Ifi irya toni 4 ku munsi niyo nyamaswa ku isi irya byinshi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Ifi irya toni 4 ku munsi niyo nyamaswa ku isi irya byinshi

Bayita mu Cyongereza Blue Whale. Niyo nyamaswa irya byinshi kuko iyo ishonje ihaga ari uko iriye toni enye. Ni inyamaswa y’indwabyose kuko inakusanya amafi magenzi yayo ikamira.

Niyo nyamaswa irya byinshi ku munsi

Niyo nyamaswa irya byinshi ku munsi

Blue Whale ishobora kugira uburebure bwa 30m ikaba yanapima toni 173 cyangwa 181. Niyo nyamaswa nini yabayeho izwi mu mateka y’isi.

Uyu munsi ku isi hasigaye izi nyamaswa zigera ku 10 000 kuko zahizwe cyane mu myaka ishize kugeza ziri hafi gucika zigatangira kurengerwa mu 1962.

Iyi fi nkuru ishobora kurya utunyamaswa duto bita ‘Krill’ tugera kuri miliyoni 40 zipima hafi toni 4 ku munsi umwe. Izi nyamaswa ngo zikunda kujya ahantu hari izi Krill nyinshi.

Iyi nyamaswa ariko ngo ntirya kenshi kuko ihiga gacye kandi umubiri wayo ukagira ubushobozi bwo kubika imbaraga iminsi.

Iyi nyamaswa irya utu tundi ikoresheje kudufatira hamwe mu itsinda rinini ryatwo ikashyira mu kanwa n’amazi menshi biri kumwe maze mu buhanga karemano igasohora amazi ikamira utu tnyamaswa tundi.

Blue Whale imira kandi amafi mato menshi n’ibindi byose birika isanga mu muhigo wayo.

Aya mafi ubu aba mu Nyanja y’abahinde no muri Pacific y’amajyepfo.

Ku isi hari izindi nyamaswa zirya cyane nk’inzovu zirya ibingana na 1% by’uburemere bwazo.

Inzovu nkuru y’ingabo ipima toni eshashatu ngo irya ibiro 60 hatarimo amazi inyoye kandi nayo ngo aba ari menshi cyane.

Inyamaswa zirisha ngo zimara igihe kirekire zirya, naho indyanyama ngo zirya gacye ariko zikarya byinshi cyane bizifasha kumera igihe kirekire zitajya guhiga.

Impyisi ngo iba mu nyamaswa zibasha kumara igihe kirekire zitarya nkuko bivugwa na BBC Earth.

Iyo hashyushye ibikoko binini birasonza bikarya cyane kugira ngo bizabike ingufu bizizifashisha mu gihe cy’ubukonje bwinshi aribyo abahanga bita ‘hibernation’.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. bokus

    April 12, 2017 at 9:21 pm

    Mukosore whale ntabwo ari ifi. Ni mammifère. Thanks.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock