Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku batuye Bannyahe kivuze iki? | UMUSEKE

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku batuye Bannyahe kivuze iki?

*Abaregeye uru rukiko bavuze ko Umujyi wa Kigali utinza urubanza

Ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane hari hitezwe urubanza rumaze igihe rw’abaturage ba Bannyahe bareze Umujyi wa Kigali kugira ngo basubizwe uburenganzira ku mitungo yabo, Urukiko rwabwiye abareze ko imanza zabo rwazihuje ariko bo bataha batanyuzwe bavuga ko icyo cyemezo cyari cyanzwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Shikama yasohotse mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge afite ingingimira

Shikama Jean de Dieu wo mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo II ahazwi nka Bannyahe, avuga ko batangiriye urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri 2018. Baregaga ari benshi (500) ariko Umucamanza avuga ko bose bataburana ko ahubwo buri wese yatanga ikirego ku giti cye.

Kuri iyi nshuro bareze ari batatu baregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ikirego cyakirwa tariki 9 Mutarama 2020 kuko itegeko riteganya ko ibigo bya Leta biregwa mu ifasi biherereyemo, ni yo mpamvu bareze Umujyi wa Kigali mu Rukiko ruri muri Nyarugenge.

Avuga ko Umujyi wa Kigali watinze kwiregura ubundi ukagenda usubika urubanza kenshi.

Mu nama ntegura rubanza Umujyi wa Kigali wahuye n’abaturage ariko bigeze igihe cyo kuburana Umujyi wa Kigali utanga impamvu urubanza rurasubikwa.

Umucamanza yaje kwanzura ko inzitizi z’umujyi wa Kigali nta shingiro zifite urubanza ruraba.

Shikama agira ati “Inzitizi z’Umujyi wa Kigali ni nyinshi harimo ko natakambye nabi, ko natanze ikirego mu buryo busanzwe aho kugitanga mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego, watanze inzitizi zigera muri eshanu izo zose narazisenya. Ndiburanira nta Avoka ngira kuko nzi gusobanura akarengane kange.”

Tariki 6 Mutarama 2021 Umucamanza yasomye urubanza agaragaza ko inzitizi z’Umujyi wa Kigali nta shingiro zifite, urubanza mu mizi rushyirwa tariki 14 Mutarama 2021.

Uriya muturage agira ati “Itariki ya 14 Mutarama igeze Umucamanza yanyandikiye ibaruwa ambwira ko urubanza rwimuriwe tariki 25 Gashyantare 2021 nta mpamvu atanze. Tariki 25 Gashyantare ndahageze none ngo imanza bazihuje. Aha ndabonamo imikoranire hagati y’Umujyi wa KIGALI n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge biri gukorwa na Perezida kuko Abacamanza bakoze icyo bagomba gukora.”

Uyu muturage avuga ko ikirego bari batanze gihuriweho, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko giteshwa agaciro buri wese akarega ukwe, akibaza niba kongera guhuza ikirego atari ukuvuguruzanya kw’inkiko, ibyo avuga ko yaba ari imikorere mibi.

 

Sindegera ingurane ndegera gusubizwa uburenganzira ku mitungo

Shikama avuga ko ataregera ingurane ko ahubwo aregera gusubizwa uburenganzira ku mutungo we kuko igihe cyo guhabwa ingurane cyarenze, akanaregera guhabwa inyungu ya 5% iteganywa n’itegeko, akanaregera guhabwa indishyi zo gushorwa mu manza no guhabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza.

Ati “Ibyo byo kuvuga ngo bampa angahe cyangwa umutungo wange ukwiye angahe ntabwo icyo nkikiregera kuko umushinga wamaze guta agaciro, urwego rwimura ruramutse kongera gushaka kunyimura baza tukabarira ku gaciro kariho uyu munsi, kuko uyu munsi ntabonye nibura miliyoni 150Frw ntabwo nakwimuka hariya, ubundi buryo buzakoreshwa ni akarengane, ni igitugu ni agahato.”

Uyu muturage avuga ko igenagaciro ryo muri 2018 bari bamubariye miliyoni 54Frw. Aho babariye agaciro k’ubutaka bwa meteri kare imwe ku mafaranga (frw 8000), ubu ngo ubwo butaka ni Frw 86, 000 bivuze bwikubye inshuro 10.

 

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse iki? Bibusanye n’inama y’Urwisumbuye rwa Gasabo?

Umunyamategeko avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwavuze ko abantu 100 batarega umuntu umwe (Umujyi wa Kigali), rusaba ko buri wese yandika ikirego cye.

Avuga ko mbere mu gutanga ikirego abaturage bakoze lisite bishyiriho yaba abatuye Kangondo (Bannyahe) n’atahatuye, bavuga ko bagiye kurega Umujyi wa Kigali. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ni yo mpamvu rwabagiriye inama yo gutandukanya imanza.

Ati “Nyarugenge bakurikije inama y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, buri wese atanga ikirego cye n’igarama rye. Icyo Umucamanza yakoze kitwa Jonction, ni ugufata cya kirego buri wese yigengaho bigashyirwa hamwe. Amategeko asanzwe abiteganya, mu buryo bwo gutanga ubutabera bwiza byafashwe bishyirwa hamwe.”

Yavuze ko impamvu zishyirwa hamwe zifata umurongo umwe kuko zisuzumirwa hamwe buri wese akabona ubutabera.

 

Urukiko rwavuguruje urundi?

Umunyamategeko yagize ati “Urukiko Rwisumbuye rwa nyarugenge rwaba rwavanyeho icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo gutandukanya imanza? Igisubizo ni oya! Ntabwo rwakivanyeho kuko buri muburanyi yifitiye urubanza rwe, n’inyungu ze, n’ibyo aregera bihabanye n’ibya mugenzi we ariko mu gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse amategeko asanzwe yemera ko imanza nk’izo zishobora guhuzwa ariko buri rwose rwigenga.”

Ikibazo cya Bannyahe kimaze igihe mu nkiko no mu itangazamakuru, abaturage baho bamwe bemeye ingurane z’inzu bahawe mu Busanza abandi bagana inkiko bavuga ko basubizwa imitungo yabo bakanahabwa indishyi.

Shikama avuga ko kuba yakwamburwa umutungo we, cyaba ari igitugu n’akarengane.

Urubanza rwashyizwe tariki 06/05/2021 ku isaha ya saa 08h00 a.m.

Urubanza barukurikirana ari benshi
Shikama aburana adafite Avoka
Bageze hanze ntibumvaga icyemezo cy’urukiko

Amafoto@NKUNDINEZA

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwabyihoreye ko amashuka ateguwe mwa Bantu mwe.

  • Ibi byakemurwa nko kubwa King Salomon; 1) Ufite ibyangombwa wese yishyurwe 100% byihuse bongereho na 5% y’ubukererwe buri kwezi. 2) Abatabifite; a) Uwishyuraga umusoro, RRA izamwishyure, b) ufite amazi cg umuriro WASAC cg REG bamwishyure, c) abasigaye bemere za nzu ritararenga…

    NB; hageho n’itegeko, niba hari Bank yafashe ingwate ya hariya, izabyirengere

  • Narinziko leta ubundi ibereyeho kurengera abaturage itabereyeho kubarenganya.

  • Njye ndabona ko aho ibintu bigeze, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariwe mubyeyi w’igihugu akwiye kurarama agafata umwanzuro wa nyuma, kuko mbona ko abitwa abacamanza byarabananiye mu gihe birengagiza amategeko ahari.

    Biragaragara ko iki kibazo kitakiri icyo mu rwego rw’amategeko, ahubwo cyahindutse icyo mu rwego rwa politiki n’ubutegetsi kubera ko abacamanza batinya kwiteranya na Leta.

    Mu rwego rwo guca akarengane no kurengera uburenganzira bwa muntu bugaramiwe ni ngombwa ko, mu gihe urwego rw’ubucamaza runaniwe kubahiriza amategeko, umukuru w’igihugu afata umwanzuro wa nyuma kugira ngo ishusho y’igihugu itaza kugaragara nabi.

    • Ibi birarambiranye…ngo ahasigaye Perezida wa Repuburika….Perezida se we biba atabireba?? murashaka se ko avugfuruza ubutabera?? namwe mwiwmikoreza ibiremereye…ubutabera avuga ko bwigenga

  • Ibi bintu byatangiye arimikino none byahindutse ikibazo mpuzamahanga. Karera na murumuna we bavuye kwizima bagaha aba baturage amahoro niba barabaze nabi igihombo kuki bakikoreza abaturage?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *