ICUKUMBUYE: Umuturage w’i Kayonza yaguze isambu miliyoni 4Frw none bayiteye imirwi | UMUSEKE

ICUKUMBUYE: Umuturage w’i Kayonza yaguze isambu miliyoni 4Frw none bayiteye imirwi

*Isambu yaguze ni ifamu (farm) ifite ubuso bwa Ha 15, icyangombwa cyaje hariho Ha 12;
*Mutumwa yaguze iriya sambu muri 2018, urutoki ruyirimo rurashishe, akeka ko bagamije kumuhuguza.

Umuturage witwa Pascal Mutumwa, utuye mu Mudugudu wa Sabasengo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri, Akarere ka Kayonza avuga ko ari gukorerwa akarengane n’ ‘abakozi bashinzwe ubutaka’ ku Karere bashaka kumutwara isambu.

Umuturage avuga ko isambu yayiguze ndetse ayikoramo ibikorwa bitandukanye none bashaka kuyimunyaga

Iyi sambu bariya bakozi b’ubutaka bamubwira ko atari iye kandi we avuga ko ayifitiye ibyangombwa byose. Abona ko nta wundi wamurengera usibye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Umunyamakuru wa Bwiza.com (iyi nkuru itambutse ku UMUSEKE mu rwego rw’ubumwe dufitanye n’Ibinyamakuru bitatu, Umuryango, Bwiza na Ukwezi),  yagiye mu Karere ka Kayonza aganira na Mutumwa Pascal, utabaza Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu.

Ubuyobozi bwose ku Karere ka Kayonza, Abashinzwe ubutaka ku Karere, Gitifu w’Umurenge wa Mwiri, avuga ko bose  baje bakagabanya ubutaka bwe mo kane babuha abakozi bakora mu by’ubutaka mu Karere no ku Ntara y’Iburasirazuba.

Mutumwa Pascal asanga nta wundi wamurengera usibye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Agira ati: “Ubu nta wundi wandengera. Kuko niba Visi Mayor yarahageze ari kumwe n’abashinzwe Ubutaka ku Karere, niba barazanye na Gitifu w’Umurenge bakagabanya ubutaka bwange mo kane (4), nta wundi wandengera usibye umuyobozi wacu, Perezida Paul Kagame.”

Abaturage bashyize mu majwi Abakozi ku Karere ka Kayonza n’umwe ukora ku Ntara y’Iburasirazuba babavugaho gushaka guhuguza uriya muturage ubutaka yaguze ndetse akabukora neza.

 

Iwe habaye isibaniro ry’Abayobozi

Nzayizera Rodrigues akora mu by’Ubutaka ku Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ubutaka Mutumwa yaguze n’umuturage witwa MUKAGAHIMA Genevieve tariki 23/06/2016 ari ubwe.

Mutumwa Pascal afite amasezerano y’ubugure yagiranye na MUKAGAHIMA Genevieve, ko baguze ubutaka Farm No 4388 ifite ubuso bwa metero kare 150, 637 (Ha 15). Yamwishyuye miliyoni 4.2Frw ndetse hari n’abagabo babisinyiye.

Abandi bantu barimo uwitwa Ruzindana Oswald, Rurangirwa n’uwitwa Justin bagiye bagera mu isambu ye, ku matariki atandukanye: Ku wa  27/01/2020, Ku wa 06/02/2020, Ku wa  16/06/2020, Ku wa 01/07/2020 no Ku wa 08/07/2020.

Ku Cyumweru tariki 09/08/2020 na bwo yabonye umugabo uri kumwe n’abagore babiri, ukoresha tel 0783 398 244 avuga ko akorera Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu ngo yavugaga ko aje kugabanya ubutaka agashyiramo imbibi (borne) akabuha uwitwa Ntambara Geoffrey.

Ku isambu ya Mutumwa Pascal, avuga ko hageze Abayobozi batandukanye barimo uw’Akarere ka Kayonza ushinzwe Ubukungu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Mutumwa Pascal n’abaturanyi be, bavuga ko kuba bariya Bayobozi barageze hariya ntibamukemurire ikibazo ari akarengane, ndetse ngo bimutera kugira ubwoba.

Abaturanyi be n’umwe mu bakuriye Ubutaka mu Murenge wa Mwiri bemeza ko uriya muturage afite urutoki rwiza muri iriya sambu

                                                                          

Uko Mutumwa yabonye buriya butaka

Muri Kamena 2016 nk’uko twabivuze haruguru, Mutumwa Pascal yaguze farm na Mukagahima Genevieve. Nyuma yo kumwishyura miliyoni 4.2Frw bahinduranyije ibyangombwa by’ubutaka, maze Mutumwa atangira kubutunganya no kubuhinga.

Mutumwa Pascal, n’uhagarariye umuryango wa Mukagahima Genevieve  witwa Segikwiye, bavuga ko bakoze ihererekanya ry’ibyangombwa mu buryo bwemewe ndetse busanzwe bukoreshwa, maze Mutumwa abona ubutaka bwe yari amaze kwishyura.

Gusa, icyangombwa cyasohotseho ubuso bungana na Ha 12 aho kuba Ha 15.

Mutumwa Pascal agira ati: “Twahinduranyije ibyangombwa (mutation), nubwo byasohotse bibusanye. Icyangombwa cyaje bavanyeho Ha 3 kidahuje n’ubuso bwa mbere kuko mbere byari Ha 15. Ikindi cyasohotse handitseho Ha 12.”

Uyu mugabo yemeza ko no kuba icyangombwa cyasohotse kidahuye n’icya mbere na byo byaba byaratewe na bariya Bayobozi avuga ko bashaka kumuhuguza, kuko ari na bo bahindura ibyangombwa by’Ubutaka, bityo bakaba bari bafite gahunda yo kumunyaga ngo bamujyane mu yindi misozi.

Muri uyu mwaka wa 2020 yatunguwe no kubona ari bwo Abayobozi baza kugabana ubutaka bwe bavuga ko ari ubwabo.

Agira ati : “Baje bavuga ko ubu butaka bw’aha hantu basanze ari ubwabo batangira kubugabana. Muri aba harimo ushinzwe Ubutaka mu Karere, n’undi ushinzwe Ubutaka ku Ntara witwa Nzayizera Rodrigues ndetse n’uwitwa Ruzindana.”

Tariki ya 22 Nyakanga 2020, yanditse urwandiko rwo kwishinganisha yandikira Akarere ka Kayonza.

Kugeza iyi saha twandika iyi nkuru, ntarasubizwa.

Uyu mugabo avuga ko aba bashaka ubutaka bwe, akeka ko na bo bashaka kubugurisha umusirikare badikanyije  hepfo ye.

Ati “Ni we wanyibwiriye ngo azabugura nibabutsindira.”

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Bwiza.com yagiranye na Nzayizera Rodrigues uvugwaho kuba ashaka gutwara ubutaka bw’umuturage, yavuze ko ‘koko Mutumwa Pascal yaguze ubutaka na Mukagahima Genevieve’, ariko yamara kubugura bakamwereka ubutaka butari ubwo yaguze akaba ari bwo ahingamo.

Nzayizera Rodrigues avuga ko ubutaka aburana bufite Ha 11, kandi ni bwo Mutumwa Pascal avuga ko afitiye icyangombwa, ariko ko ku cyangombwa cy’Ubutaka Mutumwa afite handitseho ubuso bungana na Ha 12 n’ubwo mbere abugura hariho Ha 15.

Rodrigues akavuga kandi ko ubutaka yabuhawe mu 2012 ngo yororeramo inka nyuma ziza gupfa ava mu isambu aragenda, muri 2020 nibwo agarutse kubureba.

Uyu mugabo avuga ko Ubuyobozi bwagerageje kumuhuza na Mutumwa Pascal ngo bumvikane, ariko Mutumwa akomeza kunangira, ku mpamvu z’uko “kuba Nzayizera Rodrigues ari umukozi wa Leta ntaho yarega” umuturage.

Umunyamakuru yamubajije niba mu myaka 8 ishize (hagati ya 2012 ava mu butaka na 2020 agaruka kubureba) ataramenye ko Mukagahima Genevieve ari we ubufite no kugera ubwo abugurisha Mutumwa Pascal mu 2016.

Undi ati : “Reka da! Nagiyeyo 2018 nsanga arimo arahingamo mubwira ko ahinga mu butaka bwange, kandi ntabwo twegeranye nubwo bwe (ubutaka Mutumwa yaguze) yitiranyije n’ubwo bwange.”

Mutumwa Pascal avuga ko bwa mbere yabonye Rodrigue mu 2019 nubwo aje kumufata ngo amufunge!

Icyo gihe yashijwaga gutwika ibiti, ibyo kuburana ubutaka ngo yamubonye Ku wa 16/06 /2020 ari kumwe n’Abayobozi na Komisiyo y’Ubutaka bamubwira ko ubutaka arimo atari ubwe.

Mutumwa yemeza ko uyu Rodrigue nta butaka agira hariya.

Rodrigue we avuga ko bafashe Mutumwa Pascal bamwereka ubundi butaka arabwanga. Mutumwa ngo avuga ko atakwemera ubwo butaka kuko ubwo yaguze ari bwo yakozemo ibikorwa bye, bityo akaba atajya mu butaka ataguze.

Amakuru avuga ko ubutaka Abayobozi bashaka guha Mutumwa Pascal butagira ba nyirabwo, turacyakomeza kumenya niba ari ubw’Akarere cyangwa butagira nyirabwo nk’uko abaturage babivuga.

Segikwiye, wahagarariye uwagurishije (MUKAGAHIMA Genvieve) yahamirije Bwiza.com ko ubutaka bagurishije bwari ubwabo bahawe ndetse bahabwa n’icyangombwa.

Ati “Ubutaka bwari ubwacu baduhereye ibyangombwa. Ukuntu bwabaye ubwa Rodrigue ntabyo nzi? Ni ibintu bitumvikana na gato.”

Uyu Segikwiye yibaza ukuntu ubutaka bwahinzwemo imyaka ishize uko ingana, akibaza impamvu aba bakora mu butaka batangaga ibyangombwa kandi bazi ko ubutaka ari ubwabo!

 

Urujijo muri ubu butaka

Igiteye urujijo ni uko ubu butaka ngo abaza bose baza bavuga ko bafite ibyangombwa byabwo, kandi na Mutumwa Pascal afite ibindi yahawe amaze kubugura.

Mu icukumbura Bwiza.com yakoze inyuze ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubutaka yasanze nyir’ubutaka, (uwo bwanditseho) bufite Ha 12, ari Mutumwa Pascal n’umugore we Mukamuzima Aloysie.

Hakwibazwa icyo aba, banasanzwe bakora mu by’ubutaka, bashingiraho bemeza ko ubutaka ari ubwabo.

Bivugwa ko ubwo Visi Mayor yazanaga na Komisiyo y’Ubutaka na Gitifu w’Umurenge, ubutaka bw’uyu musaza bwagabanyijwe abantu bane: Ruzindana Oswald, Rurangirwa, Justin na Rodrigue, bose bavuga ko ari Abakozi b’Akarere ka Kayonza.

Nk’uko Pascal yabitangarije Bwiza.com, avuga ko babugabanyijemo kane ndetse basiga bamubwiye ko atari ubwe, ahubwo ari ubwabo bahawe n’Akarere.

Ubuyobozi ngo bushaka guha Mutumwa Pascal isambu y’agasi idakoze, ndetse idafite nyirayo

 

Icyo abaturage bavuga

Habimana Shadrack utuye Sabasengo mu Kagari ka Kageyo yemeza ko ubutaka ari ubwa Mutumwa Pascal, akavuga ko abona umuturanyi we ari kurenganywa n’abashaka kumwambura ubutaka.

Agira ati : “Uyu mugabo yaraje agura ifamu nk’abandi, (amafamu barayagurisha), yayiguze na nyirayo.  Afite icyangombwa cy’ubutaka yahawe na nyiri ifamu wari uyifite, na we yahawe na Leta! Twatangajwe n’abantu bashaka kumunyaga,……abo Bayobozi bamunyaga ni abashinzwe ubutaka mu Murenge ndetse n’Akarere.”

Umuturage avuga ko “nta rubanza rwabaye nk’abaturage ngo babimenye na bo barwinjiremo, aburane atsinde cyangwa na bo batsindwe”

Ati “Ni abantu baza bashyiraho amategeko y’iterabwoba gusa!”

Habimana we abona ko kuba aba baza bazana ibyangombwa na bo bidatangaje kuko  ni na bo babitanga bityo ngo banabyikorera bagamije kumuhuguza.

Uyu muturage abona ko ibiba kuri uyu musaza birimo akarengane gakomeye, kuko Visi Mayor yahageze ntagire ikintu abivugaho.

Gitifu w’Umurenge na we yarahageze, bose ngo bagaragaza ko bashyigikiye ibiri kuba kuri uriya muturage, kuko nta bundi buryo bwo kubikemura bagaragaza buciye mu nzira y’amategeko.

Rutayisire Augustin uyobora Umudugudu wa Sabasengo, avuga ko na we ubwo butaka abuzi, ko ari ubwa Mutumwa Pascal yaguze n’undi muntu.

Akaba azi ko uyu ahafite urutoki n’ibindi bikorwa akoreramo.

Emmanuel Nsanzubuhoro utuye mu Mudugudu wa Rwisirabo I, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri Akarere ka Kayonza, we avuga ko hari abarimo gushaka kunyaga Pascal ubutaka mu buryo na we atazi.

Avuga ko icyabatangaje ari uko nk’abaturage, mu myaka Mutumwa Pascal amaze hariya (yavuye mu Karere ka Nyamagabe), ari uko yaje akahagura ntihagire ikibazo agira cyangwa ngo hagire n’undi ugaragara nka nyiri ubutaka kugeza ahinduranyije ibyangombwa n’uburyo yahakoze agatanga akazi ku baturage bamufasha gutunganya ubutaka.

Ati “Ni ahantu hari habi cyane, mbese hakundaga no kuba inyamaswa mbere y’uko hakorerwa neza. Nyuma twaramufashije arahatunganya, yakoreshaga amafaranga akaduha akazi, yari ahakoreye imyaka nk’itanu tukibaza ngo abo bantu kuki bataje hatarakorwa!”

Umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye na Tuyishime Pacifique, ushinzwe iby’Ubutaka ku Murenge wa Mwiri.

Yamubajije niba azi ikibazo cya Mutumwa Pascal kijyanye n’ubutaka afitiye icyangombwa, ariko bikaba bivugwa ko hari abashaka kubugabana,  undi asubiza ko akizi.

Agira ati: “Mutumwa Pascal, ngira ngo yaguze ubutaka ahari n’uwitwa,….sinibuka neza afite umuhungu witwa Segikwiye! Ubutaka rero uko mbitekereza yaguze Ha 15,  hanyuma aza guhinga urutoki rufite nka Ha 2, harimo inka n’indi myaka. 

Hanyuma akora ‘mutation’, biva mu mazina y’uwo baguze bijya mu mazina ye. Muri iyi minsi, hari Komisiyo idasanzwe kugira ngo ikemure ibibazo by’ubutaka biri mu Ntara y’Iburasirazuba iyobowe na Guverineri igenda ireba ibibazo by’amakimbirane, igenda ireba ubutaka abaturage bagiye biha, ireba ibintu byinshi muri rusange.

Iyo komisiyo iza kugera ku butaka bwe, umwe mu bari muri Komisiyo ni umukozi w’Intara, ajya kureba ubutaka bwe yari yarabuhawe n’Akarere kera mu 2012.  Noneho ahabwa aho ngaho. Hari uburyo abantu bahabwa ubutaka ugasanga amaze imyaka ine, itanu atarahagera.”

Avuga ko hakurikijwe ibipimo byafashwe na GPS n’abo muri Komisiyo bagaragaje ko (UPI) numero y’ubutaka buteyemo urutoki ihura n’icyangombwa cya Rodrigue.

Umunyamakuru yakomeje kubaza Tuyishime uko ubutaka bwa Rodrigue buri ku byangombwa bungana, Tuyishime ati “Ndibaza ari Ha 12 ngira ngo ntabwo nibuka ingano yabwo.”

Umunyamakuru yabajije impamvu batamuhesheje ibyangombwa by’ubutaka bya nyabyo ahubwo bagashaka  kuhamwambura, amubaza niba hari andi mabwiriza yaba yaratanzwe cyangwa urubanza baba bashingiraho, undi asubiza ko nta rubanza rwabayeho.

Ati “Icyo twamufashije ni ugukora ihinduranya n’uwo baguze, njye uko mbitekereza, njyayo na Vice Mayor ushinzwe Ubukungu, imashini bakoresha ni yo yerekanye ko UPI  Pascal afite atari iye, ahubwo ko ubutaka yita ko ari ubwe bubangikanye n’ubwo yita ubwe!”

Uyu avuga ko akeka ko amakosa yaba yarakozwe n’uwagurishije ubutaka Mutumwa Pascal amwereka ko aho amugurisha ari ahe kuko hari ishyamba.

Umunyamakuru wa Bwiza.com yavuganye na Mukagahima Genevieve amubaza niba koko yaba ari we wagurishije ubutaka,  niba kandi ubwo Mutumwa Pascal ahingamo ari bwo bwa nyabwo.

Yemeye ko ari we wabugurishije, avuga ko umuhungu we Segikwiye Venuste ari we wabikurikiranaga byose.

Segikwiye Venuste umuhungu wa Mukagahima Genevieve, yabwiye Umunyamakuru ko ubutaka ari bo babugurishije na Mutumwa Pascal, aho yatanze amafaranga mu byiciro barangije bakora mutation mu 2016.

Ati “Twari tubumaranye imyaka. Abo bamutesha umutwe, sinzi impamvu bataje mbere. Abamutesha umutwe numva ngo bamaze kuba 6, babaga he?”

Yemeza ko uyu witwa Rodrigue atari anamuzi ahubwo ko yabimenye ejo bundi.

Mu icukumbura Bwiza.com yakoze yasanze kuva mu 2014 uwasoreraga ubutaka ari Mukagahima Genevieve, mu gihe kuva 2018 utanga umusoro ari Mutumwa Pascal, kandi ni na we wanditse ku cyangombwa.

Bwiza.com kandi ifite kopi ebyiri zigaragaza ko ubutaka bwahoranye na Mukagahima Genevieve, ubu Mutumwa Pascal n’umugore we Mukamuzima Aloysie babufatanyije umwe 50% n’undi 50%.

Mu gusoza ikiganiro na Rodrigue umunyamakuru yamubajije uko yumva ikibazo cyakemuka niba Mutumwa Pascal n’abagurishije ubutaka bakomeje kwemeza ko ubutaka ari ubwabo.

Yagize ati “Aho bigeze aha ngewe namubwira agahitamo kugumana aho yise ahe, cyangwa agafata aho hirya kuko nange sinshaka kuguma muri ibi.”

MUNGANYINKA Hope, Visi Mayor ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kayonza yadutangarije ko iki kibazo akizi kandi ko muri uyu mwaka begereye umuturage witwa Mutumwa Pascal bakamubwira ko isambu ahingamo atari iye, ko yaza bakamwereka iye maze arabyanga.

Ati “Mu magambo make, nakubwira ko uriya muturage twamubwiye kuva mu butaka bw’abandi akabyanga, gusa dutunguwe no kuba uyu muturage arimo ahindura ibyo twari twumvikanye.”

Visi Mayor avuga ko impamvu uyu muturage amaze imyaka muri ubu butaka nyirabwo atari yakaje kubureba na byo bishoboka kandi ko ari uburenganzira bwe.

Mu kumenya ingano y’ubu butaka bwateje amahari hagaragara kudahuza ku mbibi z’ubu butaka, kuko Visi Mayor avuga ko bahuje urugabano, Rodrigue we akavuga ko badahuje imbibe, ndetse batanegeranye.

Pascal  na Segikwiye bo bavuga ko kuba Rodrigue yaba agira ubutaka hariya babyumvise vuba.

Visi Mayor yongeye ho ko ntacyo bafite bongeraho kuko byose bikorwa n’imashini; ariko kandi  ko niba Pascal atabyumva bagomba kumwegera bakamwigisha akabyumva, bityo akaba yava mu butaka bw’abandi.

Bwiza.com iracyategereje kuvugana na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuruke Fred bivugwa ko ari we ukuriye Komisiyo y’ubutaka ku Ntara yagiye mu baturage gukemura ibibazo biburimo.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amazu arasenyukaa, imodoka zikagongwaa, nawe jya mubandi cg ushake nyoko umuririre nubwo nawe ntagisubiza afite ariko arapfa kwifatanya naawe mukababaro wamugabo we

  • Ntiriwe njya muri birebire munsobanurire inshingano za RIB haraho mbonye ngo umukozi wa Rib yaje gutera borne ubwo butaka ngo abuhe uwitwa …..Ubundi RIB isigaye ishinzwe ibintu byose muri iki gihugu.?
    Inama nakugira wa mugabo we niba ufite amakuru ko iki kibazo kirimo umusirikare ugende gacye utazabura na ducye warufite ugasiga impfubyi numupfakazi imusozi.
    Ibyisi ntibigira nyirabyo Imana izaguha ibindi cga uhitemo kubaho utuje

    • Byose iyo bijya gupfa usanga umuntu kuko akorera yarahindutse inararibonye muri byose ntabwo amenya aho inshingano zihera naho zirangirira igihugu kitagendera kuri demokarasi niko bimera uyu muturage urabona ko bamuviriyeho indimwe ikibabaje cyane kandi ngo ni ingirwabayobozi. Uyu ngo wayita nyiri farm umukozi wa leta utarasoze udafite nikintu na kimwe ngo ahubwo Pascal ajye gufata ibyo buhuru kandi yaraguze akanatunganya ahantu he none igihe cyo gusoroma amatunda y’ibyuya bye abandi bamuzanyeho bya bifu byabo bihora byasamye bitajya bihaga. Akumiro gusa.

  • None se niba BWIZA.COM yaragiye mu bureau by’ubutaka ntibone RODRIGUES, ikabona abafite ubutaka muri iki gihe, uwagurishije agahindurirwa icyangombwa, hagashira imyaka n’imyaniko Rodrigues atagera mu FARM ye, ntanayikorere, akaza gusa ashaka guhuguza umuturage , ubwo isambu ye yaba ari iye gute? Ndabona yajya kurega mu Rukiko, kuko ibi birenze iyi Komisiyo ya GUVERINERI;Nimuyiha Rodrigues uyu MUGABO akajya kubarega azabatsinda. Ikindi cyitumvikana, Rodrigues wamaze imyaka irenga5 atagera mu FARM, ubundi ko FARM zidakoreye bazambuye abari bazifite, kandi bikaba byarabaye muri KAYONZA, RODRIGUES we byagenze gute ngo abe acyiyitirira FARM atanazi naho iherereye? Ibyo nabyo birimo ITEKINIKA. Muri make, RODRIGUES afate aho handi hasigaye, nabwo araba agize amahirwe, kuko ntayo namuha ndi komisiyo kuko ni umunebwe kandi akorera amafaranga ra, hanyuma ahe amahoro umuturage wiriye akimara. Mureke isambu ihabwe uwayikoreye, kandi n’ibyangombwa mu butaka BWIZA yacukumbuye birabyemeza. Dore bo baranasoraga, undi wapi. IBI NI AKARENGANE KUJUJE IBYANGOMBWA. Ni gute wamara imyaka ingana kuriya utagera ku isambu yawe, ntube waranayitije umuntu ngo yiragirire, yororeremo. Mu cyaro inkuru ko zigenda, ni gute bamugurishirije isambu, bakayihinga, imyaka igashira atarabimenya. None haje komisiyo yibuka ko nawe yigeze kujya kuri LISITI yabahawe amasambu? MBAGA MBEGA!!!!!!!!!

    • Kandi HE ahageze ikibazo cyahita gikemuka..
      Ubu Koko ibibazo byoroshye nkibyo byarananiranye..
      Nta nyungu bwite zabamwe mubayobozi zirimo.. ikibazo kizakemuka umunsi umwe..

  • Hello!
    Iyi nkuru mwayikoranye ubushishozi, mukomereze aho! Gsa inama nagira uwo muturage nage mu rukiko, singombwa guhita ajya kwa Perezida wa Repubulika, kuko bajyanayo ibibazo byananiranye. Nkurikije ibimenyetso mwatanze, ndumva no mu rukiko uru rubanza rushobora kuba urucabana .
    Murakoze!

  • Nkunze ubu bucukumbuzi bwanyu. Gusa ibisambo biruzuye mu Rwanda iyo ugabweho igitero rero nabitwa abayobozi bituma umuntu yibaza byinshi. Ko bahembwa na leta imisoro yacu niyu Pascal bagiye bajya kugura ibyabo bareka kurya utwabo nututari utwabo? Abamubwira ngo ajye murukiko muramushuka urumva umuntu ugoswe ninzego zingana kuriya yatsinda ate kandi uzi akantu, ikimenyane bivuza ubuhuha mu butabera bwacu? Ese ajya mu rukiko aburana nande ko afite ubutaka n’icyemezo akanariha imisoro urumva azarega iki? Abo bayobozi b’abatekamutwe bajye kuyitekera ahandi bamuhe amahoro ese ubundi abantu nkaba kuki batirukanwa bamariye iki igihugu koko?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *