Ingingo ya 13: Ihanwa ry’icyitso ku cyaha cyakorewe mu mahanga
Umuntu wese wabaye icyitso ku cyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye cyakorewe mu mahanga, uri ku ifasi y’igihugu cy’u Rwanda ashobora guhanwa n’inkiko z’u Rwanda, iyo icyo cyaha gihanwa n’itegeko ry’igihugu cyakorewemo n’itegeko ry’u Rwanda.
Ingingo ya 14: Icyaha mpuzamahanga n’icyaha cyambuka imbibi
Icyaha mpuzamahanga ni icyaha giteganywa gutyo n’Amategeko Mpuzamahanga
Ibyaha mpuzamahanga ni ibi bikurikira ;
1º icyaha cya jenocide;
2º icyaha cyibasira inyokomuntu;
3º ibyaha by’intambara.
Icyaha cyambuka imbibi iyo kimwe mu bikorwa bikigize gikorewe hanze y’imipaka y’u Rwanda.
Umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, imiryango ya Leta cyangwa itari iya Leta yo mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ukoreye ku ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda cyangwa mu mahanga icyaha mpuzamahanga cyangwa icyaha cyambuka imbibi ashobora, iyo afatiwe ku ifasi y’Igihugu cy‘u Rwanda, guhanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Tuzakomeza ku ngingo ya 15