Ifoto: Perezida Kagame n’UMWUZUKURU WE – UMUSEKE
  • 28/09/2020 10:48 42

Ifoto: Perezida Kagame n’UMWUZUKURU WE

Perezida Kagame kuri Twitter yasohoye ifoto ari kumwe n’umwuzukuru we. Yari iherekejwe n’amagambo avuga ko mu mpeza z’Icyumweru yishimanye nawe, akumva araruhutse.

Perezida Kagame yishimanye n’umwukuru we w’umukobwa

Amagambo aherekeje ifoto Perezida Kagame yashyize kuri Twitter agira ati: “ Mu mpeza z’Icyumweru nagize ibihe byiza ndaruhuka ariko mbikora ndi kumwe n’uyu mwana mwiza muto. Imana imuhe umugisha.”

Umukuru w’igihugu yari aherutse gutangaza ko iyo yabonye umwanya ajya anyaruka akajya kumusura kandi ngo  ni umwana w’umukobwa uri gukura neza.

Yabwiye umunyamakuru wa RBA ko kugira umwuzukuru byamwongereye izindi nshingano za kibyeyi kuko yari asanzwe ari Se w’abana ariko ubu yabaye na Sekuru w’abo bityo Perezida Kagame akavuga ko ari ukuzamurwa mu ntera, agahabwa izindi nshingano.

Yavuze ko ubwo azaba arangije inshingano Abanyarwanda bamushinze, azajya kwita ku buzukuru be.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Prezida Kagame atuyoboreye kurisocial medias, mu gihe abamwungirije bariho bagurisha igihugu ku mugaragaro. Nimundebere aya masezerano y’agahomamunbwa Minister Biruta yasinye n’abanyamerika tariki 28.05.2020, abemerera kwinjira no gusohoka mu gihugu uko bashatse n’iyo baba badafite passeport, kudasakwa igihe binjira cyangwa basohoka mu Rwanda, kudasorera ibyo binjije cyangwa basohoye mu Rwanda, kwitwaza imbunda igihe cyose babikeneye, kudakurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda ku cyaha icyo ari cyo cyose bakorera mu gihugu, n’ibindi bintu by’agahomamunwa bitagombye kwemerwa mu gihugu kigenga:

    https://www.state.gov/wp-content/uploads/2020/07/20-528-Rwanda-Defense-TIMS-62616-1.pdf

    • Mu bintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,harimo no Kubyara ABANA.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza:Bariba,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

    • Wa mugabo we ibi bintu wanditse biri muyihe article y’aya masezerano koko? Mujye mwirinda ibintu bishyushya imitwe ya rubanda dore tuba dusanzwe twifitiye ibindi bibazo!

      • Niba utumva icyongereza wabaza ucyumva. Nibyo byiza
        Ibyo yavuze nta nakimwe yahimbye.

        • @furaha: duhe exact reference y’ibyo wemeza, muri agreement context, ibyo kuba wumva icyongereza kurusha abandi tube tubiretse!

    • Urakoze cyane kudusangiza aya masezerano atanga u Rwanda kuba nya Amerika! ubwo ngo tuzagira agaciro mu ruhando rw’amahanga. ibaze niba umunyrda ukorera i gihugu Hari US nawe icyo yemerewe n’iki!? (Birababaje! & Biranatangaje kuba bisinyeho)

    • Erega kandi umunyapolitiki agomba kugira amatwara agenderaho.

  • Prezida wacu tumukeneye mu kazi abafasha abanyarwanda gukemura ibibazo bibaremereye muri iki gihe cya COVD19, cyane cyane agaca akavuyo kari mu byemezo binyuranye birimo n’ibivuguruzanya cyangwa ibihabanye n’itegeko nshinga. Nicyo twamutoreye, nicyo ahemberwa. Ntabwo ubuzima bwe bwite n’umuryango we ari bwo mugomba kuduhata mu itangazamakuru. Nta n’uburenganzira abanyarwanda dufite bwo kubwinjiramo, bityo nawe ntakwiye kubutwinjizamo.

  • Ibi byishimo byo kubona abuzukuru, nabo bakabona ba sekuru na nyirakuru, Prezida wacu akwiye gukora iyo bwabaga bikaba iby’abanyarwanda bose, ntihagire abanyarwanda bongera kugirwa imfubyi, abapafakazi cyangwa incike ku maherere.

  • Ese ko Prezida wacu adaseruka ngo atange ubuyobozi bwa East African Community kandi mandat ye yararangiye mu kwezi kwa kabiri 2020? Ni byiza kwishimira family affairs, ariko naseruke ahangane n’ibibazo by’igihugu n’iby’abaturanyi.

  • Prezida wacu yabuze mu nama i Goma, naho kumbi yari yagiye kwisurira umwuzukuru!

  • Dore zamana ebyiri Bamporiki ajyavuga.

  • Urakoze wowe ubashije kudusangiza aya masezerano nubwo ntekerezako wenda abayasinye hari inyungu babonyemo nk’abahagarariye abanyarwanda ari nabo gihugu muri rusange. Ndizerako abanyarwanda nabo hari uko babimenyeshejwe mu nzira ziteganyijwe wenda bamwe tukaba tutarabimenye dore ko mbona amaze hafi amezi 3 asinywe. Naho wowe witwa Citoyen nakugira inama yo kongera ugasoma neza nta na kimwe atubwiye kitarimo ahubwo avuze bike kugirango ibindi twirebere.

    • Comments ziri hano ko mbona ziremereye ni amahoro?Kuko title y’iyi nkuru nibyanditse muri comments birahabanye 100% keretse niba arijye wasomye nabi;nyabuneka mu muco nyarwanya iyo umwana yavutse bavuza impundu naho mwe ndabona imitwe mwayishyuhije.hhhhhhhhhhhh.Anyway congz to HE&his family

  • Biruta ndabona asigaye ari super minister udasanzwe!! Tekereza kugira ngo asinye wenyine amasezerano anyuranyije n’itegeko nshinga kandi areba inzego hafi ya zose mu gihugu: prezidansi, ministeri y’Intebe, inteko ishinga amategeko imitwe yombi, MINECOFIN, MINICOM, MINALOC, MINAGRI, MINIRENA, MINIJUST, MINADEF, Ministeri y’Umutekano, MINISANTE, Ministeri ishinzwe ibidukikije, Rwanda Revenue Authority, RDB, RBS, urwego rw’abinjira n’abasohoka…..
    ICYEMEZO KIREBA IZI NZEGO ZOSE N’IZINDI NTARONDOYE, BIRUTA/MINAFFET AKAGISINYA WENYINE, KANDI NTA NYUNGU Y’U RWANDA IGARAGARA MU MASEZERANO ASINYANYWE NA AMBASADERI W’AMERIKA, ATARI NA TRUMP CYANGWA MIKE PENCE NIBURA!! ARABAFATANA IGIHUGU CYOSE AHO BUKERA BIRUTA!!

  • Prezida n’umwuzukuru gusa, ahantu hatagaragara undi muntu n’umwe!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *