we ubu ni muzima ari ‘mu kato i Gikondo’.

Delphine ari mu Rwanda

Twamubajije aho iriya nkuru yavuye, ati “Nange sinakubwira aho byaturutse, uko byagenze hari umuntu twahuye uwo munsi nari navuye Dubai, Umudamu w’inshuti arantuma mujyanira ibintu iwe.

Nyuma umukozi we yaje kurwara bakeka ko ari Coronavirus, nyuma Abayobozi barababaza ngo hari umuntu waje aha wavuye hanze….”

Delphine yavuye Dubai muri Gashyantare 2020, icyo gihe amaze gushyira uriya mukozi ibyo yari yatumwe n’inshuti ye, telefoni ye yavuye ku murongo, igihe wa mukozi bahuye yari arwaye, Ubuyobozi bwo mu Rwanda bushakisha nomero ya telefoni ya Delphine irabura.

Ati “Telefoni ntiyari iriho, bafata umwirondoro w’indangamuntu, bajya iwacu aho mvuka, babaza niba mpari.  Umubyeyi yahakanye ko mpari (aho mvuka), ubwo baragenda bakomeza kunshakisha.”

Hashize umunsi umwe ibinyamakuru byitangiye kwandika inkuru ngo yarabuze. Chimp Report cyo muri Uganda cyanditse ko “hari Umunyarwandakazi woherejwe kwanduza coronavirus muri Uganda”, akaba ashakishwa n’inzego za Uganda, ariko iyi nkuru ntiyari yo.

Delphine ati “Jye ntabwo nari nabuze banshakiye aho ntari ndi. Banshakiye aho mvuka ariko nari aho ntuye.”

Nyuma ngo abo mu rugo iwabo (ababyeyi be) baramuhamagaye bamubwira ko hari abaje kumushakisha ‘ngo yaba arwaye coronavirus”.

Yabwiye Umuseke ko yari yamenye mbere amakuru y’uko uriya mukozi wo mu rugo arwaye, ariko akavuga ko atazi impamvu kuko we yabonanye na we mbere (muri Gashyantare 2020) kandi nta kibazo afite.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, (tariki 20 Werurwe 2020) Delphine yasabwe n’ubuyobozi bw’aho atuye kujya kwa Muganga i Gikondo ngo bamusuzume bamenye niba ari muzima, icyo gihe yafashwe ibizamini arataha.

Ejo hashize ku cyumweru tariki 22 Werurwe, yongeye gusabwa n’ubuyobozi gusubira kwa Muganga aho yasuzumiwe agategereza ibisubizo ari “mu kato”.

 

Ibyo kujya Uganda

Uyu mukobwa avuga ko kera yigeze kujya Uganda amarayo iminsi, akaba akeka ko umubyeyi we yaba yaravuze ko yabaye Uganda ubwo yabazwaga, ariko we ngo ntabwo aherukayo.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko se uy mutu ko mukomeza kuvuga ko mwavuganye nawe mukaba mutanabasha kumufotora, ni iki kitwemeza ko uwo mwavuganye na we ari we koko?

  • Hagire uhuza izi nkuru zombi ambwire niba hari icyo yiyumviramo:
    1) umwe ati twavanye Dubai, undi ati: ni umukozi w’umugore w’inshuti yanjye nashyiriye ibintu. Ese yabimushyiriye muri uganda aciye hehe ko imipaka imaze umwaka ifunze?
    2)Umukobwa ati ntacyo ndwaye ariko ndi mu kato i Gikondo: aracyakora iki mu kato niba yaraje mu kwezi kwa kabiri? Ubundi kamara iminsi 14 gusa. Ahubwo se yakagiyemo ate ko kugeza mu kwezi kwa gatatu hagati abantu bari bakiva Dubai bagahitira mu ngo zabo?

    https://umuseke.rw/uganda-umunyarwandakazi-ukekwaho-covid-19-ari-gushakishwa-nizumutekano.html

  • Ngo uwo mugande bakeka ko yanduje, yamuhaye ibintu azaniye nyirabuja w’inshuti ye! Aba ari we urwara ariko Delphine ari muzima! Hahahaaa! Hehehee!! Hihihihii!!! Hohohohooo!!!! Huhuhuhuhuuu!!!!! Akabi gasekwa nk’akeza!

  • Delphine aravuga ko adaherutse Uganda. Nibyo koko. Imipaka imaze igihe ifunze n’abagerageje kuyambukiranya muri kariya gace bakaraswa. Ariko mu nkuru ibanza abagande bo bavuze ko yavuye muri uganda akambukira i Nyagatare (aramutse atakiri mu rukiga muri Uganda). Tekereza umukobwa ujya i Dubai, yavayo ntabwire abo mu muryango we ko yagarutse!! Akanavanaho telefoni. Umujene nk’uriya ava kuri network igihe kingana gute ra? Byagenze gute? Ntibisobanutse nyamara. Birajya kumera nka ya nkuru y’umuhinde ukora ku Gisagara.

  • Ngo muri primaire umwarimu yarabajije ngo umugore wicuruza bamwita iki? Umwana umwe ahita atera urutoki vuba vuba, ati ni umucuruzikazi. Ngayo nguko. Dubai ni isoko rigari pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *